Aho Wakura Ifunguro Muri Kigali

Aho Wakura Ifunguro Muri Kigali

Niba ukunda kuryoherwa n’ ibiryo bitandukanye cyangwa ukaba ushonje kandi ukaba utazi ahantu heza wakura ibyo wifuza, ntuhangayike kuko hano hepfo hatoranijwe ama resitora atanga ubwoko bw’ibiryo bitandukanye bituruka ku mpande zose z’isi. Kigali ifite ibiryo byiza byinshi, kandi buri bwoko bw’ibiryo bifite umwihariko wabyo, uko bitegurwa, imitako, ariko ibi bishobora kukubera urujijo gato niba utazi neza niba bafite ibyo ushaka.

Khana Khazana

Khana Khazana ifite amashami abiri, rimwe riri mu Kiyovu n’irindi muri Nyarutarama. Amashami yombi atanga ibiryo bimwe ariko ahantu hatandukanye hamwe n’uburyo butandukanye. Yashyizwe ku rutonde rwa resitora nziza yo mu Buhinde i Kigali, itanga halal, ibikomoka ku bimera, n’ibindi byatoranijwe. Bafite menu yagutse hamwe n’ibiryo byinshi biryoha harimo inkoko zinyuranye bita: chicken tikka masala, chicken curry, Tandoori chicken n’ibindi. Ni ahantu heza ho gusangira n’umuryango cyangwa gusohokana n’umukunzi nijoro.

Inka Steakhouse

 Inka Steakhouse iherereye muri Kimihurura – Rugando, ni resitora nziza cyane ifite ibyo kurya by’i Burayi byatoranijwe, bizwi cyane ko bafite ibyo kurya biryoshye kandi byihariye muri Kigali. Imiterere n’imitegurire yaho hamwe n’intebe zitunganijwe neza bituma haba ahantu heza ho gusangirira. Nyarukira kuri Inka Steakhouse kugirango uhishimire nyuma ya saa sita cyangwa nimugoroba, wakirizwe ibiryo biryoshye, ibyo kunywa binyuranye harimo cocktail na divayi z’ubwoko bunyuranye. Mu imbere hatatse neza mugihe ushaka ubushyuhe, hanze iyo uhicaye uba ureba neza umujyi, hamwe n’ahagenewe kota umuriro, ni he wifuza kuba uri handi?

Repub Lounge

Repub Lounge ni inzu irimo akabari ndetse na resitora, iherereye hagati muri Kimihurura. Igira ibiryo bitangaje bikomoka ku bimera (bitarimo inyama) ndetse n’umwihariko w’’ibiryo byo muri Afurika y’Iburasirazuba, uwo ari we wese yakwisanga kuko bagira ibiryo nyabyo biturutse mu karere kose. Itanga ibiryo bitandukanye bya hano mu Rwanda, kandi ushobora kwishimira ifunguro ryawe hejuru ukareba neza umujyi wose cyangwa hepfo hamwe n’umuziki bakuririmbira (Live band). Hatatse neza  n’ibikoresho byiza byo muri Aufrika hamwe n’ibikoresho bituma wumva uri mu rugo. Ni ahantu heza ho gusohokera ku matsinda manini cyangwa gusangira n’umukunzi ni joro.

Five to Five Hotel – Restaurant

Iyi resitora iherereye mu nyubako ya Five to Five Hotel muri Remera, ntago ari kure y’ikibuga cy’indege cya Kanombe kandi ni hafi ya Stade Amahoro. Bagira ubwoko butandukanye bw’ibiryo mpuzamahanga na divayi nziza, kubatarya inyama ibafitiye amahitamo anyuranye, batanga amafungiro afite uburyohe budasanzwe harimo: Inkoko zikaranze,  Nyama-Choma ikunzwe muri Afurika y’uburasirzuba, ndetse n’ibiryo bikunzwe hano mu Rwanda, iyi resitora ikorera ahantu heza hitegeye aho ubona ibintu bitangaje bya Kigali wicaye mu igorofa rya kabiri ryayo kandi ikora amasaha yose buri munsi (24/7).

Burger Planet

Niba ushaka burger ziryoshye cyane muri Kigali, Burger Planet niho hantu ugomba kujya. Iri funguro nyaryo ry’abanyamerika ritanganwa kandi n’ibiryo ndetse n’ibinyobwa bitandukanye byihuse harimo: Amafiriti, hotdogs, milkshakes, ice-cream n’ibindi. Iherereye ku nyubako ya KBC, muri Kacyiru kandi ifite ahantu ho kwicara hitegeye umuhanda munini, hegereye Kigali Heights hamwe na Kigali Convention ya Kigali. Burger Planet ifite imiterere yagutse, ifite amabara meza kandi itatse neza, ni insirimu kandi ifite isuku bigatuma haba ahantu heza ho gusangirira bisanzwe cyangwa gusangira n’inshuti, umuryango cyangwa abo mukorana.

The Hut

Iyi restora iherereye Kimihurura – Rugando, inyuma ya Convention center ya Kigali. Ifite ibyo kurya byayo byihariye, menu irimo gutoranya kwinshi, cocktail nziza n’ibiryo bitandukanye nk’ibikomoka ku bimera, tacos y’ amafi, ifiriti ya avoka,n’ibindi. The hut iri ahantu heza, hagari, hatuje kandi hitegeye imisozi ya Kigali, iyo wicaye ku materasi yo hanze uba ureba ibyiza bitanze Kigali. Ifite kandi na parikingi nini hanze na interinti y’ubuntu. The hut niho hantu heza ho gusohokera n’ijoro.

Choma’D

Choma’D ni akabari na resitora biherereye k’umuhanda munini muri Nyarutarama, igira ahantu hanini ho guparika imodoka hamwe n’intebe zidasanzwe. Hari ibidukikije bitanga amahumbezi, ibiryo biryoshye bizatuma ugaruka buri wikendi, cyane cyane bazwi nk’abantu bazi kotsa inyama. Haba umuziki mwiza guturuka mu mpande zose z’isi, harafunguye bituma ureba ikirere, bituma haba ahantu heza ho kwishimira ifunguro rya sasita, kuhasohokera nijoro cyangwa nimugoroba hamwe n’inshuti  cyangwa abo mukorana.

Casa Keza

Iyi resitora ya Mediterranean iherere Kacyiru, hafi ya Inema Arts Centre, igira ibyo kurya by’u Rwanda ndetse n’Icyesipanyoli, bashobora kugukorera amafunguro adasanzwe mugihe ugira allergie. Iyi resitora ifite ubusitani bwihishe hamwe n’umuziki ushimishije, ahantu heza, ahantu hari urumuri rwiza, amatara anyuranye. Casa Keza itanga ibiryo n’ibinyobwa byiza harimo; Tapas, Sangria na gluten amahitamo ni ayawe. Ni hezamu gihe uri kumwe n’abana, ikindi kandi bifite butike y’imyambarire inyuranye harimo,amakanzu hamwe n’amakoti.

Heaven Restaurant & Boutique Hotel

Iyi resitora iherereye ahantu hatuje ariho mu Kiyovu. Itanga ibyo kurya nyafurika bifite ibiryo byiza, birimo ibirungo byiza, n’ibiryo bikomoka ku bimera. Ahantu ho kwicara hanze harimo n’ibiti bikikije amaterasi meza bituma haba ahantu heza, wasohokera n’umukunzi k’umugoroba,mukaryoherwa n’amafunguro ateguranye ubuhanga ndetse nibyo kunywa binyuranye. Mugihe winjiye cyangwa usohoka ntuzibagirwe gusura ubuhanzi n’ubugenindentse n’iduka rya Azizi.

L’Epicurien

Resitora ntoya kandi nziza y’abafaransa iherereye Kimihurura.Amoko menshi y’ibiryo, anyuranye kandi atekanye ubuhanga hamwe n’inyama zitandukanye, zitegurwa mu gihe gito, divayi nziza y’ubufaransa hamwe no guhitamo ibiryo biryoshye. Niba ushaka gusangira n’umuryango, aha niho hantu hatuma abana bishimisha, kuko bafite icyumba kirimo ibikinisho bitandukanye by’abana. Ifite ubusitani butuje kandi bwiza bwo hanze, kuhasohokera n’umukunzi nijoro cyangwa unaniwe ushaka guhunga akajagari ka buri munsi niho hantu ho kujya.

Sole Luna

Sole Luna ni resitora ya Mediterranean iherereye Kimihurura, igira urutonde rwiza rwa vino n’ibiryo bitangaje byo mu Butaliyani harimo: ubwoko bwose bwa pizza, gnocchi, mascarpone, tiramisu na pasta bashobora kandi kubikuzanira mu rugo byoroshye. Sole Luna iherereye ahantu hatuje kandi hasukuye. Niba ushaka uburyohe bw’ibyo kurya by’ Ubutaliyani muri Kigali, nyarukira yo nimugoroba kugirango urebe ibintu bitangaje,uo izuba rirenga urireba wicaye hejuru ku amaterasi. Buri wa mbere uzasangamo umukino kandi abatsinze babona ibiryo n’ibinyobwa by’ubuntu.

Lalibela

Lalibela ni resitora y’ iny’ Afurika ariko cyane cyane izwi ho kugira ibiryo byo muri Etiyopiya iherereye Kimihurura. Ryoherwa n’ibyiza bya Etiyopiya wibereye muri Lalibela hamwe n’umuziki mwiza n’ibiryo biryoshye birimo; Injera, hamwe n’ikawa ya Etiyopiya. Imitako inyuranye urubingo n’imigano bituma hagira ubwiza bwuzuye. Ushobora guhitamo kwicara hanze mubyatsi kugirango wumve umuyaga mwiza uva mubiti. Hano hari aho kwicara hatandukanye, hafite  ameza yo kuriraho yicaraho abantu batanu.

Meze Fresh

Meze fresh ni resitora yo muri Mexico iherereye muri Kacyiru, hafi ya Convention Center Kigali hamwe na Kigali Heights. Nta gushidikanya ko hatatse neza, ari heza. Bagira ibiryo byiza, ibyo kunywa ,… Ibiryo birimo: Burritos, quesadilla, tortillas na tacos. Ibiryo bitegurwa ku meza manini, aho uhitamo ibyo ushaka bakabiguha mu minota itarenze itanu. Nyuma yo kubona ifunguro ryawe, ushobora kwicara hasi muri resitora cyangwa hejuru aho witegeye umujyi neza.

Green Corner

Iyi ni imwe muri resitora nziza ziba muri Kigali, iherereye i Nyamirambo, aho abantu batajya baryama, Green Corner izwi cyane kubera amafi yokeje, ariko nanone bivugwa ko ari ahantu heza ho kurira mushikaki y’ihene ndetse n’inkoko bikunzwe cyane mu Rwanda. ibyo biherekezwa n’ifirirti, salade n’ indimu kandi mubisanzwe, abakiriya bakaraba intoki n’amazi meza y’akazuyazi yatanzwe, hanyuma bakarisha intoki. Iyi resitora ifite ahantu heza hafunguye kuburyo wareba ibitatse Kigali nijoro.

Brachetto

Iyi resitora nziza y’Ubutaliyani iherereye i Kacyiru, hafi ya Ambasade y’Amerika, ni ahantu hatuje, heza, bakirana ababasanga urugwiro, urumuri rwiza batibagiwe na buji hamwe na divayi itangwa neza yatoranijwe mu Butaliyani, Ubufaransa na Afurika y’Epfo. Brachetto itanga amafunguro ya saa sita, ateguwe neza, ni imwe muri resitora nziza ziba muri Kigali kuko ivanga ibikoresho biva mu Rwanda n’ibitumizwa hanze kugirango bigire akarusho.

Bamboo Rooftop Restaurant

Bamboo Rooftop Restaurant, ni resitora yo muri Aziya iherereye mu mujyi wa Kigali. Ukimara kwinjira mu nyubako ya T2000, werekeza muri etage ya 5 aho uzasangamo umwuka mwiza. Bafite amoko atandukanye y’ibyo kurya n’ibinyobwa, bafite ubuhanga bwo guteka ibiryo byiza by’ubushinwa bitangwa mu bice byinshi. Haragutse cyane, abana bahakunda cyane kubera ko bidagadura, harimo ibikinisho binyuranye, mu gihe bamaze gufungura barakina. Mugihe wicaye kuri terasi,uzumva akayaga keza kagufasha guhumeka neza no kuruhuka,uzabona kandi amatara n’imisozi myiza ya Kigali cyane cyane ni mugoroba cyangwa nijoro. Bagira kandi umugoroba aho ugura icyo kunywa kimwe bakaguha ikindi k’ubuntu.

Afrika Bite

Afrika Bite, iherereye Kimihurura, ni resitora y’umuryango muto itanga ibiryo byo mu Rwanda. Batanga ibinyobwa n’ifunguro rya saa sita, harimo ku giciro gito harimo: Isupu y’imboga, umuceri, imyumbati, igihingwa, amateke, ibirayi, chapatti, ibishyimbo, n’ibindi, bitewe n’umunsi.Harazwi cyane mubaturage, Afrika Bite iba yuzuye cyane cyane mu masaha ya sasita. Niba utarigeze uryoherwa n’ibiryo by’u Rwanda, niho hantu heza ho kubigerageza.

Now Now Rolex

Iyi ni resitora ntoya, yaka mu mihanda ya Kimihurura. Ifite igaragara neza hanze gifite, itatswe n’ amabara y’ibitenge bitandukanye. Now now rolex, ni kabuhariwe mu gukora rolex, ibiryo bigizwe n’imireti irimo chapati. Bitegurwa mu gihe gito cyane kandi birahendutse rwose. Iyi resitora itanga ibiryo bitandukanye birimo amoko atandukanye ya rolex, n’ibindi. Tutibagiwe ibyo kunywa binyuranye.

KFC

Kentucky Fried Chicken (KFC) ni resitora y’Abanyamerika yihutisha serivisi cyane, iri k’umuhanda munini wa Remera, Ntago hayoberanye, biroroshye kuhamenya. Ni ibintu bishya byiyongera kuri resitora za Kigali kandi bimaze kumenyekana cyane. Ukimara kugera muri KFC uzabona uburyohe bw’inkoko zabo zikaranze, ifiriti. Niba wihuta baragupfunyikira k’uburyo ushobora no kurira mu modoka waba utwaye cyangwa utwawe. Bagira kandi ibyo kunywa bidasembuye.KFC ni ahantu heza ho kujyana n’inshuti ndetse n’umuryango.

Poivre Noire

Poivre Noire ni resitora y’ubufaransa / Ababiligi iherereye muri Kimihurura. Ifite ubusitani bwiza bwo hanze hamwe n’ amaterasi meza aho umuntu ashobora kunywera itabi, witegereza umujyi. Ishimire divayi nziza y’ubufaransa n’ibiryo binyuranye, niba ushaka uburyohe bw’ibikomoka ku bimera hamwe na shokora ituma ibyiryo bimanuka neza. Amatara yijimye atuma hagira igikundiro, niho hantu ho gusohokera nijoro cyane cyane kubakundana cyangwa abashakanye.

Java House

Java House ni resitora yo muri Mexico, igira servise zihuta, ifite amashami abiri muri Kigali: imwe muri Remera indi iri Kacyiru mu nyubako ya Kigali Heights. Nyamara zombi zicuruza bimwe, zifite ibiryo byiza binyuranye harimo: Fajitas, burritos, salade yinkoko, burger n’ibindi. Iyi resitora ifite imyanya haba imbere no hanze, iyo muri Remera ifite kureba umuhanda ugendwa cyane  aho ushobora kubona abantu benshi batandukanye kandi bagenda. Iyo muri Kacyiru ifite amaterasi yagutse aho ushobora kwishimira igikombe cy’ikawa, mu gihe uri kumva akayaga keza ndetse witegereza Convention Centre ya Kigali. Aha ni ahantu heza ho gutemberana n’inshuti, abo mukoranacyangwa kuhakorera inama y’ubucuruzi.

Zen Oriental

Muri Nyarutarama, uzasangamo iyi resitora yo muri Aziya iherereye k’umuhanda munini. Igira ibiryo biryoshye by’u Buhinde, abashinwa, Tayilande n’Ubuyapani biteguwe neza. Zen Oriental iherereye ahantu heza kandi hasukuye, hafite umwanya munini ufunguye aho wicara ureba neza umujyi. Igisenge cyiza gikozwe nk’ibyatsi, bigatuma hagira amahumbezi bikagufasha kuruhuka neza mu gihe uryoherwa n’ifunguro ryawe. Bashobora kandi kubigusangisha mu rugo nabyo birakunzwe cyane niyi resitora.

Mr Chips

Mr Chips ni resitora yihutisha servisi muri Nyarutarama, hafi y’ikigo cya MTN. Ntabwo ari heza cyane, harasanzwe ariko bagira ibiryo biryoshye cyane birimo burger, ifiriti, inkoko, pizza na hotdogs. Umuntu agomba kujya gutanga urutonde rw’ibyo ashaka no kwishyura mbere, hanyuma ushobora kubirira aho cyangwa bakabipakira ukabijyana. Bagira ameza yashyizwe hanze, aho ureba neza umuhanda munini. Ibiro byaho biri hasi, Mr Chips ni ahantu heza ho gutemberera ni mugoroba kandi ugasangira n’inshuti cyangwa abo mukorana.

KISEKI Authentic Japanese Restaurant

KISEKI Restaurant ni resitora y’abayapani iherereye Kimihurura hakurya ya Mamba Club. Ifite imbere mu nzu hateguye neza n’imitako nyafurika. Bagira ibiyo byinshi binyuranye byo muri Aziya. Bagira amahitamo menshi kuko bagira ifunguro rya sa sita hamwe n’ibindi biribwa byabayapani harimo: Sushi, tempura, ibiryo byo mu nyanja n’ibindi byinshi. Erekeza yo kugirango uryoherwe n’amafunguro yo mu Ubuyapani ndetse n’icyayi cyaho. Bagira kandi ahantu hatuje ho gukinira ku bana.

Monmartse Korean Restaurant

Monmartse Koreya Restaurant ni resitora yo muri Aziya, iherereye hafi ya RDB i Nyarutarama. Bafite ibyo kurya bitangaje kandi biryoshye bya koreya harimo: Kimchi, bibimbap, umutobe watoranijwe, japchae. Iyi resitora iracirirtse, ariko uzishimira ibiryo byaho n’ikirere cyiza hanze mu busitani. Ibiciro birahendutse cyane, ni ahantu heza ho gusangirira umuryango.

Umut Café & Restaurant

Iyi resitora igira ibiryo bya Turukiya, iherereye munsi y’inyubako ya Chic, mu mujyi wa Kigali izwi cyane n’abanyamahanga ndetse n’abenegihugu. Irazwi cyane kubera ko iri ahantu horoheye buri wese kuhabona kuko ikikijwe n’amaduka n’amabanki atandukanye. Amafunguro atangwa mu buryo bwa gihanga kandi mubintu byinshi bitandukanye. Ifite mu nzu heza no hanze hakunda gusangirira mu matsinda, hazwi nk’ahantu ho kunywera itabi, ushobora guhitamo kurira hanze aho ureba ibyiza by’umujyi n’abantu benshi batambuka cyangwa waba ushaka ahatuje ukajya mu nzu.

Canaberra

Canaberra, iherereye ahitwa Kisimenti, Canaberra izwi cyane kugira ikawa, n’ibiryo biryoshye kandi byihuse. Ibiryo byaho bikunze gukundwa sasita cyangwa nimugoroba. Canaberra ifite ubwinjiriro budasanzwe, winjirira muri koridoro nziza itanze kandi ifite isuku, iyo ukinjira mu ruhande rw’ibumoso hari resitora nkuru, naho iyo ukomeje imbere gato hari aho kwicara hatuje kandi hiherereye.

Pili Pili

Iyi resitora nziza cyane hejuru y’umusozi muri Kibagabaga irazwi cyane kubera kureba neza umujyi, harimo no kureba Convention center. Pili Pili ifite ahantu hanini ho guparika imodoka hanze, hamwe na cab na moto byoroshye kuboneka kubadatwara imodoka. Ku ruhande rw ‘iburyo ukinjira hari  iduka ry’impano. Wahasura ku wa gatatu no ku cyumweru niho haba huzuye.

Borneo Indonesian Restaurant

Iyi resitora yo muri Aziya iherereye Kimihurura itanga umusanzu udasanzwe muri resitora za Kigali. Niyo resitora yonyine yo muri Indoneziya muri iki gihugu kandi ifite ibikoresho byaho biva mu kirwa cya Borneo, iyi resitora igomba gusurwa. Umuntu ashobora kubanza kubamenyesha kugirango bamutegurire ameza, ndetse n’ifunguro uri bukenere niba risaba gutegurwa umwanya munini wabanza kubamenyesha maze ugasanga ryateguwe, ushobora guhamagara cyangwa ukohereza ubutumwa bwihuse kuri whatsapp.

Kugirango ugere kuri izi resitora, ushobora kuzenguruka umujyi ukazivumbura cyangwa ushobora kugenzura imbuga za interineti nka:

Hamwe n’ibindi byinshi muri ibi byihishe, kubizana k’umugaragaro biguha igitekerezo cy’aho wagana mugihe wumva ushaka gufungura uri muri Kigali. Hamwe n’amahitamo menshi kuva muri Aziya kugeza mukarere dutuyemo, ntuzagira ikibazo cyo kumenya aho kujya. Hitamo resitora usura uyu munsi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.