Inzira 7 Zoroshye Zo Gutoza Ikibwana

Inzira 7 Zoroshye Zo Gutoza Ikibwana

Noneho wabonye ikibwana gishya? Noneho iki? Birashoboka ko ukunda kandi ugakundwakaza imbwa yawe ariko gutontoma kwayo, kuryana no kwitwara nabi birashaka kugusaza? Ntukababare, hari ubundi buryo bwinshi ushobora gutoza imbwa yawe murugo:

Mbere na mbere, mbere yo gukora cyangwa kugira icyo uvuga, gerageza kumva impamvu imbwa ikora ibi, mu bitekerezo byayo.

Ntutontomere icyibwana cyawe

Oya oya! – Ikibwana cyawe gishobora guhekenya ibintu, kumoka cyangwa gukina hafi mu gihe ufite umunsi uhuze. Ariko, muribi bihe byose ntugitere hejuru, ushobora gutakaza ishusho nziza ufitanye n’imbwa yawe. Iyo uzamuye ijwi hejuru y’imbwa yawe, irahangayika, ikagira umujinya kandi ikababara. Ikibwana cyawe gishobora kubona ubutumwa ni byiza mu gihe uri gutontoma – Ariko nyine uba uyitontomera kandi sibyiza.

Igitsure!

Reka nkeke, buri gihe imbwa yawe yitwaye nabi ikurebana ya maso y’imbwa atuma wumva uyigiriye impuhwe – K’uburyo birangira utavuze ibyo wagombaga kuvuga. Ariko rero, ntureke ngo ayo maso y’imbwa akuyobore ahandi. Kugirango wigishe imbwa yawe imyitwarire myiza, ugomba gushikama ku magambo yawe. Imbwa zifite ubwenge bwinshi, nibona ko woroshye, uyihorera, uyibembereza, izitwara uko ishaka.

Ni ngombwa rero gukoresha imvugo itajenjetse mu gihe uyibwiye icyo gukora ariko utayitontomeye. Izagira iti” – Wow, nkeneye kumva kandi izakubona nk’umuntu ufite ubutware bukenewe.

Ntukubite ikibwana cyawe

Nyamuneka ntukangishe cyangwa ngo ukoreshe ububabare ku kibwana cyawe. Ntabwo aribwo buryo bwiza bwo kugitoza ahubwo imyitwarire nk’iyi yigisha ibibwana gutinya ba nyirabyo no gutakaza icyizere. Niba ubangamiye ikibwana cyawe ku ikintu icyo aricyo cyose, kizahora kigusubiza mu bwoba. Kandi kizajya kikubona nk’iterabwoba igihe cyose.

Guha ikibwana cyawe umwanya

Ubutaha iyo nufata ikibwana cyawe kirwana n’andi matungo cyangwa gikubagana, gihe umwanya! Guha ikibwana cyawe umwanya muto bizaha ikibwana kwibwira ko cyakoze nabi kandi cyizi ko gihanwa kugirango kitazongera. Icyo gihe ushobora kugishyira mu masanduku y’imbwa cyangwa kugishyira ahantu hihererye nko m’ ubwiherero. Menya neza ko aho hantu ari umutekano kuri cyo hanyuma ucyireke kigumeyo bitarenze iminota 3.

Kureba hasi kw’icyibwana

Uramutse uganiriye n’umwana witwaye nabi, guhuza amaso byaba ngombwa ariko ku bi bwana by’imbwa bishobora kumva bibangamiwe cyangwa bitamerewe neza. Byumva bifite ubwoba, rero bireba kure kugirango byirinde iryo jisho.

Ntugakosore ikibwana cyawe nyuma y’icyaha

Niba ugeze murugo, ugasanga umutako wawe cyangwa ikindi kintu cy’agaciro imbwa yakimennye, wakora iki? Warakara yego! – Ariko ntukayituke nyuma kuko ikibwana kitazamenya impamvu wagitutse. Icyo ugomba gukora ni ukugicyaha gifatiwe mu ikosa riri gukorwa. Ibi bikorwa ako kanya kugirango imbwa ishobore kumva impamvu arimo gutukwa kandi ntizongere.

Kwigisha & Guhemba icyana cyawe

Iyo imbwa yitwaye nabi igomba kwiga uko itazongera. Ugomba kwigisha ikibwana cyawe uburyo bwo gukora ikintu cyiza. Urugero, niba wabwiye imbwa yawe kutarya inkweto ikareka kubikora, ugomba kuyihemba. Niba yarize kujya kwituma hanze cyangwa ikareka gutontoma nta mpamvu, uyihe ibihembo. Ntiwibagirwe ko ugomba guhemba imbwa ikimara kubikora, kugirango imenye impamvu ihembwa. Bityo imbwa yawe izamenya ko iyo ikoze neza ihembwa.

Nubwo ibibwana bikubagana cyane, bishobora kuba inyongera ikomeye mu muryango wawe. Niba ukurikije izi nama, ikibwana cyawe kizatozwa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.