Uko Waganiriza Abana Bawe
Mu busanzwe, abana bakunda ababyeyi babo kimwe n’uko n’ababyeyi bakunda abana babo. Bidutera kwibaza ese ni kubera iki bitohera ababyeyi kuganira n’abana babo? Ese niki ababyeyi bakora kugirango babashe kuganira n’abana babo neza. Iyi nyandiko yibanze kubabyeyi igamije kwibutsa ababyeyi uburyo bwiza bwo kuganira n’abana babo.
Kurasa ku ntego nicyo kintu kibanziriza ibindi kandi cy’ibanze ugomba kumenya nk’umubyeyi. Ugomba kwiga kuvugisha abana bawe ukurikije imyaka yabo n’imico yabo. Urugero abana bamwe bakunda kuvuga abandi baracecetse.
Abacecetse cyane bakwiye kwitabwaho cyane ukabashishikariza mu buryo bwiza Kwiga kuvuga mu bantu. Ugomba gukoresha uburyo butandukanye kandi umwana yakumva vuba.
Ariko kubera iki kuganiriza umwana akenshi bigorana kuruhande rw’ababyeyi?
Ese kuki kuganiriza abana bigorana
Kutumva ibintu kimwe
Buri muntu wese y’ibera mw’isi ye, akenshi ugasanga ntabwo duhuza imitekerereze n’abandi bantu. Tuba mu buzima butandukanye kandi bishobora gutuma n’imyumvire y’abantu iba itandukanye. Ibi bishobora gutuma hataba ubwumvikane hagati y’abantu, kandi ninako bimeze ku babyeyi n’abana.
Kumva ibintu uko bitari
Iki ni kimwe mu bintu bituma hatabaho kumvikana hagati y’abana n’ababyeyi. Akenshi usanga twibwira ko abantu batatwumva. Tuvuge urugero niba ugiranye ikibazo n’umubyeyi wawe, ufite uko ubyumva ari wowe kandi nawe aba afite uko abyumva. Byagorana rero ko impande zombi zumvikana ku kintu kimwe.
Kandi ikindi nubwo abana burya hari igihe wibagirwa ko nta bwenge bwinshi baba bazi, bo bashobora kwibwira ko aribo bari mukuri. Icyiza nk’umuntu mukuru ugeregeza kumva uruhande rwabo ukishyira mu mwanya wabo kugirango ubashe kumva uko batekereza kuko aho niho uhera uganira nabo ngo mwumvikane .
Nk’umubyeyi, ntugomba kwitega ko abana bawe barerwa nk’uko warezwe. Urugero rwa hafi, umwana ashobora kugusaba uruhushya rwo kujya gusura inshuti ze, ukarumwangira kubera ko wowe wibwira ko wenda yahura n’ingorane, we ashobora kutabyumva vuba Icyo wakora nukumwicaza utamuhakaniye nabi ukamuha impamvu zifatika atajyayo kandi ukirinda kuzanamo igitsure ukanamwemerera ko ikindi gihe yazajyayo.
Gushaka kwigenga
Gushaka kwigenga cyane cyane mu ngimbi n’abangavu niyo mbarutso yambere y’ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi n’abana babo. Iyi myaka ni mibi kuko ariho uzasanga haba imvururu nyinshi hagati y’ababyeyi n’abana kuko umwana aba yumva yakuze.
Menya uko wavugana n’abana wawe noneho ukurikije imyaka
Iyo ushaka kuganira nabana bawe ugomba kwita ku myaka yabo. Kumvikana n’umwana awe igihe muganira ahanini biterwa n’ikigero cy’imyaka agezemo.
Incuke
Ntabwo ugomba kurindira ko umwana wawe aba ingimbi cyangwa umwangavu kugira ngo utagire uganire nawe kuko nibwo bigorana. Iyo utoje umwana kuganira akiri muto birakorohera iyo akuze kuko aba yaratojwe kubaha, gutega amatwi, no kuvuga icyo atekereza. Ibi bituma umwana yumva ko nawe ijambo rye ari ngombwa akiga kumvikana no kuganiriza ababyeyi.
Kurera abana n’igitsure si byiza kuko bakura bumva ko ntagaciro bafite kandi nta cyizere bigirira.
Ikintu usabwa nk’umubyeyi kumwana w’incuke nuko umutega amatwi igihe cyose kuko utapfa kumenya igihe ari kuvuga ibintu by’ingenzi kuko abana akenshi baba bivugira ibintu bitumvikana ariko n’ibyiza kumutega amatwi. Ugomba kumwereka kandi ko uri kumwumva ukikiriza. Ibyo bishimisha umwana kandi bituma ashaka gukomeza kuvuga, kandi ukanamubaza ibibazo ukirinda kumuca mw’ijambo.
Kuganiriza umwana muto kandi bisaba ko muvugana igihe gito kuko abana barambirwa vuba. Bisaba rero ko uvuga ibintu bike kandi by’ingenzi. Icy’ingenzi nuko gusa umwana akumva kandi akazirikana duke wamubwiye, naho kumubwira ibintu byinshi byinshi byo ntago bimufasha.
Kimwe n’abandi bose, abana nabo bagira ibihe byo kubabara, kurakara, kugira ubwoba, no kwikanga. Nubwo batabona amagambo yo kubikubwira neza cyangwa ngo bisanzure babivugeho, ugomba kubitaho ukabereka ko ubari hafi.
Abatangiye amashuri abanza
Abana batangiye amashuri abanza baragora kuko barakubagana cyane, aba bana biragoye kubaganiriza kuko bakunda guhisha cyane cyane iyo batamenyereye ko ubabaza niba bafite ikibazo runaka bakaguhakanira cyangwa washaka kumubaza uko kw’ishuri byari bimeze akakubwira ijambo rimwe. Ushobora kwibaza se niki wakora ngo umwana akubwire ibintu byamubayeho? Ikintu wakora nukutabanza kumubaza ibibazo byinshi ahubwo icyo wakora nugutangiza utubazo duke tumushimisha kuburyo tumushyira muri mood yo kuganira no kuvuga. Umubariza mo ibintu ushaka kumenya nawe umubaze ibyo yakoze kw’ishuri, nugira Imana azakubwira byose niba yanarwanye azabikubwira.
Nutangira kubona ari gucika intege mukuvuga zana ikintu kimutera morale nko kumuha ikintu cyo kurya nka bonbon. Hanyuma ukomeze umuganirize mpaka wumvishe ko yakubwiye byose.
Numwereka ko umwumva uzaba uri kumutoza kuvuga igihe cyose yahuye n’ikibazo.
Ingimbi n’abangavu
Abana bageze muri iyi myaka nibo bana bagorana cyane kandi barushya ababyeyi, ku mubyeyi utihangana kandi utazi kuganira no kumvikana n’umwana we. Abangavu ntabwo bakunda ko ababyeyi bamenya ubuzima bwabo rero kugira ngo bakwisanzure ho nuko nawe ubisanzuraho ukababwira inkuru z’ibyabaye mu buzima bwawe. Urugero niba umwana wawe yatashye atinze, ntugahite umutura umujinya n’uburakari kuko uzamutera umutima mubi, kuburyo nta kintu yazajya akubwira niyo yahura n’ikibazo gikomeye.
Umwangavu ashobora kugira igihe cye yumva ashaka kuganira, rero nukumugenzura ukamenya igihe cyiza cyo kumwegera ukamuganiriza.
Rimwe na rimwe mu gihe mwagiranye ikibazo nibyiza ko umureka agatsinda ukamwereka ko rimwe na rimwe nawe wakosa akabona ko atari igihe cyose aba ari mu makosa.
Ujye umugisha inama kubuzima bwawe nabyo byereka ko umubona nk’umunyabwenge kandi ko inama ze zigira akamaro.
Ujye wirinda kumushinja amakosa , akenshi ababyeyi bashinja abana babo rimwe na rimwe ugasanga babashinja ibintu bitari byo. Ibi bibabaza abana kuko aba yumva nta cyizere umugirira.
Niba ushaka kumuha amategeko nibyiza ko ushyiraho amategeko atamukandamiza cyane, nubwo nk’umubyeyi utagomba gutuma agusuzugura, ariko nibyiza ko mugira ubwumvikane.
Hari igihe umwana wawe ashobora kukwereka ko adashaka kuvuga nibyiza ko wubahiriza amahitamo ye ukamureka wenda akazavuga igihe abishakiye. Ntugatongane nawe ahubwo umuhumurize umusabe ko mwaza kuvugana yumvishe ameze neza yiteguye kuganira.
Hari igihe usanga iyo utangiye kuganira n’umwana wawe ushobora kurakara kubera harigihe yakubwira ikintu kigutera umujinya ukuva watomboka, ariko sibyo. Ugomba kumukosora neza umuganirije ukamugira inama nziza.
Ntugacike intege mugihe mwana wawe akweretse ko adashaka kuganira ahubwo ujye umuha umwanya.
Umwanzuro
Ikirenze ibindi byose nukwereka umwana wawe ko umukunda niho uzubaka urukundo ndetse naho uhera uganira nawe. Kubera ko rero atari ibintu ababyeyi bakunze gukora ushobora kwisanga byaguteye isoni mu mizo ya mbere ariko uzakomeze ugerageze.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.