Menya Akamaro K’igikakarubamba

Menya Akamaro K’igikakarubamba

Ugiye kuvuga ibyiza by’igikakarubamba ntiwabivamo kuko ni byinshi pe. Mu byo twavuga harimo ko gifasha kuvura umubiri, kongera ubudahangarwa, kumisha ibisebe, gutuma imisatsti ikura neza ndetse n’ibindi byinshi turi bugende tubona. Igikakarubamba kirimo ibinyabutabire byinshi. 

Dore imwe mu mimaro y’igikakarubamba;

Gifasha uruhu rwo ku mutwe


Nubwo nta ubushakashatsi buhagije bwabikozweho, igikakarubamba gifasha umubiri kutocyera, kirinda microbe zatera umubiri  kandi kibobeza umubiri wo ku mutwe. Ubwo rero ushobora gukoresha igikakarubamba mu misatsi ukakisiga no ku mubiri wo ku mutwe kugira ngo usigare ubengerana kandi ufite itoto.    

Mbere y’uko ukora ibi, ugomba kubanza kwitondera gusiga igikakarubamba ku mubiri wo ku mutwe, ugomba kubanza ukagishyira ku gace gato k’umubiri wawe kugira ngo urebe niba nta ngaruka byagira ku mubiri wawe. Mu gihe habaye izindi ngaruka, ushobora kwegera muganga wawe ukamusaba umuti.

Igikakarubamba kivura umubiri watwitswe n’izuba

Mu busanzwe igikakarubamba gikunze gukoresha mu kuvura umubiri mu gihe izuba ryawutwitse kubera kirimo ibituma umubiri utokera cyangwa ngo ushishuke biturutse kuzuba cyangwa bitewe n’uko umubiri nta mazi ahagije ufite. Igikakarubamba cyongera amazi mu mubiri.

Kuvura aho izuba ryaba ryagutwitse ushobora gufata igikakarubamba kikiri kibisi ukagisiga ho neza, ukabikora nk’inshuro ebyiri ku munsi kugiran go ubashe gukira.

Mu gihe ibisebe bikabije ugomba kubanza kujya kwa muganga.

GIfasha gukuraho amabara yo ku muburi

Aya mabara aterwa akenshi n’ ibiheri byo mu maso, indwara z’umubiri, gutwikwa n’izuba ndetse no gusaza. 

Hari ibintu byinshi benshi bakoresha mu kuvanaho aya amabara ariko ushatse kubikora mu buryo gakondo wakoresha igikakarubamba.

Nyuma yo kubyigaho basanze iyo ushyize igikakarubamba ku mubiri wawe mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu gishobora kugufasha kugabanya amabara ku mubiri. Nubwo ubushakashatsi buvuga ko igikakarubamba kitakuraho neza amabara burundu kizatuma atagaragara cyane. 

Uko wagikoresha;

Niba ufite amahirwe yo kuba ufite igikakarubamba mu rugo iwawe nibyiza, ariko niba utagifite ushobora kujya kuri pharmacy ugasaba amavuta yacyo.

Koresha amazi y’igikakarubamba neza ku gace ku mubirir gafite amabara, ubireke bigumeho nk’iminota 30 mugitondo na nimugoroba, noneho woge ukoresheje amazi yakazuyazi. Niba ushaka ko bikora wabikora nk’iminsi 28.

Gifasha kubobeza umubiri 

Igikakarubamba kigira amazi, ubwo rero gifasha umubiri mukuguma ufite amazi kuko giha umubiri ububobere. Ikindi nanone igikakarubamba kigira amasukari atuma umubiri uhora ubobereye. 

Iyo ushyira igikakarubamba ku mubiri, umubiri wawe uhora ubobereye kandi ibi bifasha umubiri kutumagara cyangwa ngo ugire ibindi bibazo.

Igikakarubamba gifasha umubiri kudasaza

Gukoresha amavuta akoze mugikakarubamba bifasha umubiri guhorana itoto buri gihe. Binawurinda impinkanyari ndetse bigatuma woroha cyane.

Ifasha mukuvura ibiheri byo mu maso 

Igikakarubamba kirimo ibyafasha umubiri mukuwurinda microbe ndetse igafasha mu kurinda umubiri ibiheri. Kubera kirimo acid bita salicylic ituma ibiheri byuma cyangwa bikameneka.

Gukoresha igikakarubamba mu maso bizafasha amaraso gutembera neza mu mu maso ndetse uzaba uri no kwica bagiteri ziri mu maso.

Niba ufite imiti usanzwe ukoresha uvura uruhu rwawe, igikakarubamba ntikigasimbure iyo imiti, ahubwo ujye ubikoresha byombi.

Igikakarubamba gifasha kurinda no kuvura imvuvu

Imvuvu n’indwara y’uruhu rwo ku mutwe. Ibimenyetso byayo ni kwishima no kuvunguka. Bishobora kurengera bigatera izindi ngaruka ku mubiri ariyo ndwara bita seborrhoeic dermatitis.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bacye bwerekanye ko igikakarubamba kigabanya imvuvu ndetse gishobora no gutuma zikira burundu. 

Uretse k’umubiri igikakarubamba kigira n’indi mimaro.

Gufasha urwungano ngogozi

Igikakarubamba gifasha urwungano ngogozi gukora neza, ndetse gituma intungamubiri zibasha gukamurwa mu biryo twariye izindi zidafite akamaro bigasohoka. Ndetse kinafasha kuvura uburibwe mu nda nyuma yo kurya bikanarinda kwituma impatwe. Mu gikakarubamba harimo polsacharides zivura ibisebe byo mu gifu.

Icyo wakora nukuvanga akayiko k’umutobe wacyo mucyo kunkwa, ukabinkwa byibuze icyumweru, umusaruro urawubona.

Gifasha koroshya ikirungurira

Ntidukunze kumvako ikirungurira ari indwara kandi nyamara usanga ari aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ikagenda izamuka. Kunkwa umutobe w’igikakarubamba byagufasha mu kuringaniza igipimo cya aside yo mu gifu. 

Kivura indwara z’amenyo 

Ubu imiti myinshi isigaye ikorwa y’amenyo basigaye bayishyiramo igikakarubamba, ariko kandi nawe wabyikorera. Bisaba ko wumisha ibibabi, ukabihonda ugakoramo ifu hanyuma iyo fu ukazajya uyishyira ku buroso ukoresha mu menyo hama ukoza amenyo nkuko bisanzwe.

Rufasha imikorere myiza y’umutima

Gukoresha igikakarubamba nanone kandi byongera imbaraga z’imikorere y’umutima, bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Ndetse kandi bisukura amaraso. Ibi rero bikaba bigirira akamaro ubwonko n’ibindi bice by’umubiri kuko umwuka wa oxygen ugeramo neza mu buryo buhagije.

Umwanzuro

Nubwo hari kugenda haza amavuta menshi afasha uruhu ndetse amwe aba akoze mu gikakarubamba, gukoresha igikakarubamba cy’umwimerere bizakugirira akamaro – Ibi kandi byemezwa n’ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.