Se Birashoboka Ko Abafite Uruhu Rw’irabura Batwikwa N’izuba?
Gutwikwa n’izuba ku mubiri bibaho iyo umubiri wawe wagiye ku izuba ugakubitwa n’imirasire y’izuba yangiza yitwa Ultraviolet Radiation. Ibi bishobora guturuka ku zuba ryo ubwaryo cyangwa amatara y’izuba. Gukomeza kuguma kw’izuba ugakubitwa n’imirasire y’izuba bishobora gutera indwara zirimo kanseri,impinkanyari ndetse nuduheri twirabura.
Abantu benshi batwikwa n’izuba iyo batirinze iyo mirasire y’izuba. Gusa aho ikibazo kiri ni “ese abirabura nabo birashoboka ko batwikwa n’izuba?” Yego birashoboka. Hari abantu benshi bizera ko abirabura badashobora gutwikwa n’izuba, nyamara birashoboka nubwo bibaho gake kubera umubiri wabirabura ugira icyo bita SPF ariyo irinda umubiri gutwikwa n’izuba. SPF ibarwa ukurikije igihe umubiri w’inzobe utwara kugira ngo utwikwe n’izuba iyo usize amavuta arinda imirasire y’izuba.
Menya uko izuba rigira ingaruka ku mubiri wirabura
Umubiri wirabura ufite ubudahangarwa ku mirasire y’izuba kubera ko ufite icyitwa melanin ariyo ituma umubiri wirabura, bikarinda imirasire y’izuba kuwangiza vuba. Ibi bituma abafite umubiri wirabuye badakubitwa n’imirasire y’izuba cyane.
Bishobora kugorana kubona uko izuba ryangije umubiri wirabuye kubera melanin. Ku mubiri w’inzobe, melanin nabwo irinda bihagije umubiri muri make umubiri ushobora gushya ku buryo uhita ubona ko izuba ryawangirije.
Ibimenyetso by’umubiri wakubiswe n’izuba
Ubundi ku mubiri w’inzobe cyangwa w’abazungu, iyo watwitswe n’izuba uratukura kandi ukababara. Ibi biba amasaha 8 nyuma yo kuba wavuye ku izuba. Ibi bishobora kugaragara ku mubiri aho ariho hose ariko cyane cyane ku mugongo, ibitugu, izuru n’agatuza. Iyo bikabije ushobora ibindi binyemetso birimo utubyimba, kuruha, ndetse n’ububabare bukabije.
Dore ibindi bimenyetso byerekana ko izuba ryagutwitse
- Umubiri wokera
- Ubushyuhe bw’umubiri bukabije
- Gushaka gushima
- Utubyimba cyangwa ibituri
- Kuzana amabara k’umubiri
- Kubyimba
Uko wabivura
Akenshi iyo ufite ibimenyetso bidakanganye, umubiri wo urivura ariko ni ngombwa ko wirinda izuba mu gihe uri gukira.
Aha hari uburyo butandukanye wavura umubiri watwitswe n’izuba.
- Gufata ibinini bigabanya ububabare
- Kwisiga amavuta arinda imirasire mibi y’izuba
- Ujye ujya mu gicucu mu gihe ubishoboye
- Wambare ingofero ikurinda mu maso n’ijosi
Nubwo umubiri wirabura usanzwe ufite ubudahangarwa ku mirasire y’izuba ugereranyije n’uwabazungu, abantu bose uko baba basa kose bashobora gutwikwa n’izuba. Ujye wibuka kwirinda izuba kandi nanone urebe niba nta bimenyetso bigaragaza ko ryagutwitse ufite.
Niba umubiri wawe werekana ibimenteso biguhangayikishije ni byiza ko wajya ku muganga akakurebera.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.