Inzira Wabonamo Viza Mu Rwanda
Ibisabwa kwinjira mu Rwanda:
- Urupapuro rw’inzira (Pasiporo): Pasiporo y’abashyitsi bose igomba kuba ifite byibuze amezi atandatu kandi byibura hasigaye urupapuro rumwe rutanditseho.
- Viza: Shaka viza isabwa.
- Ikarita yo gukingira umuriro w’umuhondo isabwa n’umuryango shinzwe ubuzima ku isi (OMS) niba ugenda uturutse muri ibi bihugu; Angola, Arijantine, Bénin, Boliviya, Burezili, Burkina Faso, u Burundi, Kameruni, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Kolombiya, Kongo, Coryte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Ecuador, Gineya ya Ekwatoriya, Etiyopiya, Giyana y’Abafaransa, Gabon, Gambiya, Gana, Gineya, Gineya-Bissau, Kenya, Liberiya, Mali, Mauritania, Niger, Nijeriya, Panama, Paraguay, Peru, Senegali, Siyera Lewone, Sudani y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, Suriname, Togo, Trinidad, Uganda, Venezuwela.
Kugirango ujye mu Rwanda, ushobora gukenera cyangwa ntukenere visa ukurikije aho uva. Hasi hari ubwoko butandukanye bwa Viza:
- Niba ufite ubwenegihugu bw’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC), uzahabwa kwinjira mu gihugu utishyuye viza, iyo itarenza amezi atandatu. Ibihugu bitandatu bya EAC muri iki cyiciro birimo: Burundi, Sudani y’Amajyepfo, Uganda, Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya na Kenya.
- Niba ufite ubwenegihugu muri kimwe mu bihugu bikurikira, uzahabwa viza itishyurwa uhageze, iyo visa ntirenza amezi atatu. Ibi bihugu birimo; Angola, Bénin, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Coryte d’Ivoire, DRC, Indoneziya, Filipine, Ihuriro rya Saint Christopher na Nevis, Gana, Gineya, Haiti, Maurice, Senegal, Seychelles, Siyera Lewone, Singapore, Sao Tome na Principe na Qatar .
- Guhera ku ya 1 Mutarama 2018, u Rwanda rwatangaje gahunda nshya. Ku banyagihugu bose badasonewe viza, hariho kandi uburyo bwo gusaba viza yawe no kurihira kuri interineti cyangwa ukariha uhageze. Ugomba kwisabira viza, nta muntu wemerewe gusaba mu izina ryawe. Abashyitsi bose baturunze mu mpande zose z’ isi bahabwa viza bahageze, viza itarengeje ukwezi. Amafaranga ya viza ntagomba kurenga 50USD yo kwinjira rimwe na 70 USD inshuri zirenze imwe.
- Abanyarwanda bafite ubwenegihugu bubiri baba mu mahanga, bashobora kujya mu Rwanda bakoresheje indangamuntu y’u Rwanda, batishyuye viza.
- Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko abantu bafite pasiporo ya diplomasi na serivisi bafite amasezerano yo gukuraho visa na Gabon, Ubuhinde, Isiraheli, Djibouti, Gineya, Etiyopiya, Turukiya na Maroc.
- Abantu ku giti cyabo bagize umuryango wa COMESA (Isoko Rusange ry’Afurika y’iburasirazuba n’Amajyepfo) bahabwa viza iyo bahageze (amafaranga yagenwe) visa y’amezi atatu.
- Abantu bagize umuryango rusange, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika n’ibihugu bigize Umuryango uvuga ururimi rw’igifaransa bahabwa viza y’ubuntu bahageze, viza itarengeje ukwezi.
- Abagenzi bifuza kunyura mu Rwanda, Kenya na Uganda icyarimwe hagamijwe ubukerarugendo bashobora gusaba viza y’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba (EATV). Ibi bishobora gukorwa ukihagera, wifashishije umurongo wa interineti IREMBO cyangwa kuva mu butumwa bwa diplomasi yu Rwanda mu mahanga. Niba ubonye EATV mbere y’urugendo, banza ugere mu gihugu wasabye wasabye kujyamo. EATV igura 100USD mu gihe cy’amezi atatu winjiye inshuro nyinsh (niba ari muri ibi bihugu bitatu).
Abashyitsi na Viza y’ubukerarugendo muri Afrika y’uburasirazuba ntibishobora gukoreshwa mu kazi. Icyakora niba umuntu ashaka kongera viza ye agomba gusaba mugihe viza ya mbere igifite agaciro.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.