Umusatsi N’ibijyanye Na Wo

Umusatsi N’ibijyanye Na Wo

Hariho ubwoko butandukanye bw’imisatsi myiza kandi ikunzwe mu Rwanda. Hariho uburyo bwinshi butandukanye bwo gutunga umusats,i harimo: gusuka ibisuko binyuranye,amaderedi, harimo gusokoza ukarambura imisatsi, gushyiramo ibigudi, nibindi binyuranye, buri wese ashyirahoibyonyumva bimworoheye kandi akunda.Ese urifuza gushyiraho ibintu bishya kandi bigezweho? Dore urutonde rw’imisatsi inyurnye:

Ibisuko

Ibisuko ni uguhuza ibice bibiri cyangwa byinshi by’imisatsi. Rimwe na rimwe hifashishwa indi misatsi y’imikorano ,bikaba bimaze imyaka igera ku 5000, kandi bikomoka k’umuco nyafurika. Ubwoko butandukanye harimo iyitwa : mini braids, Havana twists, yarn braids, dutch braids, box braids, cornrows, goddess braids, twists, n’izindi.

Amaderedi

Amaderedi ni imisanzi imeze nk’imigozi yibumbabumbye. Rimwe na rimwe bazikora mu misatsi yawe bwite cyangwa se bakongeraho izakozwe mu ruganda. Birashoboka kandi ko wazikuraho  utiriwe ugabanya umusatsi wawe. Inkomoko yazo ni muri Jamayika.

Aforo

Aforo ni imisatsi isanzwe yegeranye kandi myinshi k’umutwe.  Aforo yagaragaye nk’ishema ry’abirabura nkikimenyetso cya politiki. Iyi misatsi ishobora gusokozwa hifashishijwe igisokozo gifite amenyo manini.

 Wigi

Wigi nigikoresho cyimisatsi ikozwe mu misatsi y’abantu, inyamaswa cyangwa sintetike. Wigi yambarwa mu mutwe ifasha guhisha uruhara cyangwa gupfukirana imisatsi. Wigi zigira amoko menshi atandukanye.

Pulante

Hair extension equipment of natural hair. hair samples of different colors

Pulante ni umusatsi w’abantu cyangwa sintetike uzwi nko kwagura umusatsi, bayibohera k’umusatsi usanzwe yongera uburebure ku misatsi y’abantu. Pulante ijya kumera nka Wigi usibye ko yo aho kuyambara bayidodera k’umusatsi. Pulante zigira ubwoko bwinshi bunyuranye, habamo indende ndetse n’ingufi. Ndetse n’amabara anyuranye.

Ibikoresho By’imisatsi

Ibikoresho by’imisatsi nibyo abantu bakoresha mu misatsi yabo kugirango ibashe gukura,gusa neza,… Ni ingirakamaro cyane kuko ituma imisatsi ikomera kandi igira ubwiza. Ingero z’ibikoresho by’imisatsi zirimo; Amavuta anyuranye, amasabune atandukanye amesa umusatsi,…

Amavuta y’ingenzi y’umusatsi

Amavuta y’ingenzi y’imisatsi ni amavuta asukika akozwe  mubihingwa. Ashobora gukoreshwa bayasiga buhoro buhoro mu mutwe, agatuma umusatsi ukura neza. Aya mavuta agira ubwoko bunyuranye muri bwo harimo: coconut oil, castor oil, almond oil, olive oil, tea tree oil, Eucalyptus oil n’ibindi.

Intungamubiri z’imisatsi

Hari amavuta agamije kongera no kubungabunga imisatsi. Niba umusatsi wawe ari muke, ukomeye cyane, wumye cyane cyangwa ucika. Ibi bivuze ko umusatsi wawe ukeneye intungamubiri kugirango ube mwiza kandi ntucike. Ingero z’amavuta wakoresha ni: Organic root stimulator olive oil, Cantu Shea butter conditioning cream, donna truly Shea butter…

Gufata neza umusatsi

Gufata neza umusatsi bishingiye kuri poroteyine ushyira mo kandi birashobora gutuma umusatsi wawe ukomera,  kandi ukura, usa neza,… Niba umusatsi wawe wangiritse kubera kuwushyiramo amabara cyangwa kubera kudefiriza, …ukaba ukeneye umusatsi urabagirana kandi woroshye wakoresha amwe mu mavuta akurikira: Tgin honey miracle hair mask, Cantu hair treatment, hair mayonnaise …

Isabune yoroshya umusatsi

Iyi sabune ikoreshwa kugirango umusatsi worohe, iyo umaze kumesa mu misatsi uhita ushyiramo iyi sabune bityo umusatsi ugasokoreka ntufatane.

Isabune yo kumesa mu mutwe

Iyi sabune ikoreshwa mugusukura umusatsi. Ikuramo umwanda mu musatsi.

Imisatsi itandukanye n’ibikoresho byawo, abantu bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Iyo ubimenye neza ukamenya n’itandukaniro rya byo birakorohera kumenya icyakubera cyiza k’umusatsi wawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.