Uburyo bwiza bwo kwishishikariza
Witegereza
Nabwo ugomba gutegereza ko haba umuntu ugukangurira. Niba ushaka gukora ugomba gutangira ntamuntu utegereza ko akubwiriza. Iyo watangiye gukora ikintu kandi wabishizemo imbaraga ugeraho ukamenyera kandi ugasanga nabwo ukigira ubunebwe buri kintu cyose ugikorera igihe.
Tangira kuri duke ufite
Niba harikintu ushaka gukora ariko ukaba ubona haribintu ubura bike, ntuzategereze ko ugira byin shi kugira utangire, icyaba cyiza nuko watangirana duke ufite. Urugero niba ushaka gutangira gukora umukoro wo kwishuri ukaba nta interineti ufite waba ushaka ibyo uri gukora ukura mumutwe wenda interineti wayibona ugahita ukomerezaho ariko watangiye.
Gabanya ibikurangaza
Niba ufite ibikurangaza byinshi utabasha kureka bituma ntakintu ukora ngo ugihe umwanya uhagije. Niba ari nka telefoni wayizimya cyangwa ukayibika ukiha igihe ntarengwa cyo kuyifata.
Gusaba ubufasha inshuti
Ugomba kugira inshuti zigufana kandi zikagutera imbaraga zikagushigikira. Inshuti nziza zigufasha kugera kure. Ntukagire inhsuti zikumanura.
Kureka abantu ngo bagushishikarize
Kumva ibyaho abandi bakubwira kuko singombwa inshuti, nabantu utazi bashobora kugutera imbaraga, cyane cyane ababigize umwuga gutanga imbaraga cyangwa icyo bita motivational qoutes.
Kumva indirimbo ziguha imbaraga
Iki nicyo kintu gifasha cyane kandi benshi bakora ariko batazi ko bitera imbaraga ariko bakajya kwikanga ibintu bashakaga gukora byarangiye batazi ko ari indirimbo zibatera imbaraga. Ariko burya niba utarunabizi kumva indirimbo bishobora gutuma ukora ikintu runaka vuba.
Guhora uri positive
Nubona ibintu bitari kugenda ntugahite ucika intege, ahubwo bihye bigutera imbaraga zo gukomeza gushiramo imbaraga. Kuko iyo ikintu kitari kugenda neza hanyuma ugacika intege wisanga ntakintu ugikora. Utangiye kubona uri gucika intege icyo wakora nukwibaza;
- Ese ibi nibyiza
- Ese nizihe nyungu zirimo
Jya wigirira impuhwe
Ibise bisobanuye iki? Bisobanuye ko utagomba kwivuna iyo ibintu bitagenze neza. Ntabwo ibintu byose bizagenda neza ariko ntukishinje ko
wenda watsinzwe kuko uba wiyica intege.
Kurushanwa muburyo bwiza
Ibyo abandi bakora ntibikagutere ishyari ahubwo bijye bigutera imbaraga zo gushira umwetemu byo wowe ukora.
Kwiyibutsa impamvu watangiye
Niba wumva nta mbaraga ufite ujye wiyibutsa impamvu watangiye gutya bizagufasha kuba wakomeza gukora kuko bizaguha intege.
Gushima ibyufite
Iyo ubona nta ntege ufite zo gukora ikintu runaka ntukarakare cyangwa ngo ugire umujinya. Ahubwo jyushima nibyo ufite kuko hari benshi baba bataragera aho uba ugeze.
Gutunganya ahukorera
Burya kugirango umuntu akore neza nuko ugomba gukora isuku ahantu uri gukorera kuko akavuyo gatuma umuntu adakora neza.Nibyiza gusukura neza aho wakoreye.
Kugabanya ibintu byinshi byo gukora
Iyo wihaye ibintu byinshi byo gukora harigihe wibagirwa bimwe, rero icyiza nuko wazajya ukora bike hubwo ukabikora neza.
Ntukiyime akaruhuko
Ibyukora byose jyuruhuka kuko nta muntu udakenera akaruhuko. Umuntu uruhuka akora neza kuko aba yaruhuye ubwonko.
Gukora imyitozo ngorora ngingo
Kuruhura umuburi uwukoresha imyitozo bitanga imbaraga na morale kuburyo ibyuzaba ugiye gukora uzabikora neza.
Kwihemba
Igihe urangije gukora ikintu runaka nibyiza ko wihemba kuko bigutera imbaraga zo kuzakora ikindi kintu neza ubutaha.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.