Menya Uko Watangira Iduka Ryawe Kuri Interineti

Menya Uko Watangira Iduka Ryawe Kuri Interineti

Ese ubukene bwaba bukugeze ahabi? Hari uburyo wakorera amafaranga wicaye mu rugo. Waba ufite iduka runaka ushaka abakiriya benshi? Ntuhangayike! Komeza usome umenye icyo wakora kugira ngo utangire iduka kuri interineti. 

Ariko mbere yuko tujya kure reka tubanze tumenye impamvu iduka ryo kuri interineti ari ryiza kandi rifasha umucuruzi kwinjiza. Icya mbere birahendutse kandi nta mbaraga nyinshi bisaba.

Nubwo mu gihe turimo bigoranye kubera turi muri covid ariko ugereranyije abantu bakorera kuri interineti n’abakorera mu mazu n’amasoko, abafite amaduka kuri interineti nibo bingije cyane, byerekana ko rero iduka kuri interineti cyangwa gukorera ubucuruzi ubo aribwo bwose kuri interineti byinjiza agatubutse.

Nta muntu utatangira ubucuruzi kuri interineti. Icyo ukeneye ni mudasombwa na telefoni gusa. 

Mbere yuko utangira business yawe ugomba kubanza kumenya isoko ryawe. Dore bimwe mubyo wakora kugirango utangire ubucuruzi kuri interineti.

Shaka igitekerezo cya business nziza

Abantu benshi batangira bashaka ibyo kugurisha batarashaka isoko. Iyo ushaka ko business yawe igera kure ugomba kwita gushaka isoko kurusha uko ushaka ibyo ucuruza. Kugira ngo ubone igitekerezo cyiza cya business watangira ugomba kureba ibigukikije ugashaka ikibazo gihari wabasha gukemurisha business yawe.  Urugero niba ubona hari ubukonje bwinshi kandi abantu nta nkweto zo mu bukonje ninshi bafite wowe watangira business yizo nkweto.

Uburyo wakora ubucuruzi bwo kuri interineti kandi ukunguka

Gufungura iduka kuri Catchyz

Ushobora kuba warashatse uburyo bwinshi bwo watangira business yawe online ariko ukaba utarabona gisubizo. Hari ibanga benshi bari gukoresha muri ikigihe bagafungura iduka bagacuruza kuri interineti.

Ibanga nta rindi ni Catchyz, Catchyz ni iya mbere mu guhuza abacuruzi. Biroroshye gutangiza iduka kuri Catchyz , nta bintu byinshi usabwa. Hari ikintu ushaka kugurisha, uru rubuga ruriho ibintu byose waba wifuza gucuruza, urugero waba ushaka gutangira kugurisha imodoka ushobora gutangiza iduka kuri catchyz ugashyiraho iduka ryawe nibyo ucuruza byose. Nta kintu utagurisha kuri catchyz. Ikirenze nuko wivugishiriza abakiriya bakakumenyesha neza ibyo bashaka kandi ukanabaha ibisobanuro bihagije by’ibicuruzwa.

Icyusabwa nuku downloadinga application ya catchyz ubundi ugafunguza konti yawe , ugakurikiza amabwiriza ubundi ugatangira gushyiraho amafoto yibicuruzwa byawe. Ugomba gushiraho amafoto yerekana ibicuruzwa byawe neza kuburyo umukiriya naza kureba aribubone neza ibyucuruza bishobora no kumutera imbaraga zo kugura.

Gufunguza chaine ya Youtube

Youtube nabwo nubundi buryo bwiza bwo gukora business kuri interineti. Niho hantu abantu benshi bakunda kujya mu gihe bafite umwanya, ariko bisaba igihe ngo utangire kubona abantu bakora subscribe kuri channel yawe. 

Bisaba kwihangana ariko uramutse udacitse intege ahubwo ugashyira imbaraga mu kwamamaza bizakungukira kandi uzatangira kubona umusaruro. Ubu ni uburyo ushobora gukorera amafaranga niyo waba uryamye.

Gukoresha imbuga nkoranyambanga

Muri iki gihe abantu benshi basigaye bakorera business ku mbuga nkoranyambaga, kuko haba isoko ryinshi kuko abantu basigaye bahora ku mbuga nkoranyambuga kandi bahahiraho ibintu byinshi. Izo mbuga harimo Instagram, Facebook ari nayo abantu bamamariza ho ibicuruzwa byabo byinshi kandi abantu nabo bakunze kuhahahira byinshi.  Ndetse ushobora no gukoresha abantu bagafashe kuri za Instagram ukabishyura neza bakakwamamariza ibicuruzwa byawe gutyo rero ukabona abantu benshi basura iduka ryawe kuri interineti.

Gushora mu kwamamaza mu buryo bwa digitale

Iyo ushaka gutangira business kuri interineti, ikintu cya mbere ugomba gukora nugushora mu kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga, yaba arukwishyura abafite ababakurikira benshi , cyangwa kwishyura kuri television bakakwamamariza niba ufite business nini kwishyura imbuga ngo zikwamamarize ibicuruzwa byawe bibashe kugera ku bantu benshi. Nyuma uzabona ko harimo inyungu nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.