Umutungo Utimukanwa

Umutungo Utimukanwa

Kugura umutungo utimukanwa ari bwo bwa mbere bishobora kugorana. Ibintu byiza birahari ahantu hose ni wowe ugomba guhitamo igikwiye gihuye n’ibyo ukeneye.

Mu Rwanda hari ubwoko butandukanye bw’imitungo:

  • Inzu yo kubamo
  • Amasambu
  • Ubutaka
  • Inzu zibamo abantu benshi
  • Inzu z’ubucuruzi

Hariho inzira ebyiri ushobora kubonamo inzu yo kugura cyangwa gukodeshwa. Iya mbere ni ukwiyambaza ikigo cy’abaranga (abakomisiyoneri) hanyuma ukabona umuranga ushobora kugufasha mukubona inzu nziza. Iya kabiri ni ugukoresha imbuga za interineti mugushakisha inzu nziza ikubereye. Urubuga rwa interineti rukwereka inzu zitandukanye kandi ushobora kuyisura, ukayigenzura hanyuma ugahitamo aho ushimye ukurikije ibyo ukunda.

Ibigo by’abaranga (komisiyoneri):

  • Best brokers ltd
  • Premier real estate services
  • Kigali brokers/real estate
  • REGS LTD
  • Plut properties

Imbuga za interineti

Catchyz

Knight Frank

Rwanda Properties

Air BnB

Kugura isambu

Umuntu wese ashobora kugura isambu mu Rwanda, waba uri umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Igiciro cy’ubutaka ni kimwe kubanyamahanga ndetse n’abanyarwanda. Icyo ugomba gukora ni ukureba neza ko uwo mugura afite ibyangombwa by’umutungo utimukanwa. Ariko iyo uguze umutungo m’u Rwanda ntushobora kugura ubuziraherezo, urawukodesha imyaka ibiri. Abanyamahanga bakodesha inzu imyaka 49 naho abenegihugu b’u Rwanda bakodesha inzu imyaka 99. Iyo iyi myaka irangiye, ushobora kuvugurura ubukode cyangwa leta ikabifata niba babikeneye.

Nk’uko ikigo gishinzwe imicungire  n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda (RLMUA) kibitangaza, ngo gukodesha ubutaka mu Rwanda biterwa n’ubwoko bw’ubutaka, aho buherereye n’icyo bugiye gukoreshwa. Urugero: Kugura isambu muri Nyarutarama no kugura isambu muri Nyamirambo cyangwa kugura isambu muri Kigali no kugura isambu muri Kayonza biratandukanye. Ubutaka bwo mu mujyi wa Kigali buhenze kuruta ubutaka bwo mu cyaro. Mbere yo kugura isambu ugomba kubanza kureba ku gishushanyo mbonera kuko ushobora gusanga ako gace karagenewe ibindi bintu nk’ubusitani cyangwa umuhanda.

Ushobora kugura isambu no gutunganya ibyangombwa byose mu gihe kitarenze iminsi 5. Byaroroshye, abantu bashobora noneho kohereza ibisabwa bifashishije ikoranabuhanga kuri interineti no gukurikirana aho bigeze kur IREMBO. Ufungura konti kuri Irembo, kugirango serivisi zawe zose za leta zorohe kandi zihute. Irembo baguha uburyo bwo kubona serivisi za leta nka: indangamuntu y’igihugu, abinjira n’abasohoka, serivisi z’ubutaka n’ibindi. Umwaka wa 2009 niho  kwandikisha ubutaka byatangiye birakomeza kugeza uyu munsi.

Ugomba rero kuba ufite icyemezo cyo gushyingirwa cyangwa cy’uko uri ingaragu kugirango ubone uko wandikisha ubutaka. Kubona uburenganzira bw’ubutaka bwawe, hagomba kubaho amasezerano yasinywe n’impande zombi. Noteri w’ubutaka abishyikiriza ubuyobozi bw’ubutaka n’amakuru (LAIS). Ushobora gukurikirana aho bigeze wohereza ubutumwa bugufi wifashishije numero yawe yo kubikurikirana yometse kuri porogaramu.

Ukurikije amakuru yavuzwe haruguru, ushobora kubona uburyo nta guhangayika kubona imitungo iyo ari yo yose mu Rwanda. Koresha ikoranabuhanga hanyuma ubone umutungo w’inzozi zawe uyu munsi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.