Kwandika Umwirondoro

Kwandika Umwirondoro

Itandukaniro hagati y’umwirondoro N’incamake

Mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi umwirondoro (CV) n’incamake ni bimwe usibye muri Amerika. Muri reta zunze ubumwe za Amerika zishobora kuba ndende nkuko ubishaka, nta kibazo, bishobora kuba urupapuro rumwe cyangwa ebyiri .Ntugomba guhangayikishwa nibyo  kuko mu Rwanda naho birasa kandi ntacyo bitwaye.

Ikiza cya’umwirondoro wakozwe neza, umuyobozi ushinzwe gutanga akazi bimutwara amasegonda 5-6 kugirango amenye uwo uri we. Ibi bivuze ko ugomba guha agaciro umwanya wawe mu kuyitegura, k’uburyo mu masegonda make bafata kugirango barebe, bagomba gushaka ikintu kizabagirira akamaro bagahita bakibona.

Ni ngombwa kwibuka  ko igihe cyose usabye akazi gashya ugomba guhuza umwirondoro wawe (CV) n’ibisabwa; umwanya uhatanira, ibisabwa kugirango uwubone, ubumenyi ufite ukurikije ubuhanga bukenewe. Niyo mpamvu usabwa ko igihe ugiye gusaba akazi ugira ibyo ukura cyangwa wongera mu mwirondoro wawe bitewe n’ibisabwa.

Ibyo wakongera mu mwirondoro

Mu gihe wandika umwirondo wawe, dore inama nkeya udashobora kubura gushyiramo. Birashoboka ko utekereza ko byoroshye guhindura cyangwa kongeramo amakuru. Ariko ntabwo byoroshye nkuko ubikeka. Irinde gukoresha amagambo, kuko ibyo bizatuma umwirondoro wawe usa nkaho urambiranye kandi udafite ubuziranenge. Koresha ikoranabuhanga ryabigenewe  aho gukoresha amagambo, hari serivisi igamije kugufasha kuwukora mu buryo bw’umwuga. Hejuru tangira wandika amazina yawe mu myandikire inoze kandi isomeka. Koresha amazina yawe nk’umutwe kandi ntukitirire umwirondoro wawe.

Hasi wongeyeho aho uherereye, numero ya terefone na imeri. Mugihe wandika imeri yawe, menya neza ko ari imeri ikwiye kandi y’umwuga urugero: hannaIradukunda@gmail.com. Menya neza ko udashyizeho amashusho cyangwa amabara . Wongeyeho amazina yawe yombi n’indangarubuga kandi ntiwibagirwe gushyiramo amahuza yawe y’umwuga ni ukuvuga (link) LinkedIn / urubuga cyangwa umuyoboro wa YouTube ariko gusa niba bijyanye n’akazi. Ibisobanuro kuri LinkedIn yawe bigomba kuba bihuye n’umwirondoro wawe.

Incamake

Andika incamake mu ntangiriro. Igomba kuba igika kigufi byibuza nk’interuro zigera kuri eshanu. Shyiramo imbaraga zawe, akazi ushaka nicyo ushoboye. Igomba kwerekana neza uwo uriwe n’intego zawe z’umwuga muri make. Ibi bigomba kuba bifitanye isano kandi bijyanye n’akazi usaba. Menya ko kwandika inyandiko y’umuntu ku giti cye, incamake ari ngombwa kuko nicyo ikintu cya mbere umukoresha asoma kugirango atangeakazi. Yigire ngufi kandi iryoheye kuyisoma.

Uburambe ku kazi

Intambwe ikurikira ni ukuzuza uburambe bwakazi. Umwanya w’uburambe ku kazi niho ushyira imirimo yose yabanjirije uwo usabira akazi . Uburambe ku kazi , amateka y’akazi, ahanini ni impamvu nyamukuru umwirondoro(CV) usabwa. Andika aho wakoreye, igihe wahakoreye, uruhare rwawe n’ubuhanga wakuye muri bo. Garagaza aho wakoze hose kugeza muriuwo mwanya wohererejeho umwirondoro wawe. Uganisha ku ntego y’ibyo wagezeho.

Amashuri 

Amateka y’amashuri n’igice gikurikira cyo kuzuza. Amateka amashuri ni ngombwa kuko yereka umukoresha ibyo ushoboye (impamyabumenyi n’ubushobozi). Niba udashyizemo amashuri bishobora gutera amakenga no gushidikanya kubyo wagezeho.

Tangira n’impamyabumenyi iriho ubu, iheruka iyabanjirije iheruka. Izina ry’ishuri naho riherereye. Ongeraho igihe, watangiye kwiga n’igihe urangije cyangwa niba ukiga.

Niba waragarukiye mu mashuri yisumbuye, wakuzuza ibyo wagezeho, ibikorwa bidasanzwe, amahugurwa, n’ibihembo. Ntuzigere ubeshye cyangwa ngo ushyireho amashuri utigeze wiga, ni byiza ko umwirondoro wawe (CV) igira amakuru make ariko y’ukuri biruta gushyira ho amakuru menshi afite ibinyoma.

Amakuru y’inyongera

Iyo uhuye n’amakuru y’ingenzi, uburambe bw’akazi n’amateka y’uburezi, hari amakuru yinyongera udakwiye kwibagirwa. Umwirondoro wawe uzagaragara neza niba ushizemo ibyo ukunda hamwe n’inyungu zawe. Kuberako bagusaba bike ku miterere yawe kandi bifasha umukoresha kumenya icyo ukora mu gihe k’ikiruhuko. Urugero: Niba umuntu akunda gufashanat ryungu, byerekana ko umuntu afite ubuhanga n’imikoranire myiza ndetse no guhuza ibitekerezo.

Ugomba kandi kongeramo abantu bashobora gutanga ubuhamya k’ubuhanga n’ubushobozi bwawe. Abakoresha mubusanzwe barabahamagara kugirango bamenye byinshi kuri wowe. Byaba byiza ushyizeho abantu bakuzi neza ariko kandi biyubashye ku buryo batabeshya. Urugero: Ambasaderi cyangwa abantu bubahwa batakubeshyera. Impamvu ari ngombwa gushyiraho abobantu:

  • Bagaragaza kwizerwa
  • Bishimisha umukoresha
  • Kuzuza ibisabwa
  • Iyo bisabwe n’umukoresha

Mbere yo gushyiraho umuntu, banza umubaze niba bitamubangamiye . KUko ashobora gutungurwa ahamagawe bamubaza ibyawe.

Menya ko niba udafite abo bantu, reka kugira icyo wandika muri uwo mwanya kuko akenshi n’ubundi mu bisabwa n’abayobozi mugihe cy’itangwa ry’akazi byo bidakunze kugaragara mo. Icyakora menya neza ko ugaragariza umukoresha ubuhanga bwawe bwizewe.  Icyakora nyuma yo kwemerwa akazi umukoresha ashobora kubagusaba bitewe n’impamvu runaka.

Ibaruwa isaba akazi

Icya nyuma ariko ntabwo ari gito, shyiramo ibaruwa isaba. Abakoresha benshi ntibayisoma ariko iyo baruwa izatuma bigaragara. Iyo wujurije umwirondoro kuri interineti  ibaruwa ntago isabwa keretse ubisabwe nyuma.

Ibaruwa isaba ntabwo igomba kuba ndende cyane. Mbere ya byose, ibaruwa isaba igomba kumera ite? Ni ibaruwa yandikiwe isosiyete cyangwa umukoresha utanga akazi. Igomba gufata igihe gito gishoboka. bishobotse amagambo agera kuri 400, kuko ni incamake y’ibyo ufite ku mwirondoro wawe( CV) yawe.

Ibyo kwandika mu ibaruwa isaba:

  • Kwivuga mu magambo make
  • Bitume utazibagirana
  • Vuga akazi usaba,
  • Erekana aho ubuhanga bwawe buhuriye n’ubuhanga bukenewe mu bisabwa.
  • Bashishikarize gusoma CV yawe
  • Usoze usabe ikiganiro nabo.

Dore ibyo utagomba gushyiramo

Hari ibintu utagomba gushyira ku mwirondoro wawe. Abantu benshi ntibazi impamvu imyirondoro yabo ituma badakomeza mu hatanira akazi. Turebere hamwe bimwe mu bituma habaho izo mbogamizi zo kuba wabuzwa amahirwe yo kutakomeza guhatana n’abandi:

  • Amakuru asanzwe
  • Ntukavuge umushahara
  • Amafoto
  • Amakuru yihariye (umuryango, idini, ibyifuzo by’imibonano mpuzabitsina, uko uwo mwashakanye ameze, imyaka n’ibindi).
  • Imyandikire mibi n’amagambo y’urukozasoni
  • Kwitaka bikabije
  • Irangamimerere
  • Kubeshya ku bigwi byawe

Uko wakwandika umwirondoro mwiza utagira uburambe mu kazi

 Urashaka akazi? Imirimo myinshi igusaba kugira uburambe bw’akazi no kubona uburambe bwakazi ukeneye akazi. Ndabizi ko rwose bitesha umutwe. Ushobora kuba urangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza kandi ukaba utazi neza aho uhera. Ntugahangayikishwe nibyo cyangwa ngo ucike intege, icyo ukeneye ubu ni umwirondoro(CV). Ugiye kwiga kwandika umwirondoro neza k’uburyo uyisoma atazayisubiza inyuma kandi udafite uburambe bw’akazi.

Ufite byinshi byo gutanga kuruta kugira uburambe gusa. Shakisha mu bubuhanga ufite icyo isosiyete ushakamo akazi ishaka. Umaze gukora ibyo, ureba niba ufite ubumenyi cyangwa imishinga wakoze mbere bijyanye nibyo sosiyete ishaka. 

Incamake

Tangira n’incamake. Incamake ni igika kigufi cyereka umukoresha ubuhanga bwawe .Incamake ijya munsi gato y’amazina yawe, nicyo kintu cya mbere gisomwa. Bizagaragaza umwihariko wawe kandi byereke umukoresha impamvu agomba guhitamo.

Amashuri

Amateka y’uburezi ni ngombwa cyane kuko aha niho ushobora kwerekana ubuhanga bwawe kandi ukabereka ko ufite icyo bisaba gukorana nabo. Mugihe wandika kubyerekeye amashuri yawe, ntukagire icyo usiga. Kwandika izina ry’ishuri n’igihe warangirije gusa ntago bihagije . Shyiraho niba warakoze amasomo y’inyongera, a mahugurwa wakoze, ubumenyi bundi wize, ubuhanga wungutse, Ni ahantu heza ho gushyira aya makuru yose. Ikintu cyose ufitiye ubumenyi kijyanye n’akazi usaba cyongeremo. Ibi bizerekana ubushobozi bwawe, ubushobozi bwawe nicyo ushoboye gukora.

Ibaruwa isaba

Andika kandi ushyireho ibaruwa isaba kuko byereka umukoresha imiterere yawe. Umwereke uwo uriwe n’impamvu uzaba umukandida mwiza kuriyi mirimo. Ntucikwe, ibuka kuba umunyamwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.