Uko Wabona Akazi Mu Rwanda

Uko Wabona Akazi Mu Rwanda

Niba ujya wibaza uko wabona akazi mu Rwanda, ariko ukaba utazi uko wabigenza, tugufitiye inkuru nziza. Ubu kubona akazi mu Rwanda byaroroshye! Ubu wabona akazi mu Rwanda mu buryo bworoshye ukanabona imyanya itandukanye yashyizwe ku isoko na kompanyi zitandukanye.

Ubukungu bw’u Rwanda bwagiye bwiyongera guhera mu myaka ya za 2000, binazamura imibereho y’abaturarwanda. Kuko u Rwanda ari igihugu kigitera imbere, ubukungu bwarwo nabwo burizewe. Ubu byaba ari ukubona akazi ku mpuguke zitandukanye cyangwa abenegihugu nyirizina ubu byose byarororohejwe

Intambwe ya mbere yatuma ubona akazi keza mu Rwanda ni ukwimenya wowe ubwawe. Fata igihe gihagije utekereze k’uwo ushaka kuba we ndetse n’icyo wifuza gukora. Ukuri ku gushakisha akazi ni ukwimenya ubwawe, icyo wakora neza, ukanamenya icyo utashobora. Menya aho ufite imbaraga n’aho wifitemo intege nke. 90% by’akazi gatangwa bikenera umwirondoro (CV). Ibi bisobanuye ko akazi kose watekereza gusaba, ukeneye CV. Ni ingenzi kugira Umwirondoro cyanga CV ihuje n’igihe.

CV cyangwa umwirondoro si idosiye wohereza aho uri gusaba akazi. CV ni igikoresho kikugurisha k’umukoresha w’ingirakamaro. Gerageza gukora CV Ikurura umukoresha. Shyiramo ubumenyi bwose ufite n’Uburambe maze ukomeze wishakire akazi wifuza. Niba ushaka kumenya uko wakwandika Cv nziza kanda hano.

Uburyo abantu babonamo akazi Mu Rwanda: Abantu bashobora kubona akazi ku mbuga za interineti cyangwa bakakabona mu matangazo yamamaza no mu bundi buryo butandukanye, urugero nko gusoma ibinyamakuru nka The newtimes cyangwa imvaho nshya.

ku mubuga za interineti

Gushaka akazi unyuze ku mbuga za interineti (online) nibwo buryo bwihuse bwo kubona imyanya y’akazi wakwisangamo, ukamenya impamyabumenyi bakeneye, rimwe narimwe ukanamenya imishahara. Imbuga zo kuri interineti cyangwa imbuga zashyizwe mu byiciro ziroroha kuzikoresha. Ushobora kujya uzisura ukamenya amakuru ajyanye n’akazi wifuza bijyanye n’ubumenyi cyangwa ubushobozi bwawe ndetse n’uburambe. Zimwe muri izi mbuga zikenera ko ushyiraho umwirondoro wawe (CV). Byaba byiza ugiye uyihorana hafi yawe uko ugenda uzisura.

Zimwe mu mbuga zishyiraho imyanya y’akazi ya vuba hano mu Rwanda wajya usura kenshi ni izi zikurikira.

Ubundi buryo wabonamo akazi

Icyo hano dushaka kuvuga ni amahirwe akomeye y’akazi ariko adashyirwa ku mbuga za interineti. Hari ibigo bihitamo gushaka abakozi bashya ariko ntibihitemo gushyira imyanya y’akazi ku mbuga za interineti. Ubu ushobora kuba utangiye kwibaza uti ni gute nzamenya iyi myanya y’akazi isa n’iyihishe? Dore uko bigenda, tangira ugirane umubano n’abantu batandukanye ariko bafite aho bahuriye n’ibyo wize yaba ku mbuga za interineti cyangwa no mu buzima busanzwe. Uti bizamfasha gute? Iyo hari ahabonetse umwanya mu kigo runaka abo wacuditse nabo baguha amakuru.

Ibyiza by’iyi mirimo itagaragara ku mbuga za interineti, ni uko iyo uhasabye akazi muba muri bake kuko biba bitaranyujijwe ku mbuga za interineti. Ibi rero biri mu bituma kubona akazi mu Rwanda byoroha.

Dore bimwe mu bigo bizagufasha kubona akazi.

Ibigo bitanga akazi n’amashyirahamwe afasha mu guhuza abifuza akazi n’abakoresha. Inshingano zabo z’ibanze ni ugushaka abantu baberanye n’imyanya y’akazi iri ku isoko. Aya mashyirahamwe akenshi icyo agusaba ni ukubaha umwirondoro wawe (CV) ihuje n’igihe bakanagukoresha ikizamini cy’ibazwa kugira ngo bamenye neza ubushobozi bwawe.

Amwe muri ayo mashyirahamwe ni aya akurikira

  •  ITM Africa
  • Right Seat
  • NFT Consult
  • Q-sourcing
  • BAG Innovation
  • Aurecon
  • Rwanda Civil Service Recruitment

Ubuhinzi n’ubworozi nibyo bikorwa na benshi hirya no hino mu gihugu ariko mu mujyi wa Kigali ubucuruzi bwatuma ukirigita ifaranga rifatika ni ubukerarugendo.

Ubukerarugendo bwazamuye ubukungu bw’igihugu ku kigero cyo hejuru bwanagize uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe (GDP) w’igihugu ku kigero cya 43%. Nta bice nyaburanga biri mu mujyi wa Kigali ariko abakerarugendo bari mu Rwanda  bajya gusura ingagi zo mubirunga, ikiyaga cya Kivu, ibirunga, bagatura i Kigali cyangwa bakayicamo bigendera.

Umujyi wa Kigali nanone ni umurwa w’ubucuruzi butera imbere. Aha twavugamo abacuruzi bato, abanini n’abaciriritse. Hari kandi banki zikora ubucuruzi, ibigo by’ubwishingizi, amahoteli n’amazu y’uburiro cyangwa Resitora.

Nkuko twabigarutseho hejuru mu Rwanda hari uburyo bwinshi butandukanye umuntu yabonamo akazi gahuye n’ubumenyi afite. Ni ahawe rero!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  1. Kalisa callixte says:

    Let me take this chance to appreciate for the great work you are doing in order to make us to know how we can get a job .I
    really appreciate you so much

    So here I am to request you seek for me a job for sure this chance is most important and valuable to me

    My request is put under your considerations.

    Thank you so much

  2. irakabaho djabiri says:

    Akazi

  3. NSHIMIYIMANA Verani says:

    After finish tostudy I don’t have job

  4. Bamporikililiane says:

    Thank you so much.nabisabiraga ngo niba bishoboka mwatubwira nuko umuntu yapplying akoresheje Telefone.murakoze

  5. Ishimwe Eric says:

    Akazi