Ibintu 7 Byiza Ubuki Bukora
Mu byukuri, ubuki buratangaje, ntago ari ukuribwa gusa cyangwa kubuhorana mu gikoni. Ubuki burinda kandi bukavura indwara zitandukanye z’umubiri wacu, kandi bufite intungamubiri nyinshi bityo bigatuma umubiri ugira ubudahangarwa. Ubuki bufite ubundi buryo bwinshi bukoreshwa mu kongera ubwiza bw’umuntu. Ubuki bukorwa n’Inzuki zifashishije indabo hanyuma zikabikorera mu mitiba yazo. Burimo 70 – 80% by’isukari niho bukura uburyohe. Ubuki bwifashishwa cyane nk’ubuvuzi mu rugo, ubuki bufite akamaro kenshi k’uruhu rwawe, umusatsi n’ibindi.
Indwara Z’uruhu
Ubuki bufite ubudahangarwa karemano kubukoresha niryo ibanga ry’uruhu rwiza. Kubukoresha ni ngombwa mu gihe ushaka ko ibiheri bikira, gukoresha ibintu byinshi binyuranye k’umubiri wawe si byiza, hitamo kimwe .Ubuki kandi bushobora gukoreshwa nk, cyane cyane niba ufite indwara z’uruhu zinyuranye. Uruhu rwawe ruzakira, bishobora gufata iminsi 7 cyangwa irenga bisabwa kwihangana ugategereza.
Kubobeza Umubiri
Niki gishobora kuba kiryoshye kuruta ubuki? Uruhu rutunganye. Ubuki bukoreshwa mu mavuta menshi akorerwa mu nganda ariko biba byiza cyane iyo buri karemano. Ubuki bushobora gutunga no koroshya uruhu rwawe. Burinda uruhu rwawe gukomera no kweruruka ugahorana itoto.Niba ubuki bufatanye cyane buvange n’amavuta ya Olive.
Inkorora N’ibicurane
Ubuki niwo muti usanzwe wo gukiza ibicurane no gukorora. Bugabanya ububabare bwo mu muhogo, cyangwa inkorora mu gihe gito. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwerekanye ko ubuki ari wo muti w’inkorora ukora kurusha indi miti. Koresha ikiyiko 1 kugeza kuri 2 by’ubuki, hamwe n’indimu cyangwa bwonyine. Birabujijwe guha ubuki umwana utarageza umwaka bishobora kumutera ikibazo mu nda.
Kubusimbuza Isukari
Ubuki iyo ari karemano bwasimbuzwa isukari yaba mu ikawa, icyayi, ibiryo n’ibindi. Ubuki n’isukari biryoha kimwe. Itandukaniro gusa nuko ubuki butuma ugira ubuzima bwiza kandi rwose bizagirira akamaro umubiri wawe n’uruhu rwawe neza. Tangira ubukoreshe nonaha urebe impinduka ndende.
Gukiza Ibikomere
Ubuki kandi bufite ubushobozi bwo gukiza ibikomere vuba. Mubisanzwe kubera isukari karemano bwisanganiwe bukamura igisebe. Ubuki kandi bukoreshwa k’ubushye. Butuma uturemangingo dusubirana.
Umusatsi
Ubuki burimo vitamine n’imyunyu ngugu, bufite akamaro kanini mu gufata neza imisatsi. Butuma umusatsi woroha kandi ukongera kurabagiran. Ubuki bufasha gusana umusatsi wangiritse, butuma umusatsi udacika cyangwa ngo upfuke. Gushyira ubuki mu misatsi yawe byibura rimwe mu cyumweru bifasha umusatsi gukura kandi bigatuma ukomera kandi bikawurinda kwangirika.
Amavuta yo ku munwa
Ubuki bukoreshwa mu mavuta menshi yo kwisiga k’umunwa ndetse n’amavuta yo kwisiga umubiri wose. Ntugomba gukoresha amafaranga menshi ugura ibicuruzwa bimwe na bimwe mugihe ushobora kubona ibisubizo bimwe mubyo ufite mu rugo. Ubuki karemano bushobora gukoreshwa mu gutuma iminwa ituma cyangwa ngo ishishuke. Shira ubuki buke ku minwa yawe uyirinde kwangirika.
Uhereye ku makuru yavuzwe haruguru, ubu uzi gukoresha ubuki kugirango bikugirire akamaro yaba kuri wowe,umuryango wawe n’inshuti. Nib anta buki usanganywe, bushake bujye buhora iwawe maze urebe ibyiza byabwo. Ariko kandi niba udasanzw ubukoresha tangira ufata buke, ubanze urebe ko nta kibazo bwagutera, witondere gukoresha ubuki aho ariho hose niba ufite ikibazo, Ugomba kubanza gufata buke hanyuma ukabipima kuruhu rwawe kugirango urebe niba ushobora kuba bitagutera ikibazo mbere yo kubukoresha mu maso cyangwa mu musatsi n’ahandi. Mugihe cyose umenye ko nta kibazo bugutera, ntibizakubuze kubugerageza.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.