Uburyo Bwiza Bwo Kujyanisha Amabara y’Imyenda Ku Bagabo

Uburyo Bwiza Bwo Kujyanisha Amabara y’Imyenda Ku Bagabo

Imideri! Ntiwavuga ku mideli utavuze kujyanisha amabara. Iyi niyo ngingo ya mbere umuntu agenderaho ashaka kwambara neza. Reka tuyisobanure neza.

Gusobanukirwa uko amabara agendana 

Hari amabara atandukanye agera muri 12 wakwambara nk’umugabo. Hari avangwa hari n’andi atavangika urugero icyatsi n’umuhondo n’andi mabara yose agaragara cyane ku buryo uyavanze byaba bibaye byinshi.

Hari amabara agenda akomoka kuyandi urugero hari ubururu bucyeye bukomoka kubururu bwijimye. Ushobora kwambarana ano mabara ubishatse kuko ava indimwe kandi akaba yenda gusa.

Ubundi abagabo baberwa n’amabara yijimye. Akenshi uzasanga bakunda kwiyambararira umukara, ubururu, n’ibara ry’ivu kuko niyo mabara abababera cyane.

Ariko nanone ushaka kwambara imyenda yo kwambara ku kazuba, hari amabara meza wakwambara nk’umweru, umuhondo , n’umutuku. Aya mabara aba meza kuyambara igihe ushaka kujya nko muri weekend ugasohoka, ariko ayijimye yo ni ayo kwambara ugiye nko kukazi.

Ni byiza nanone kwambara amabara aberanye n’uruhu rwawe. Umubiri w’igikara uberana namabara agaragara cyane kuko atuma ugaragara, hanyuma uwinzobe ukaberana n’ayijimye cyane. Nawe uzabirebe, umuntu w’ínzobe wambaye amabara yijimye aba asa neza pe!

Gusa, ibi ntibikaguhangayicishe ngo ubure icyo kwambara kubera ko udafite ibara  iribereye umubiri wawe, igihe wambaye neza amabara ajyanye uzahora usa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.