Ibyo Wamenya Ku Indwara Yo Kwibagirwa – Alzheimer

Ibyo Wamenya Ku Indwara Yo Kwibagirwa – Alzheimer

Indwara yo kwibagirwa(Alzheimer), n’indwara itera ubwonko ikabwangiza igatera ibindi bibazo by’ubwonko. N’indwara y’ubwonko ituma ubwonko budatekereza neza. Akenshi iyi ndawara ikunda gutera abantu babgeze mu myaka 60 kuzamura. Iyo ufite umuvandimwe warwaye iyi ndwara, haba hari amahirwe menshi y’uko nawe wazayirwara. 

Dore bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara

Kwibagirwa

Kwibagirwa nicyo kimenyetso cya mbere cy’iyi ndwara. Iyo utangiye kwibagirwa amakuru yibanze, amatariki yangombwa no kubaza ibibazo bimwe inshuro nyinshi biba bishoboka ko waba waranduye iyo ndwara.

Kugorwa no gutegura ndetse no gukemura ikibazo

Abantu babana na Alzheimer baba bafite ingorane mu gutegura cyangwa gukora ibintu bijyanye n’imibare. Ikindi kandi usanga bibagora gushishoza cyangwa ngo babashe kuba ba kwibanda ku kintu ngo bagikore bakoresheje ubwenge.

Kutabasha gukora imirimo wari usanzwe ukora

Iyo umuntu afite indwara yo kwibagirwa birabagora kuba yakora imirimo yari asanzwe akora. Urugero; ashobora kwibagirwa kujya ahantu asanzwe ajya mu gihe atwaye imodoka cyangwa akibagirea amategeko aranga imikino asanzwe kina.

Kwitiranya amasaha n’ahantu 

Iyo wugarijwe n’iyi ndwara, wibagirwa igihe, amatariki ndetse n’ibihe. Abantu bafite iyi ndwara bakunda kwibagirwa ibi bintu, ndetse ushobora no gusanga bibagiwe aho bari, icyo bari gukora cyangwa uko bahageze.

Kugira ingorane mu kureba amashusho

Kubarwayi bamwe bashobora kugira ingorane mukureba neza, ndetse bashobora kugira n’ingorane mu gusoma, kureba amabara, kureba kure cyangwa gutwara imodoka.

Kutamenya kuvuga cyangwa Kwandika

Umuntu ufite ino ndwara ashobora kutamenya kuvuga neza ngo aganirize abantu neza. Muri make ashobora nko kurekera aho kuvuga muri mo kuganira cyangwa akavanga ibintu. Ikibonezamvugo gishobora kubagora, bakibagirwa amazina y’ibintu cyangwa bakabyita amazina atariyo.

Kwibagirwa aho yateretse ibintu 

Umuntu urwaye iyi ndawara akunze kwibagirwa aho yateretse ikintu, cyangwa agatereka ikintu runaka aho kitakagombye kuba kiri. Ndetse bashobora no kubura ibintu bya bo cyane, bakarenganya abandi ko babibye.

Gufata Imyanzuro birabagora

Umurwayi w’iyi ndwara ashobora kugira ingorane mu gufata imyanzuro imwe nimwe. Urugero; kutamenya gufata imyanzuro myiza ijyanye n’amafaranga, cyangwa se ngo babe bakwigirira isuku.

Kureka akazi cyangwa kureka ibintu bimwe na bimwe

Umuntu ufite indwara ya Alzheimer ashobora kurekera guhura nabantu muri rusange cyangwa akareka gukorana ibikorwa bimwe na bimwe ahuriramo n’abandi bantu.

 Guhindagurika mu byiyumvo cyangwa mu myifatire

Aha nikwakundi mushobora kuba mwicaye muri gusangira mwishimye, ukajya kubona umuntu ahindutse isura, ahise amera nk’ubabaye, cyangwa uhangayitse, ucanganyukiwe se, ndetse agaceceka.  Ashobora no kugira amahane mu gihe ari kumwe n’abantu.

Iyi ndwara nta muti igira ariko imiti no kwitwararika bishobora gutuma ibi bimenyetso bigabanyuka.

Uku niko wafata neza umuntu ufite ubu burwayi

Kumugabanyiriza ibyamutera uburakari

Umuntu ufite ubu burwayi ashobora kugira uburakari cyangwa ihangayika bitewe nuko atashoboye kurangiza cyangwa gukora ikintu runaka nko kubara cyangwa kwambara imyenda. Icyo uzamufasha nuko utazamureka ngo abyikorere ndetse ntuzanamwereke ko yabinaniwe. Ibi bishobora gutuma arakara.

Kumushyira ahantu hatekanye 

Kumurinda kuba ahantu hamutera ibibazo nko kwikomeretsacyangwa kwikubita ibyuma. Jya ufunga utubati, kandi umuhishe icyo aricyo cyose cyatuma yitwika. 

Umwanzuro

Niba ubonye ibimenyetso byavuzwe hejuru kuri wowe cyangwa undi muntu ihutire kujya kwa muganga, kuko ni byiza ko ufatirana ibimenyetso hakiri kare. Bishobora kukubangamira ndetse ukumva ugize isoni zo kubibwira abantu cyangwa ukanga wenda kubibwira umuntu ufite icyo kibazo kugira ngo utamurakaza ariko ni ingenzi ko wamujyana cyangwa wowe ukajya kwa muganga hakiri kare, ibimenyetso bitarakomera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.