Imyenda mu Rwanda

Imyenda mu Rwanda

Imyambarire rwose n’ igice kinini cy’ubuzima bw’umuntu uwo ari we wese, muby’ukuri  imyenda ifatwa nk’ikintu cy’ibanze mu mibereho ya buri munsi bivuze ko ari ikintu cy’ibanze gikenewe ku bantu bose. Abanyarwanda ntaho batandukaniye n’abandi mu myambarire kandi muby’ukuri, uko imyaka yagiye ihita indi igataha niko kandi bashishikajwe no kuba bakwambara neza. Ndetse nubwo imyenda ya caguwa ibujijwe, inganda zikora imyenda zikomeje kwiyongera, bityo haba mubirori cyangwa mu minsi isanzwe , abanyarwanda bafite amahitamo atandukanye mu gihe cyo gutoranya ibyo kwambara .

Imyambarire

Mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda, bashishikajwe no kwambara neza nkuko ku isi hose bikorwa. Iyo berekeje ku kazi, abagabo bashobora guhitamo kwambara amakositimu cyangwa imyenda yoroshye yo mu biro nk’ipantalo  n’ishati ariyo myenda ikunzwe cyane cyane mu rubyiruko rwo mu gihugu. Indi myabaro ikunzwe irimo amakoboyi, ikabutura, ingofero, imipira(T-shati), inkweto n’ibindi.

Mu gihe abanyarwandakazi, kimwe nk’ahandi mu bindi bice by’isi, bashobora gutoranya imyenda itandukanye yo kujyana ku kazi ishobora kuba igizwe  na cositime yaba iy’ipantaro cyangwa y’ijipo , bashobora kandi kwambara ishati n’ipantalo, ikanzu cyangwa bakambara ijipo n’ikoti. Bashobora kandi  guhitamo imyenda ikwiye bitewe naho bagiye harimo amapantalo anyuranye nk’ikoboyi, amakanzu n’amajipo yaba amaremare cyangwa amagufi, ibitambaro, ikabutura,…

Imyambaro Gakondo

Kubyina ni umwe mu migenzo ikomeye cyane mu Rwanda. Mu mbyino zimwe na zimwe z’umuco mu Rwanda, harimo Imbyino yo guhamiriza, ubusanzwe ibyinwa n’abagabo bakabita intore, ubusanzwe iyo mbyino ikunze gukorerwa mu birori. Intore zibyina zambaye gakondo harimo; amajipo maremare, imikufi, amayugi, amabara atandukanye y’amasaro , umugara mu mutwe, kw icumu n’ingabo mu ntoki.

 Abagore bambara umushanana ugizwe n’ijipo izengurukije yegeranye ku kibuno hamwe nigitambaro cyambawe ku rutugu rumwe. Umushanana ukunzwe kwambarwa iyo babyina ariko ikoreshwa cyane cyane no mugihe cy’ubukwe, ibirori, gushyingura, impamyabumenyi, ibirori byitorero n’ibindi.                                                                                                         

Igitenge

Igitenge ni igitambara cyiza cya Africa cyandikishejeho n’imashini icapa hakoreshejwe imashini zizunguruka.

Amasoko yo mu Rwanda yuzuyemo ubwoko bw’ibitenge bitandukanye kandi bw’amabara atandukanye. Ibitenge kandi  ntabwo biboneka mu Rwanda gusa ahubwo no mu bihugu byinshi byo muri Afurika , harimo  Alijeriya, Tanzaniya, Cote d’Ivoire, Nijeriya na DRC,… Ibishushanyo byihariye kandi binyuranye bishobora gushyirwaho, ndetse hagakorwamo ibintu bitandukanye harimo imyenda nk’ amajipo, amakanzu,, ipantaro, amashati,…n,imirimbo inyuranye nk’ibikomo, impeta, amaherena,… Ubusanzwe imyenda yamabara igufasha kubona uko kujyanisha maze ukarimba. Niba ukunda imideri itandukanye  wagura igitenge maze ukadodesha cyangwa ukagurara icuruzwa idoze nubwo bishobora kuba bihenze kurusha kwidodeshereza.

Aho wagura imyenda

Ushobora kubona imyenda byoroshye ahantu hose mu mujyi, haba mu maduka, isoko cyangwa ku rubuga rwa interineti. Mu Rwanda hari amaduka menshi atandukanye afite ubwoko butandukanye bw’imyambaro, igezweho n’imideri myiza inyuranye. Niba nta mwanya cyangwa wumva udashaka kuzenguruka uva mu iduka ujya mu rindi, kandi ukaba wifuza guhaha utavuye aho uri, birashoboka rwose. Warebera ku mbuga zikurikira:

Imbuga za interineti wahahiraho:

Amaduka wageraho:

  • Rwanda Clothing Store
  • Haute Baso
  • Moshions
  • Z&V
  • UZI Collections
  • Injogi
  • M&M
  • Chic Building
  • Kigali City Market
  • KBC Building
  • Kigali Heights

Nkuko byavuzwe haruguru, biragaragara ko abanyarwanda bakunda kwambara neza kandi bakaberwa bityo bikabaha amahirwe yo kugaragara neza. Hamwe n’amaduka aboneka kuri interineti ndetse n’amaduka asanzwe mu mpande zose z’igihugu, abantu bahinduranya ubwoko bw’imyenda itandukanye, haba mu minsi isanzwe cyangwa kwitabira ibirori bitandukanye, abanyarwanda bakunda guhora basa neza. Sura amaduka cyangwa ukande ku mirongo ya interineti yatanzwe haruguru kugirango umenye ibintu byinshi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.