Terefone Mu Rwanda

Waba uri mu Rwanda ushaka terefone? Ushobora kwitiranya aho wagura cyangwa ukibaza icyakubera cyiza. Hariho ubwoko bwinshi bwa terefone mu Rwanda. Abantu bagura terefone bakurikije ibyo bakunda, birashoboka ko yaba terefone ihendutse kuri wowe, izwi cyane mu bantu, ifata amashusho meza,… buriwese afite impamvu zituma ahitamo terefone runaka ntayindi. Kugira terefone yawe bwite byabaye ikintu cy’ibanze muri iki gihe. Niba ushaka ibitekerezo kubijyanye no kugura hano hari amakuru:
Ni izihe terefone ziboneka mu Rwanda?
TECNO

TECNO Mobile yashinzwe mu 2006, i Hong Kong, mu Bushinwa. TECNO yibanda cyane k’ubucuruzi bwayo muri Afrika. Ikora kuri sisitemu y’imikorere ya Android. Terefone zimwe za TECNO zirimo; TECNO Phantom 6, TECNO phantom 8, TECNO Camon CX, TECNO Camon X, TECNO Spark 4 n’izindi.
INFINIX

Terefone zigendanwa Infinix zatangiye mu 2013, mu mujyi wa Hong Kong, mu Bushinwa. Mobile ya Infinix ifite sisitemu y’imikorere ya Android. Ubwoko butandukanye bwa terefone Infinix zirimo: Infinix S5 Pro, Infinix S5 Lite, Infinix S5, Infinix Hot 8, Infinix Hot 7 n’izindi.
I PHONE

Iphone ni terefone zateguwe kandi zigurishwa na Apple Inc. Iphone ikoresha sisitemu y’imikorere ya IOS. Iphone ya mbere yasohotse muri kamena 2007 hari byinshi byagezweho kuva icyo gihe kugeza ubu. Ubwoko butandukanye bwa iPhone burimo: iheruka gusohoka ariyo iPhone 11 (11 pro, 11 pro Max), iPhone X (XS, XS Max, XR), iPhone 8 (8 plus), iPhone 7 (7 plus), iPhone 6 (6 Plus, 6S, 6S Plus) n’izindi.
SUMSUNG

Samsung yashinzwe muri Werurwe 1938 kandi ifite icyicaro i Seoul, muri Koreya y’Epfo. Samsung ikoresha sisitemu ikora ya Android. Terefone zimwe za Samsung zirimo; Samsung Galaxy S20, Samsung Galaxy Note, Samsung Galaxy A51 n’izindi.
HUAWEI

Huawei yashinzwe mu 1987 kandi ifite ibikorwa mu bihugu birenga 170 bifite icyicaro i Shenzhen, mu Bushinwa. Ingero za terefone ya Huawei ni: Huawei Mate 30 Pro 5G, Huawei Mate 30 RS, Huawei Enjoy 9s, Huawei Y6 Prime 2019 n’izindi.
OPPO

Amaterefone ya OPPO yashinzwe mu 2001 i Guangdong, mu Bushinwa. Bagurisha kwisi yose kandi babaye uruganda runini muri 2016. OPPO ikoresha sisitemu y’imikorere ya Android kandi terefone zimwe za OPPO zirimo: OPPO Reno3, OPPO A12, OPPO A5, OPPO A9 n’izindi.
MARA PHONE

U Rwanda rwashyize ahagaragara telefoni ya mbere yakozwe muri Afurika ikorewe mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo. Terefone yitwa Mara, ifite ubwoko bubiri butandukanye. Mara X na Mara Z bakoresha sisitemu y’imikorere ya Android. Mara Z- 32GB igura 175.750RWF ($ 190) naho Mara X-16GB igura 120.250RWF ($ 130).
Ubu ni bumwe mu bwoko butandukanye bwa terefone zigurishwa mu Rwanda ariko sizo zonyine. Icyakora ukurikije RURA (Rwanda Utilities Regulatory) telefone izwi cyane kuri ubu ni TECNO Spark, yagurishije terefone zirenga miliyoni muri 2019.
Nihe nshobora kugura terefone?
Amaduka ya terefone
- MTN
- ELITE DIGITAL
- Mara Experience Store
- Samsung Store
- Phone Global Store ltd
- TECNO mobile
- Airtel
- Infinix
- Comet ltd
- Istore
Imbuga
Nkuko byavuzwe haruguru, mu byukuri biroroshye kugura terefone mu Rwanda kuko byoroshye kuboneka mu gihugu cyose. Niba ukunda kugura mu bubiko bwa interineti, ushobora gukanda gusa kumirongo izakwereka amahitamo atandukanye, cyangwa gusura kumaduka kugirango usuzume neza ibyo wahisemo. Inzira zose wanyura. uzabona byanze bikunze terefone nziza ihuye nibyo ukunda.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.