Ibanga Wakoresha Kugira Ngo Imodoka Yawe Itanywa Cyane

Ibiciro bya lisansi bikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda, ku buryo buhangayikishije abatwara ibinyabiziga bitandukanye. Waba wifuza kumenya uko wagabanya amafaranga uta kuri lisansi? – Komeza usome.
Bimwe mu bintu bituma imodoka yawe inywa cyane hakubiyemo; ubwoko bw’imodoka yawe, uburyo uyitwaramo, ubushyuhe buriho, n’ ingendo ukoresha imodoka yawe.
Dore uburyo wakoresha mukugabanya lisansi ugura, ukazigama amafaranga yawe.
Shishoza ukore ubushakashatsi ku modoka ugiye kugura
Ubwoko bw’ imodoka buratandukanye. Hari imodoka zisaba kwitabwaho cyane. Igihe ugiye kugura imodoka banza ukore ubushakashatsi kuriyo modoka umenye ubwoko bwayo. Hari imodoka zinywa lisansi nyinshi bitewe n’uburyo zikozemo bityo ukaba ntacyo wabikoraho.
Muri ubwo buryo rero jya ubanza umenye ibiranga imodoka ugiye kugura, hari bwo wagura imodoka yakoreshejweho cyangwa ikiri nshyashya bitewe n’ icyo wahisemo. Mbere yuko ugura imodoka yakoreshejwe biba byiza ubanje kumenya niba nta ibibazo yigeze kugira. Hari igihe usanga imodoka yakoreshejwe ifite ibibazo mekanike, ikazakugora uyikoresha uyitaho amafaranga.
Irinde umuvuduko mwinshi
Gukoresha umuvuduko mwinshi biri muri bimwe bitera lisansi yawe ishira vuba. Ushobora kugabanya umuvuduko ukoresha mu muhanda bityo bikagabanya lisansi ukoresha ku munsi. Ibi byagufasha kugabanya amafaranga ukoresha ugura lisansi buri kwezi.
Umwuka wo mu mapine
Amapine arimo umwuka muke ashobora gutuma ukoresha lisansi nyinshi kubera imbaraga ziba zikenewe ku mudoka. Biba bikenewe ko ushyiramo umwuka uhagije mu mapine mbere y’uko utangira gutwara imodoka.
Irinde gupakira imodoka yawe cyane
Iyo imodoka ipakiye mo ibintu byinshi bifite uburemere birashoboka ko imodoka yakoresha lisansi nyinshi. Biba byiza iyo ushyizemo ibintu bidafite ibiro byinshi kuko ibiro byinshi binica imodoka kuko bituma ikoresha imbaraga ziyirenze.
Kwita ku modoka yawe
Imodoka iba ikeneye ko uyitaho ukamenya ibibazo ifite kandi ukabikemura hakiri kare. Ni byiza ko uyishyira amukanishi wizeye akagukemurira utubazo twa hato na hato tw’imodoka yawe. Ibi bifasha imodoka ku buryo ikoresha lisansi nkeya.
Irinde amboutillage
Amboutillage iri imwe mu bimara isansi yawe. Gute? Iyo uhagaze urindiriye ko feu rouge zaka icyatsi cyangwa urindiriye indi mbongamizi wahura nayo yatuma imodoka ihagarara, imodoka iguma icanye bikaba bituma itwika isansi nyinshi bitari bikwiriye.
Gabanya uko ukoresha Utwuma dutanga ubushyuhe cyangwa ubukonje mu modoka yawe (A/C)
Gukoresha A/C cyane bimara lisansi. Biba byiza ugiye ugabanya uko ukoresha A/C yawe mu gihe bitari ngombwa, mugihe ushoboye gufungura amadirishya y’imodoka yawe ujye uyafungura bityo bigabanye uko ukoresha A/C.
Gupanga neza gahunda n’ingendo uri bukore
Gupanga neza gahunda y’ingendo zawe bifasha kumenya ahantu uri bujye bityo bigatuma ugabanya ingendo zitari ngombwa. Ibi bizagufasha kuzigama lisansi yawe.
Gukoresha isansi yagenewe imodoka yawe
Gukoresha lisansi yagenewe imodoka yawe bifasha imodoka kudakoresha lisansi nyinshi.
Biba byiza iyo ukurikije amabwiriza yatanzwe n’abakoze imodoka yawe bakakugira inama y’uburyo wakoresha imodoka yawe bikubiyemo no kumenya lisansi wakoresha.
Gufunga Feri yawe neza
Gufunga feri wihuse bitwika lisansi nyinshi. Gufata feri neza buhoro bizagufasha kugabanya lisansi ukoresha.
Irinde guparika imodoka yawe icanye
Mu gihe imodoka yawe itari kugenda kandi ukaba uri bu parike umunota urenze umwe jya wibuka uyizimye. Imodoka icanye itari kugenda inywa lisansi nyinshi. Ibi bizagufasha kugabanya amafaranga uta kuri llisansi buri kwezi.
Sukura utuyunguruzo twa A/C y’imodoka yawe
Utuyunguruzo twa A/C tumara lisansi yawe iyo tudasukuye neza. Ikindi biba byiza iyo uduhinduye kenshi uko bishoboka cyangwa buri uko ubonye dutangiye gusaza. Ibi bizagufasha kugabanya isesagura rya lisansi yawe kukigero cya 20%.
Genzura lisansi ukoresha
Kugenzura lisansi ukoresha bifasha kumenya uko wazajya ugura lisansi, akenshi bikanagufasha kumenya lisansi ukoresha mu cyumweru cyangwa ku kwezi. Muri ubu buryo bizanagufasha kumenya ingendo ukora zikumarira lisansi.
Gereranya imihanda igera aho werekeje
Niba ugiye ku kazi hakaba hari imihanda nk’ibiri ihagera, gereranya iyo mihanda uko ari ibiri. Gerageza wirinde umuhanda urimo ibyapa byinshi na feu rouge nyinshi kuko bigusaba guhora uhagarika imodoka kandi ibyo bituma lisansi yawe ishira vuba.
Kwita ku bikoresho by’imodoka yawe
Kugenzura ibyuma by’ imodoka yawe byibuze buri kwezi bizagufasha kwirinda ibibazo imodoka yawe yahura nabyo ndetse iryo genzura ryanagufasha kwita kubyuma by’imodoka yawe byagira ikibazo bigatuma ukoresha lisansi yawe.
Nkuko twabibonye hejuru, imodoka ni ikintu gisaba kwitabwaho kandi kinasaba amafaranga menshi. kurikiza amabwiriza ari hejuru kugira ngo urebe niba hari impinduka ku mafaranga uta kuri isansi. Ibyanditse haruguruguru nibimwe mubyagufasha kugabanya lisansi ukoresha n’amafaranga uyitangaho ariko nabwo byemejwe 100% kuko impamvu zituma imodoka ikoresha lisansi nyinshi zishobora gutandukana bitewe n’imodoka.
Niba ushaka kwirinda kugura lisansi burundu ushobora kugura imodoka zikoreshwa amashanyarazi kuko ikoranabuhanga ryagakemuye.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.