Imiterere Y’ikirere Cy’u Rwanda

Niba uri umwe mu bifuza gusura u Rwanda ukaba wifuza kumenya uko ikirere cyifashe, iyi nyandiko ni wowe yagenewe.
U Rwanda ni igihugu kiri mu mutima w’Afurika gihana imbibi n’ibihugu bya Tanzania, UBurundi, na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. U Rwanda ni igihugu gito, gifite ubuso bwa kilometer kare 26,338km² n’abaturage bagera kuri milioni 12 n’igice. Ni igihugu kidakora ku nyanja. Indimi zivugwa ni ikinyarwanda, icyongereza, igiswahili n’igifaransa.
Ushobora kuba wifuza gusura u Rwanda ukaba ukeneye kumenya igihe cyiza cyo kuhatemberera. Igisubizo ni iki: Ntibyoroshye. Bizashingira ku mpamvu nyinshi kandi zitandukanye urugero nk’aho ushaka gutemberera, impamvu ushaka kuhasura, ibyo uhakunda n’ibindi.
Ibi bikurikira bizagufasha kumenya ikirere cyo mu Rwanda
U Rwanda rusanzwe ruzwi nk’igihugu cy’imisozi igihumbi giherereye mu majyepfo y’umurongo ugabanyamo isi kabiri. Ibi bisobanuye ko u Rwanda ruhorana ikirere kiiza umwaka wose gusa hanabamo imvura nyinshi. Ntawushobora kumenya uko ikirere kizaba kimeze mu bihe bizaza bitewe n’ubushyuhe bw’isi.
U Rwanda ni igihugu kiri k’ubutumburuke bwa metero 1524.0 hejuru y’ikigero cy’inyanja. Ikigero cy’ubushyuhe mu mujyi wa Kigali kiba hagati ya 12 ˚C na 28 ˚C. Iyo ugeze k’umugezi wa rusizi k’umupaka uhuza u Rwanda na repubulika iharanira demokarasi ya congo ubutumburuke buramanuka bukagera kuri metero 1005.84. Ni naho hantu hashobora gushyuha cyane igipimo kikagera kuri 35 ˚C.
Nta mpeshyi nyayo cyangwa itumba nyaryo biba mu Rwanda. Hari ibihe by’ubukonje gusa cyangwa ibihe by’ubushyuhe. Igihe cy’ubukonje ni hagati mu kwezi kwa gatatu ukageza mukwa gatanu. Naho igihe cy’ubushyuhe gitangira mukwa gatandatu kikagera mukwa cyenda.
Niba rero utekereza gutembera mu Rwanda igihe cyiza ni hagati y’ukwa gatandatu n’ukwa Cyenda. Kuva mukwa cumi ukagera mukwa cumi nakumwe haba igihe gito cy’ubukonje naho kuva mukwa 12 ukagera mukwa kabiri hakaba igihe cy’ubushyuhe. Ubushyuhe buhindagurika bitewe n’agace, ndetse n’ubutumburuke bwako gusa nta tandukaniro rinini riba hagati y’ukwezi n’ukundi.
Ibyo wakwambara
Mu bihe by’izuba
Hari igihe hanze haba hashyushye. bishobora kukugora mu gihe wifuza kugaragara neza ariko udashyushye cyane ngo ubire ibyuya bikabije. Mu bihe nk’ibi ushobora kwitwaza utwenda tworoshye dukozwe mu bikoresho byoroshye bizakomeza kuguha akayaga. Mubyo ushobora kwambara harimo utujipo tugufi, udupira ndetse n’utwenda dukozwe muri cotton. Wanakwambara kandi utwenda tw’amabara yoroshye nayo ashobora kuguha akayaga.
Mugihe cy’umugoroba ubushyuhe bushobora kugabanuka. Itwaze imipira y’imbeho, amakoti cyangwa ibindi bishobora kugufubika bikozwe muri nilo, silk ndetse na polyester.
Mu bihe by’ubukonje
Mu bihe by’ubukonje ni byiza ko witwaza imyenda igushyushya. Rimwe na rimwe hashobora gukonja, imiyaga ikaba myinshi ndetse hakagwa n’imvura. Imyenda uzakenera ni ikozwe muri polyester, nylon na polypoprene. Niba ushaka gutembera mu bice byo hanze y’umujyi wa Kigali hari ikirere gitandukanye bitewe n’ubutumburuke bwaho. Niba ugiye nko mu birunga, mu misozi ya Musanze na nyungwe itwaze imyenda ishyushye, ingofero, amakoti n’ibishyushya intoki, urugero nka Ga zo mu ntoki.
Imvura
- Ugereranyije, mu mwaka hagwa imvura ingana na mm 1029 naho mu kwezi hakagwa 85mm.
- Umwaka ugira byibuze iminsi 122 igwamo imvura iri hejuru ya mm 0.1.
- Ukwezi kwa karindwi niko kwezi kugira izuba ryinshi
- Ukwezi kwa kane niko gukonja cyane. Kugwamo imvura igera kuri mm 183.
- Mu bihe by’imvura hagwa imvura n’urubura rimwe na rimwe.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.