Ni Gute Wagabanya Ibiro Mu Byumweru 4 Gusa
Umubiri wawe ufite ibinure byinshi? Inda yawe iragutera kumva utambara ngo uberwe? Ntugire impungenge kuko ngiye kukugezaho uburyo bwo kugabanya ibinure by’umubiri mu kwezi kumwe gusa.
Kwiyiriza ubusa rimwe na rimwe
Kwiyiriza ubusa ni igihe umuntu yiyima ibyo kurya byose mu gihe runaka. Bikunze gukoreshwa mu bikorwa by’idini muri islamu, abakirisitu n’ababuda. Kwiyiriza ubusa rimwe na rimwe bikorwa usiba kurya cyangwa urira ku masaha udasanzwe uriraho. Iki gikorwa kigomba gukorwa gusa n’abantu bafite ibinure atari abantu bafite ibiro bike. Umubiri, niba udahawe ibiryo mugihe runaka, uzatwika ibinure, bigufashe kugabanya ibiro bike. Mu masaha yo kwiyiriza ubusa, umuntu yemerewe kunywa amazi, ikawa cyangwa ikindi kintu cyose cya zeru-kalori. Iyo bikozwe neza, uba ufite inyungu nyinshi mu buzima zirimo kugabanya ibiro, kugabanya isukari, ubuzima bwiza bwo mu mutwe n’ibindi.
Uburyo bukunze kugaragara mu kwiyiriza bwaba 16/8 aho umuntu yisonzesha buri munsi mumasaha 16 akarya mu masaha 8 ukurikira. Ibi ariko, ntibisobanura kurya ibiryo bidafite intungamubiri mugihe cyo kurya, birasabwa gufungura ibiryo bifitiye umubiri akamaro. Kwiyiriza ntago bigoye cyane nkuko bigaragara, byakorohera kuko ushobora nko gusiba ifunguro rya mugitondo no kurya guhera saa sita kugeza saa mbili ntakindi nyuma yibyo. Hagati ya saa munani na saa sita zijoro bukeye, umuntu yaba yiyirije amasaha 16.
Ubundi buryo bwo kwiyiriza ubusa nubwo butoroshye kuri bamwe bwaba umunsi wo kwiyiriza aho umuntu yisonzesha amasaha 24 yose akarya amasaha 24 ari imbere. Ibi ntibigomba gukorwa n’abantu bafite ibibazo by’ubuzima keretse indyo yemejwe na muganga kandi mugihe cyo gufungura, umuntu agomba kugerageza kurya neza bishoboka.
Ifunguro rimwe k’umunsi
Ifunguro rimwe k’umunsi, ni uburyo bwo kwiyiriza ubusa butuma umuntu ku giti cye yiyemeza kurya rimwe k’umunsi kandi yisonzesha amasaha 23. Iyi ntisobanura igihe runaka ugomba kurira guysa ya saha 1 ntigomba kurenga. Ifunguro rimwe k’umunsi ryerekanye ko rifite ubushobozi bwinshi kuko mu gihe cy’amasaha 23 nta kalori ufata, umubiri utwika ibinure ku buryo bwihuse.
Kugirango ubigereho neza, birasabwa indyo ya Keto. Indyo ya ketogenique ni indyo yuzuye, igabanya cyangwa ikabikuraho burundu. Iki gikorwa bivuze ko mugihe umubiri utagifite glucose, bizahinduka gutwika ibinure gusa, biganisha ku gutakaza ibiro byinshi. Kuri iyi ndyo, umuntu agomba kwirinda ibiryo byose birimo isukari, imbuto zose, umuceri, ibirayi, inzoga n’ibindi ahubwo akibanda ku kurya nk’inyama, amagi, foromaje, avoka, imboga n’ibindi.
Imyitozo ngororamubiri
Nzi ko iri jambo kuri benshi muri twe riteye ubwoba ariko ntibyagakwiye. Gukora imyitozo ntibisobanura gutura muri siporo, bivuze gusa gufata amasaha make k’umunsi kugirango ubire icyuya. Umuntu agomba gukora imyitozo byibura iminsi 4 mu cyumweru kandi niba udakunda kujya muri jimu ubona atari ahantu hawe, ushobora gukorera mu rugo kandi ugakomeza kugirainyungu zimwe. Gusimbuka umugozi birafasha kandi bizaguha ibisubizo bitangaje bitarenze igihe kingana n’ukwezi. Gusimbuka umugozintago bifasha gutwika karori gusa ahubwo uyu mwitozo ukoresha umubiri wawe wose harimo amaboko, amaguru n’ibitugu.Ibiro byinshi bitera umuvuduko w’amaraso.
Gusinzira bihagije no kuguma ufite amazi
Ibi birasa nk’ibintu bigaragara ariko abantu benshi bakunda kubyirengagiza. Ingano yo gusinzira ubona izagena ingano y’ibiro. Ibi bivuze kandi ko byombi kudasinzira bihagije ndetse no gusinzira cyane bishobora gutuma umuntu yiyongera ibiro kuko bidindiza ubwonko bizagutera kumva rwose unaniwe kandi ufite ubunebwe uko ubyutse, ibi nabyo bishobora gutuma wongera ubushake bwo kurya. Ariko, gusinzira impuzandengo y’amasaha 8 bishobora kugira uruhare mu kugabanya ibiro.
Kunywa amazi menshi bizagufasha kugabanya ibiro kuko amazi wanyweye azakora nk’isuku yo gusohora imyanda mu mubiri. Kunywa amazi ahagije buri munsi nabyo bizafasha kugenzura ubushake bwo kurya kuko uzajya wumva wijuse igihe kirekire bizagabanya ingano yo gufata ibiryo k’umunsi.
Uburyo bwose twavuze haruguru buzaguha ibisubizo byiza mu byumweru 4 gusa ariko kugirango ubone ibisubizo byiza gerageza ubihuze hanyuma urebe ko ibiro byagabanutse. Witeguye ko umubiri wawe ugaragara neza kandi ukumva ufite ubuzima bwiza? Gerageza uyu munsi!
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.