Menya Uko Wagira Icyo Wigezaho Nk’umugore
Hari abagore benshi bafite icyo bigejejeho mu bintu bitandukanye, nubwo biba bitoroshye. Nonese ni ibihe bintu byibanze bisabwa kugira umugore abe yagira aho yigeza mu buzima? Nibyo tugiye kugarikaho muri iyi nyandiko.
Guhora ushaka uko wakunguka ubumenyi
Ikintu cya mbere cy’ibanze kugira ngo umugore abe yagira icyo yigezaho ni ubumenyi. Ibi ntabwo bivuze gukomeza amashuri no kugira impamya bushobozi ya kaminuza gusa, ahubwo binakubiyemo guhora ufite umuhate wo kongera ubumenyi ngiro n’ubuhanga.
Ikirenze kuri ibyo kandi, ugomba kugira gahunda y’uko wagera kucyo ushaka kugeraho mu gihe runaka. Urugero: ushobora gukora gahunda y’ibintu ushaka kwiga cyangwa kumenya birushijeho, intego ushaka kugeraho, n’ubumenyi ushaka kongera mu gihe cy’amezi 18. Ibi bintu bishobora kugusaba isaha imwe mu munsi wawe, ariko bizagufasha kwiteza imbere ku giti cyawe.
Gushyigikira abandi bagore
Ibi nabyo n’ingenzi. Kwigereranya n’abandi bukubuza kwiteza imbere no kugira icyo ugeraho ndetse bishobora no gutuma utangira kugirira abandi ishyari. Ibi ni ugutakaza imbaraga wakabaye ukoresha mu kwishimira no gushyigikira bagenzi bawe.
Buri muntu wese afite inzira ye azacamo n’ibyo azigezaho, ariko ushyigikira mugenzi wawe bizatuma ugera kuri byinshi bityo ugire icyo ugeraho kandi ufashe n’abandi kugira icyo bageraho. Umugore umwe ashobora kungukira ku byo mugenzi we yaba yaraciyemo kurusha undi, ugasanga niba waraciye mu kibazo runaka hari nk’uwo wagira inama cyangwa wowe akakugira inama bityo ukamenya uko wifata muri icyo kibazo. Inyungu ziri kumpande zombi kubera ko muba mwaraciye mu bintu bitandukanye cyangwa se mwaragize imbongamizi zisa kuko mwese muzafashanya cyangwa mukungurana ibitekerezo.
Kura amaboko mu mufuka
Kwikuramo ubunebwe ukumva ko ushoboye bizagufasha kugira icyo wigezaho mu buzima. Ntugatinye impinduka. Akenshi usanga abantu batinya guhindura ubuzima cyangwa kugerageza ikintu gishya ariko ibi bishobora gutuma nta kintu ugeraho. Gukura amaboko mu mufuka bizagufasha kugera kuri byinshi mu ntego zawe, binyuze mu gushakira amahirwe hirya no hino. Usibye kuba ibi bizatuma utera imbere hari na benshi bazakwigiraho bitume nabo bitinyuka.
Fata inshingano
Iterambere rihera mu bushobozi ufite bwo kuba wafata inshingano n’ibyemezo byiza. Ubwo rero ni iby’ngenzi ko wagira aho wandika intego zawe, ukajya ugenzura niba uzigeraho kandi ugakosora aho wakoze nabi. Ikindi nanone n’ingenzi ko wibwiza ukuri ukemera ko ushobora gokosa kandi ushobora gukenera kugisha Inama bagenzi bawe. Jya wemera gukosorwa – Ibi ntibyerekana ko uri umunyantege nke ahubwo byerekana ko uri umunyabwenge.
Kumenya kubana n’abantu
Ikintu kindi umugore agomba kuba azi gukora kugira ngo abashe kugera kure mu buzima ni ukumenya kubana n’abantu. Kumenya gukorana neza n’abagenzi bawe mu kazi ni ingirakamaro cyane kuko bikwigisha kumenya kubana n’abantu batandukanye. Ikindi bifasha kumenya kwitwararika neza mu buryo buguhesha icyubahiro kandi bwerekana ko ufite ikinyabupfura. Nanone buryo bwiza bwo kumvikana neza n’abantu ni ukumva ibyo bashaka cyangwa ibyifuzo byabo ukerekana ko washibimye – Ibi bifasha mukubaka umubano mwiza kandi byafasha umugore mu gutera imbere.
Kwigirira icyizere
Ntabwo watera imbere nk’umugore niba nta cyizere wigirira, ukumva ko ushoboye ukanabyereka abandi. Kwiyizera bitangirira mu kugira ubumenyi bwo mu’ishuri no kumenyana n’abantu ku buryo uba ubanye nabo neza. Ikindi kandi ugomba kwiga kumbaraga nke zawe. Aho kugira ngo zitume utigirira icyizere, jya umenya ko gutsindwa mu buzima ari ibintu umuntu agomba gucamo, ukabyakira maze ugatera imbere.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.