Menya Uko Waba Umuntu Utandukanye N’abandi (Wihariye)

Menya Uko Waba Umuntu Utandukanye N’abandi (Wihariye)

Buri muntu afite umwihariko we. Hari abantu mushobora guhuza uburyo mwambara, uburyo muvuga se, ariko nti mushobora guhuza ibyo mwanyuzemo, imitekerereze n’uburyo ukora ibintu. Muri make buri muntu arihariye! Twese abantu turemye mu buryo bumwe. Akenshi usanga hari imico duhuje ndetse hari n’ibintu dukora kimwe. Nonese wakora iki ngo ube umuntu wihariye? Komeza usome kugira ngo umenye ibyo wakora ngo utandukane n’abandi.

Ba uwo uriwe

Kuba uwimwariko ushobora kubikomora ku bintu byinshi kuko mu buzima duhura n’abantu batandukanye urugero; abarimu,ababyeyi, abastari n’inshuti. Hari uburyo abo bantu bose ugenda ubigiraho byinshi ariko ntibikwiye kuvuga ko waba nkabo ahubwo icyiza ni uko wabigiraho ibintu bimwe na bimwe  bigufitiye akamaro ubundi ukiremera umuntu ushaka kuba we.

Si ngombwa ko ubona ibintu uko abandi babibona. Urugero: Abantu benshi batekereza ko kugira icyo ugeraho ari ukuba uba ufite akazi kaguhemba amafaranga menshi. Si ngombwa ko nawe ubyemera utyo byanze bikunze. Wowe ku giti cyawe wakwihitiramo kubyizera cyangwa ntubyizere.

Kimwe n’uko wahitamo kudakomeza inzira y’ishuri nkuko abantu bose babikora. Ni wowe wihitiramo. Bisaba ko wimenya ukamenya intego n’indangagaciro ushaka mu buzima hanyuma ugashaka icyo bisaba akaba aricyo ugenderaho.

Kugerageza ibintu bishyashya

Kugerageza ibintu bishya bituma umenya byinshi bishya utarusanzwe uzi, gutyo bizatuma umenya byinshi, ugire ibyo wakwigisha nabandi, ubabwira nudukuru dutandukanye. Ibi bizereka abantu ko ufite umwihariko mubyukora.

Mubyo wakora harimo kugerageza ibiryo bishya, imikino, no gushaka ibindi bintu wakunda gukora bishya. 

Jya ukora ibitandukanye n’iby’abandi mu gihe ntacyo bitwaye

Iyi si yuzuyemo abantu benshi. Kugirango utandukane n’abandi, Jya ukora ibintu byihariye. Uurugero: Ushobora kubona abantu bose bagiye mu bukwe bambaye amakanzu, wowe ugahitamo kwambara Ipantaro. Ibi bizatuma abantu babona ko ukora ibyihariye kandi ko uri muntu ufite umwihariko wawe ku giti cyawe.

Kunda inenge zawe

Baravuga ngo “nta mwiza wabuze inenge”. Akenshi abantu bakunze kwiheba biturutse kunenge zab. Nureba neza usanga ibyo wita inenge zawe aribyo bigutandukanya na benshi.

Rimwe na rimwe uzasanga uteye bitandukanye n’abandi, cyangwa udafite ibyo abandi bafite. Ibi si bibi ahubwo nibyo bituma umuntu uba uwumwihariko. Bityo rero, jya ukunda inenge zawe, ureke kuzibona nk’ikintu kibi amaherezo uzabona ko ari umwihariko ufite.

Ku rundi ruhande ariko, gushaka guhindura inenge zawe ntacyo bitwaye. Urugero: Niba ufite impingikirane ugahitamo kwambara bya byuma bigorora amenyo, cyangwa ugakora siporo kugira ngo uhindure uburyo uteye, ntacyo bitwaye. Icyiza kandi cy’igenzi ni ukwiga kwikunda n’ibyawe byose cyane cyane ibyo udashobora guhindura.

Irinde kwitekerezaho nabi

Kera nkiri muto najyaga nibwira ko ntashoboye. Ibyo byaterwaga ahanini n’uko nabayeho nkiri umwana. Abantu bajyaga bamfata nk’akantu gato kadashoboye kandi k’akanya ntege nke. Ibi byatumye nkura numva ko koko nta kintu nshoboye ku buryo no mu mashuri yange ndetse no mu kazi numvaga ko ntacyo nzageraho.

Nahisemo guhindura uko nitekerezaho.

Namaganye ibyo bitekerezo binsha intege nishyiramo ko nshoboye, ntangira gushira umuhate mu byo shoboye aho kwibanda kubyo ntashoboye, ngatekereza ku mbaraga zange ubundi nkishimira ibyo nagezeho niyo yaba atari ikintu kinini.

N’ibyiza ko witekerezaho ibintu bikubaka ukitekereza ho neza. Uzatangazwa n’ibyo ushobora gukora no kugeraho nureka kwitekereza ho nabi no kwica intege.

Jya ushishikazwa no gukora ibintu byihariye

Hari ibintu byinshi wakora ugatandukana n’abandi harimo nko; gusoma ibitabo, gushushanya, kuboha cyangwa kudoda. Ibi bizatuma utandukana n’abandi kuko uzaba urimo gukora ikintu cyiza kandi wishimiye kandi bizagufasha gutandukana nabandi.

Kwagura ubumenyi bwawe

Ubumenyi n’urufunguzo. Ibintu wakora kugira wagure ubenyi bwawe harimo gusoma ibitabo,kureba iby’amateka n’amafilime, no gukora ubushakashatsi kuri interineti. Ibi wabikora gute? Niba hari ibintu bigushishikaza ushaka kumenya byinshi kuri byo bikoreho ubushakashatsi. Ubumenyi uzakuramo buzatuma utandukana n’abandi. Ikirenze kuri ibyo kandi, bizatuma umenya byinshi wakwigisha abandi abandi bityo batangire kubona ko ufite umwihariko.

Jya utembera

Kujya ahantu hatandukanye ukamenya ukuntu ahandi abantu babaho bizagufasha cyane. Mu ngendo uzakora uzite cyane cyane ku kuntu abantu bitwara, bambara, icyo baha agaciro n’umuco wabo. Uzagerageze ubigireho byinshi byiza bizatuma abandi batangira kubona ko wihariye.

Ntukite ku baguca intege

Iyo ufite icyo uri kugeraho nibwo abantu batangira kukuvuga nabi cyane. Akenshi ni uko uba ufite icyo ubarusha. Abantu ntibazaguce intege kuko bizatuma udatera imbere mu byo ukora, ndetse wenda bigatuma nawe utangira kwiyanga.

Ntukigereranye n’abandi

Biroroshye ko wakwigereranya n’abandi nubwo atari byiza.

Wigeze ugereranya amanota yawe n’aya abandi? Birashoboka cyane ko wabikoze.

Gusa icyari kuba cyiza ni uko wari kugereranya amanota wabonaga mbere n’ayo wabonye. Ubu nibwo buryo bwiza bwo kugereranya kuko ugiye kwigereranya n’abandi bishobora gutuma ubabara bitari ngombwa.

Najyaga nigeraranya n’abandi. N’ubu biracyangora ariko ndi kugenda ngerageza kubireka. Najyaga ndeba abandi bana nkavuga ko ari abanyabwenge , ari beza, kandi ko bakora neza njyewe bikanca intege.

Ibi byatumye nitakariza icyizere.

Nibyo ko kwigereranya n’abandi bishobora gutuma hari aho ugera, gusa jya uba maso urebe niba kwigereranya bigutera imbaraga kurusha uko byaguca intege. Ibi bizagufasha kugira aho icyo ugeraho kandi utandukane nabandi.

 Ntukite kucyo abantu bagutekerezaho 

Abantu benshi bacika intege kubera akenshi abantu bababwira ibyo babatekerezaho ugasanga batumye bareka nk’ikintu runaka. Abantu bareba cyangwa batekereza bitandukanye. Ntabwo igihe cyose abantu muzahuza. Ntuzigere wumva ugomba kuba nkabo cyangwa uko bashaka. ubuzima bwawe ni bwawe uzaharanire gukora ibyawe nubwo abandi batakumvikana nawe. Abantu bazatangira kubona ko ibyo bakuvugaho cyangwa bagutekerezaho nta kintu bikubwiye kandi bazabonako utandukanye n’abandi bantu muri rusange.

Ita kumyambarire yawe

Bimwe mu bintu bizatuma utandukana n’abandi harimo n’uburyo wambara. Uzashake sitile y’imyenda ikubera abe ariyo wambara. Ubishatse wazajya uvanga imyenda ukihimbira imyambarire. Abandi bashobora no gutangira kwigana imyambarire yawe bityo bigaragaze ko wihariye.

Kora ibyo uhora utekerezaho

Niba hari ikintu uhora utekereza ko ushaka gukora tuvuge nka buzinesi runaka, ntibigahere mu kubiterezaho ahubwo ujye ukora ibishoboka byose utangire kubikora. 

Igira ku bandi

Tekereza abantu wakwigiraho byinshi. Uzagende ukusanya utuntu nutundi ugenda wigira ku bantu. Nuduhuriza hamwe tuzatuma uba umuntu wihariye kandi ufite ibyiza byinshi.

Reka gushaka kuba nk’abandi.

Haba hari abantu ufatiraho urugero, yaba umuhanzi cyangwa umukinyi wa filime?

Ibyo birumvikana 

Ariko ni byiza ko wowe waba wowe aho gushaka kumera nkawe ugakora nk’ibyo akora. Icyiza ni uko wamwigiraho yego, ariko ntumugendereho kuri byose.

Imbaraga wagakoresheje wigana abandi uzazikoreshe ushaka uburyo bwo gukora ibyawe. muri ubwo buryo uzaba umuntu wihariye.

Umwanzuro 

Kuba umuntu wihariye ni byiza. Jya ukora ibigushimisha kandi ureke guhora ushaka kumera nk’abandi.

Ikindi, uzafate umwanya wiyige umenye ukuntu uteye. Ibi bizagufasha kumenya uko wakwifata nuko wakora ibitandukanye n’iby’abandi. Ibi bishobora kukugora rimwe na rimwe, ariko nibyiza ko watandukana na’bandi aho kugira umere nk’abantu bose.

Kuba wowe nicyo kintu cya mbere kizatuma utandukana n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.