Ese Uri Umuntu Uteketeza Cyane? Dore Uburyo Ushobora Kureka Gutekereza Cyane
Ese ujya ubura ibitotsi kubera ibitekerezo byinshi? Wenda waba uri gutekereza ibintu waciyemo kera, ukibaza uti ‘’Kuki?’’ Cyangwa se uti “Iyo mbimenya!” cyangwa ukibaza ku bihe bizaza. Iyo utekereza cyane igihe kirekire kandi bihoraho uba uri umuntu utekereza cyane.
Kubera iki umuntu atekereza cyane?
Umuntu ashobora gutekereza ku bintu bitandukanye. Ashobora gutekereza ibintu yaba barakoze cyane cyane akibaza ese kuki navuze bino bintu, ese kuki nakoze ibi? Ese abantu bazantekerezaho iki? Gutekereza cyane ni bitangira buhoro buhoro.
Hari igihe umuntu atekereza ku bintu bitarabaho. Abantu batekereza cyane iyo bari gutekereza ku bintu biteganya kuzaba. Ni byiza gutekereza ku kintu, kuko bifasha mugufata ingamba nziza ariko biba ikibazo iyo umuntu abimazemo igihe kirekire.
Nanone gutekereza cyane bishobora guturuka ku mpamvu yuko umuntu adahuze. Iyo udahuze ngo ugire icyo ukora uratekereza cyane, ugatekereza no ku ibintu ubusanzwe utatekereza ufite akazi uhugiyemo. Niyo mpamvu abantu batekereza cyane mu ijoro.
Gutekereza cyane bigira ingaruka ku mibereho yawe
Ni byiza ko wakwibanda ku bintu bimwe na bimwe bikugirira akamaro, iki nicyo gihe cyiza cyo kwitekerezaho ukamenya ikigutera gutekereza cyane.
Hari icyo bita analysis paralysis, akaba ari igihe ubwonko bwawe bwibanda ku kintu kimwe ukagitekerezaho cyane ku buryo bigorana kukivaho. Ushobora no kubura ibitotsi kubera gutekereza cyane.
Bimwe mu bintu wakora kugira ngo wikuremo ibitekerezo byinshi cyane harimo:
Gushaka icyo gukora
Ikintu cya mbere ugomba kubanza kumenya ni ikibitera, akenshi uzasanga ari ukubera ko nta kintu uhugiyemo cyane. Bimwe mubyo wakora harimo gukora nka siporo, gusoma ibitabo, kumva indirimbo ndetse níbindi bitandukanye.
Ugomba kwiyitaho ukareka kurushya ubwonko, ubonye utangiye gutekereza icyo wakora nukufata akanya ko guhumeka.
Ikindi cyagufasha ni ukwandika ibitekerezo byawe cyangwa ibiguhangayikishije ahantu runaka.
Gutekereza cyane bishobora kukuviramo kurwara indwara yo kwiheba bikabije cyangwa ibyo bita depression. Icyiza nuko wakwitabaza umuntu wagufasha bita umu therapist uba warabizobereyemo.
.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.