Menya Uko Waba Umuyobozi W’ikitegerezo
Gukorera mu itsinda
Instinzi y’itsinda n’ingenzi kurusha iy’umuntu umwe ku giti cye. Nk’umuyobozi ugomba kumenya itandukaniro riri mu bagize itsinda ryawe yaba mubyo bakunda cyangwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Umuyobozi mwiza kandi agomba kuba afitanye umubano mwiza n’abo akoresha cyangwa se itsinda akuriye kugira ngo hazabeho ubwumvikane bwiza hagati yabo bombi(umuyobozi n’umukoresha).
Kubasha kumvikana neza
Kubasha kumvikana n’abantu n’ikimwe mu bintu byingenzi umuyobozi agomba kugira. Umuyobozi agomba kwereka abo akuriye ko abumva yaba mu magambo cyangwa mu bikorwa. Nk’umuyobozi ugomba kumeya igihe abo ukuriye bafite ikibazo cyangwa igihe babangamiwe wenda n’ikintu runaka.
Gutegura no gutanga imirimo
Umuyobozi mwiza amenya uburyo bwiza bwo g upanga imirimo runaka igakorwa bitewe nuko yihutirwa. Agomba kumenya imbaraga zaburi muntu mu itsinda kugira ngo buri muntu abe yakora icyo ashoboye kandi yishimiye, ibi kandi bikaba byatuma haba umusaruro mwiza kandi itsinda rikarushaho gukorana neza.
Kwigirira icyizere
Akenshi umuyobozi aca muri byinshi bishobora gutuma yibaza kubushobozi bwe agashobora no kuba yakumva ko adashoboye kuba yayobora, uko byagenda kose agomba kugira imbaraga zo gutsinda izo ntege nke. Ibi nukubera ko abo uyobora baba baguteze ho ko ubayobora. Iyo umuntu ashaka kuba umuyobozi mwiza, agomba kwiga ubuhanga bwo kwitwara neza agatuza mu gihe ibintu byagenze nabi.
Ubwenge bw’amarangamutima
Umuyobozi mwiza ni ufite ubuhanga bwo kugera amarangamutima ye. Ibi ushobora kubyita ubushobozi cyangwa uburyo umuntu afata uko abo ayobora biyumvira kandi akabasha kuba yakwishira mu mwanya wabo. Ibi bifasha kuba mwagera kure nk’itsinda kandi hakaba umusaruro mwiza.
Kumenya amarangamutima no kuyasobanikirwa
Nubwo aribyiza gutandukanya amarangamutima n’akazi haraho biba bikenewe ko ugira amarangamutima kugirango ukorane neza n’abantu. Umuyobozi kugira ngo abane neza n’abantu agomba kugira amarangamutima amufasha kubona ibintu muburyo bwa kimuntu.
Umuyobozi mwiza agomba kumva abakozi be akumva ibyo bakeneye n’ibyaba bibabangamira mu kazi. Ndetse hagize umukozi ugira ikibazo hanze y’akazi akaba yabasha kuba yabyumva vuba.
Imico myiza itandukanye iranga umuyobozi.
Kuba umuyobozi mwiza bitangirira kubushake umuntu aba afite mukuba yayobora. Ibintu byangombwa biranga umuyobozi mwiza ndetse agomba no kugira harimo;
- Kumenya neza akagira ubwenge bw’ibimukikije. Ibi bizamufasha rero kuba yaba yihariye akagaragara nk’umuyobozi.
- Kumva amahitamo yabagenzi be kugirango babe bagera kure mu kazi
- Umuyobozi mwiza agomba kuba yamenya ndetse akanatunganya imirimo yangombwa igomba gukorwa bwambere ukurikije ibikenewe n’intego.
- Umuyobozi mwiza agomba kumenya imyitwarire ye, akayijanisha nakazi ke kugirango amenye niba bihura.
- Umuyobozi mwiza agomba kuba yahuza itsinda rigakora neza, akamenya imico yabagize itsinda kugirango amenye uko abahuza.
- Umuyobozi mwiza agomba gukora kugirango ahe urugero abo akoresha, akitwara neza nk’umuyobozi.
- Umuyobozi mwiza agomba kuba azi kuvuga. Akaba yavuga imbere yabantu benshi.
- Agomba gukoresha icyizere yahawe mukuyobora akagikoresha neza.
- Umuyobozi mwiza agomba kwirinda kugirana amakimbirane nabo akoresha.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.