Menya Akamaro Ka Jus Ku Buzima Bwawe
Imbuto n’imboga ni byiza ku buzima bwacu-ntawabihakana kandi iyo ukunze kubifata bigagabanya ibyago byo kurwara indwara y’umutima, kanseri, kandi binafasha kugena ibiro by’umuntu.
Ese warubizi ko kunywa jus y’imbuto bigira akamaro kurusha kuzirya?
Akamaro ka jus
Imboga n’imbuto bigira utumaro twinshi mu mubiri. Nta binini bibaho byaba bikubiyemo intungamubirir zose wasanga muri jus y’imbuto. Bityo rero gukora jus ni uburyo bwiza gufata imbuto n’imboga zitandukanye.
1. Kunywa jus bishobora gukura imyanda mu mubiri wawe, bikagufasha mu igogora ry’ibiryo kandi bikagufasha kugabanya ibiro.
2. Jus zifasha umubiri wawe gukira ibisebe n’indwara . Niyo mpamvu ugirwa inama yo kunywa ibikombe 4 bya jus niba ushaka gukira ibisebe n’indwara runaka.
3. Jus ikorwa mu mboga n’imbuto. Ibuka ko guteka cyane imboga bishobora kwica vitamin zimwe zingirakamaro nka vitamin C ndetse bishobora no kwangiza enzymes- ari zo proteyine zikenerwa mw’igogora n’ibindi. Rero jus iri nshyashya iha umubiri wacu ibiwugirira akamaro mu buryo bwuko ituma nta na kimwe mu bigize imboga cyangwa imbuto zakoreshejwe cyangirika.
4. Jus zifasha mu kongera ubudangarwa bw’umubiri wacu, ndetse zishobora no kugutera imbaraga.
Niba uri umuntu utakundaga jus ni byiza rero kutangira gukora jus ukayinywa nkuko ufata ifunguro rya buri munsi.
Ikindi, kugira ngo ukore jus nziza; ntukibagirwe gushyira imbuto, imboga n’ibindi byatsi biribwa muri jus yawe.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.