Kuki Umuderi wo Gufungira Imisatsi Inyuma Uzahoraho
Birashoboka ko wagize kimwe mu bihe mu gihe ukeneye gufunga imisatsi, ukayikura mu isura mu gihe ugaragara neza. Nanjye ni uko muvandimwe.
Uzi icyo nkora? Nsubiza inyuma umusatsi, nkawuhambira hamwe n’agafungisho, nuko nkagenda, bitanga amahoro kandi nta misatsi igenda igujya mu maso,nibyo nkunda cyane mu bijyanye no gufunga imisatsi. Ushaka kumenya izindi mpamvu usibye kumva umerewe neza no koroha kubikora? Reka tubimenye.
Imiterere yo gufungira imisatsi inyuma bamwe twita shinyo, ifite amateka akomeye kuva mu 1600 mbere ya Yesu. Rimwe na rimwe nyuma, gufunga imisatsi byabonwaga nkiby’abana, kandi mu byukuri ntibyari bisanzwe ku bagore. Ariko urebye hirya no hino uyu munsi, uzasanga babikora kuva kuri tapi itukura kugeza kuri siporo. Imifungire y’umukobwa w’umunyeshuri wa kera ubu yabaye umuderi.
Ntidushobora guhakana ubworoherane n’ubwiza bwiyi nsokozo,nanjye ntago nzi iby’imideri cyane ariko iyi nayivugaho byinshi. Urumiwe, ndabizi.
Gufunga imisatsi (shinyo) ni uburyo bwiza bufatika bwo kurinda umusatsi wawe. Birenze ibyo mu byukuri. Byerekana kandi imiterere y’isura yawe. Bitekerezeho.
Kugira ngo twibande ku kintu, benshi muri twe bakeneye gufunga umusatsi kugirango utatubangamira. Nibyo, gufunga umusatsi byerekanye ko byifashishwa cyane mugihe uri k’umurimo. Ni uburyo bwerekana imbaraga, icyizere, n’ubwiza. Nibikorwa bifatika, by’icyubahiro, ndetse no kugaragara neza icyarimwe! Ushobora kubimarana kuva nyuma ya saa sita kugeza ni mugoroba ugisa neza.
Ntawabura kuvuga ko shinyo icishije bugufi irahari. N;uburyo bwimisatsi ifatika hanze kandi birafasha cyane iyo uhora mu ngendo. Gufunga imisatsi bizagufasha buri munsi kandi bitewe n’ibiroro cyangwa igikorwa cyose ugiyemo.
Mwari nawe mutegarugori, funga shinyo, urinde umusatsi wawe, garagaza isura yawe nziza kandi uhuze iminsi yawe neza ariko wibuke kutabikora birambiranye,ujye uhindura. Ntabwo ari ugufunga imisatsi gusa!
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.