Guteka Imigati Udakoresheje Ifuru

Guteka Imigati Udakoresheje Ifuru

Guteka imigati  bimaze imyaka mirongo. Kugeza uyu munsi imigati irakunzwe kubera uburyohe buhebuje igira. Mbere yuko itanura ry’amashanyarazi rivumburwa, abantu bakoraga imigati. Babigenzaga bate? Reka dusubire muri cyo gihe twige uko babikoraga.

Niba urimo usoma ibi, birashoboka ko ushaka guteka umugati ariko ukaba udafite ifuru. Ndabizi, ni birababaz! Ntuhangayike ariko, ngiye kukwereka inzira yoroshye yo guteka umugati ukoresheje ibintu byoroshye usanzwe ufite murugo kandi nta furu uri bukenere.

Ibikoresho uzakenera ukora umutsima(Cake)

  • Amagarama 300 y’ifarini
  • Amagarama 150 y’isukari
  • Utuyiko duto tubiri tw’umusemburo
  • Amavuta/ marigarine
  • Ikirungo wahisemo (Vanilla, chocolate, strawberry etc.)
  • Amagi atatu
  • Mililitiro 50 ml z’amata y’inshyushyu

Guteka

  • Inkono ebyiri z’ibyuma ( Nini & into )
  • Umucanga usukuye

Uko bikorwa:

Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gukora umugati wawe nta furu:

  1. Fata isorori hanyuma ushyiremo amagarama 300 y’ifarini hamwe n’utuyiko 2 duto tw’umusemburo, maze uvange neza.
  2.  Fata ikindi gisorori, ongeramo ½ igikombe cy’amavuta, koroga neza cyane k’uburyo byoroha noneho wongeremo amagarama 150 y’isukari. Vanga neza ukoroge binoge kugeza igihe bihinduka umweru. Intambwe ikurikiraho ni ugushiramo amagi 3 – Ntuyashyiriremo icyarimwe, shyiramo rimwe rimwe uvange neza. Noneho wongeremo ikirungo wahisemo maze uvange.
  3. Ibikurikira, ongeramo ½ cya ya farini wavanze n’umusemburo. Bivange neza kugeza igihe ubona bibaye umutsima hanyuma wongeremo ½ cy’amata. Vanga neza hanyuma wongeremo ikindi ½ cy’ifarini ivanze n’umusemburo byasigaye, iyo byose ubishyizemo hakurikiraho kongeramoa ½ cy’ amata yasigaye hanyuma ukavanga neza cyane.
  4. Ugiye gukoresha za nkono 2 z’ibyuma ubungubu.
  5. Fata inkono nini y’icyuma hanyuma ushyiremo igikombe kimwe cy’umucanga usukuye imbere. Impamvu wongeyemo umucanga, ni ukugirango umugati udashirira. Fata insinga hanyuma uzishyire hejuru y’umucanga, uyipfundikire hanyuma ushyushe ku muriro muke muminota 5.
  6. Mugihe inkono nini irimo gushyuha, fata intoya hanyuma uyisigemo amavuta hirya no hino hanyuma unyanyagizemo ifarini nke. Sukamo bimwe wavanze byose muri iyo nkono nto. Fata inkono ntoya uyishyire kuri za nsinga mu nkono nini. Pfundikira neza, hanyuma urindire iminota 60 – 70 k’umuriro muke.

Icyitonderwa: Ntuzigere ushyira inkono nto k’umusenyi – hagomba kubaho ikintu kibItandukanya. Niba udafite insinga, ushobora gukoresha amabuye 3 ahamye.

7. Nyuma y’iminota 70, fata ikanya ujombeho. Niba bitose ntago umugati urashya nti. Ariko, iyo usanze byumye ubwo umugati wahiye. Bikiureho hanyuma ureke bikonje. Umugati witeguye kuribwa – Ryoherwa!

Benshi batekereza ko guteka bigoye kandi bisaba ubuhanga bwinshi ariko biroroshye. Niba ushyizemo imbaraga hanyuma ugakurikiza amabwiriza witonze, uzashobora guteka umugati mugihe gito. Ntabwo ushobora kuba utunganijwe neza ubwa mbere ariko komeza ugerageze, amaherezo uzakora umugati mwiza kandi uryoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.