Uko Wakura Shikareti Mu Myenda

Uko Wakura Shikareti Mu Myenda

Ushobora guhura nikibazo ukicara kuri shikareti nko muri bus cyangwa mu rugo. Ni ibintu bikunda kuba ku bantu benshi kandi birababaza kuko umwenda uba wangiritse, ariko ntugahangayike kuko hari uburyo ushobora gukura shikareti ku mwenda wawe. Soma umenye bumwe mu rubwo buryo wakoresha.

Gukonjesha

Birashoboka ko wakura shikareti ku mwenda uwukonjesheje. Icyo ukora ni ugufata uwo mwenda wagiyeho shikareti ukawushyira mu ishashi hanyuma ugashyira muri frigo, uyirekeremo nk’amasaha 2. Amasaha 2 ashize uyikuramo ubundi ugashishura shikareti igikonje ikomeye. Niba udashoboye gukoresha intoki wakoresha icyuma gito ariko ukirinda guca umwenda wawe. Iyo urangije uhita umesa umwenda wawe ukawanika ku zuba. 

Amazi ashyushye

Ufata amazi ashyushye mu gasorori hanyuma ugafata wa mwenda wawe ukawushyira muri ayo mazi. Ugahita ukuba uwo mwenda wibanda ahagiye shikareti mu gihe umwenda ugitumbitse mu mazi, ushobora gukoresha ikiroso gito cyangwa akuma gato. Amazi ashyushye yoroshya shikareti ibi nibyo bituma ibasha kuvaho neza. 

Gukoresha umuriro

Wakoresha ipasi ushaka gukuraho shikareti, icyukora ni ugufata akabaho gato ukarambikaho igice cy’umwenda cyagiyeho shikareti hanyuma ukanyuza ipasi hejuru. Warangiza ugahinduriza nanone kuri icyo gice ugakoza ipasi kurundi ruhande rwaho hagiye shikareti. Icyo ibi bikora nuguyongesha ya shikareti.

Umutobe w’indimu

Indimu nikintu kigenzi abantu bakunda kwifashisha gukura shikareti mu myendakandi kitangiza umwenda. Ufata umwenda wawe ahagiye shikareti hanyuma ukahatumbika mumutobe w’indimu hanyuma ugakuba nikintu gikomeye womora iyo shikareti, Icyanyuma ukora nuguhita uyimesa.

Gukoresha vinegre

Ushyushya vinegre muri microwonde hanyuma ukayishyira ahagiye shikareti, ugafata akaroso ugakubishaho. Ibi bikora kubera ko muri vinegre habamo acide kandi acide yoroshya iyo shikareti ku mwenda, urangije uhite umenaho baking soda ugategereza akanya gato.

Gukoresha amavuta ya gikotori

Niba shikareti imaze ho igihe yaranumye, gukoresha gikotori ni uburyo bwiza. Ukoresha nkagatije cotton ugasiga ku mwenda wawe, hanyuma ugakoresha intoki womoraho buhoro.

Isabune yoza ibyombo

Uvanga isabune na vinegre nanone hanyuma umaze kubivanga ugakuba kumwenda wawe nkíminota 15. Shikareti izageraho iveho. Urangije ibyo urawumesa ukawanika nk’ibisanzwe.

Gukoresha benzene gasoline

Nubwo bishobora kuvamo nka impanuka yo gushya bisaba ko ubikorana ubwitonzi wirinda umuriro, uko wabikora nugufata gasoline nkeya ukamena hahandi hagiye shikareti ugakuba nakaroso. Urangije winika uwo mwenda kugirango uvanemo impumuro wa gasoline. 

Gukoresha Alcol

Shikareti yafashe ku mwenda ishobora kuvanwaho no gusigaho alcol. Ibi ubikora nk’ibindi byose ugafata alcol ugasiga ku mwenda ugakuba ahagiye shikareti. Ibi ubikora ínshuro zihagije mu gihe idahise ivaho ugategereza kugeza ivuyeho.

Gukoresha isabune yo muri dry cleaner ya liquide

Ukoresha isabune ya liquide bakoresha muri dry cleaner, icyukora nugusiga iyo sabune kumwenda, ugakuba n’akaroso cyangwa akuma gato hanyuma ukamesesha mu cyuma bisanzwe.

Gukoresha sikoci 

Gukoresha sikoci bivanaho shikareti, icyukora ni ukomekaho sikoci ahantu hose hagiyeho shikareti. Warangiza ukomoraho nímbaraga nyinshi kuburyo shikareti ivaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.