Uko Wakwita Kumusatsi Washyizemo Teinture

Uko Wakwita Kumusatsi Washyizemo Teinture

Teinture ituma umuntu asa neza. Byongeye kandi, ntawutashaka guhindura uko asa rimwe na rimwe. Teinture ishobora gutuma uba undi muntu mushya, nubwo gushyira teinture mu mutwe bishobora kwangiza umusatsi  kubera ko teinture iba irimo imiti ishobora kwangiza ikanakamura ububobere bw’umusatsi. Ariko ntuhangayike hari ibintu byinshi ushobora gukora kugira ngo wite ku musatsi wawe. Soma ibi bikurikira kugira ngo umenye uko wakwita ku musatsi wawe urimo Teinture.

  • Ugomba gukoresha shampoo yagenewe gukoreshwa mu musatsi washyizwemo teinture.
  • Irinde kumesa mu musatsi inshuro zirenze 2-3 mu cyumweru.
  • Ongera vitamin mu musatsi wawe nka vitamin C na biotin
  • Irind gukoresha amazi ashyushye woga mu mutwe
  • Kureka umusatsi kwiyumisha udakoresheje icyuma cyumisha umusatsi.
  • Irinde kuryama umusatsi wawe ugitose
  • Ugomba kurinda umusatsi wawe ubushyuhe bwinshi cyane cyane bw’izuba,ukawutwikiriza akenda.
  • Mbere yuko woga mumutwe ugomba kwambara akantu kakurinda amazi ya piscine.
  • Ugomba gukata imitwe y’imisatsi yawe buri byumweru 2
  • Irinde gushiramo teinture inshuro nyinshi.
  • Buri mavuta ushyira mu musatsi agomba kuba ari aya teinture.
  • Kurya indyo yuzuye irimo intungamubiri.
  •  Kwirinda gukoresha ibikoresho by’imisatsi by’ibyuma cyane
  • Gusokoza umusatsi buhoro buhoro udashikuza.

Ibyo wakorera murugo

Hari ibintu bitandukanye ushobora gukorera mu rugo kugira ngo wite ku musatsi wawe;

Gukoresha Elayo na romarin

Ibi bifasha umusatsi wacitse ukanafasha umusatsi gukura neza. Amavuta ya Elayo urayashyushya mpaka ashyushye, ukayashyira mugasorori ukongeramo romarin. Ugasiga ibyo wavanze mumusatsi hanyuma ukafungaho nagatambaro, bireke nk’iminota 20, hanyuma yashira ugahita wogamo na shampoo n’amazi.

Voka, elayo n’umuneke

Ibi ubikoresha mu musatsi urimo teinture kugira ngo umusatsi uhore ubobereye hanyuma uko wabikoresha ni gufata igice cya voka, akayiko  ka elayo n’umuneke. Ukabivanga hamwe umera nkubihondana, warangiza ukabisiga mumutwe uhereye kuntangiriro kugera ku mitwe y’umusatsi hanyuma ubirekeho iminota 60. Woge mu musatsi  namazi akonje na shampoo.

Ubuki , voka n’amagi

Ibi byoroshya umusatsi urimo teinture. Wabivanga neza, nabyo ukabishyira kumusatsi nk’iminota 30,ukogamo. Ibi ukabikora inshuro imwe mu cyumweru.

Mayonnaise n’amagi

Ibi iyo ubikora biha intungamubiri umusatsi,ukaworoshya kandi ukawurinda kwangirika.

Ibi ubivanga neza muga sorori ,kugira ngo byorohe. Ukabisiga mu musatsi, wibanda kumitwe, ubisigeho iminota 45. Woze mumusatsi n’amazi akonje na shampoo. Ibi wabikora inshuro imwe mu cyumweru. 

Amavuta ya elayo, jojoba na coconut

Ibi birinda umusatsi ntiwangirike. Ufata ibiyiko 2 bya elayo,jojoba na coconut. Ukabishyushya, hanyuma ukabisiga kumubiri wo mumutwe no ku mitwe y’umusatsi, bisigeho iminota 30-45. Wogemo n’amazi akonje. Ibi wabikora inshuro 2-3 mucyumweru.

Ubuki na elayo

Ibi ubyifashisha ku musatsi iyo wangiritse. Urabivanga neza, ukabisiga mu musatsi, fata essui main ufungeho, hanyuma ubimazeho isaha. Wogemo n’amazi yakazuyazi na shampoo.

Vinegre ya Apple cider

Vinegre ya apple cider ifasha umusatsi guhora ubobereye iyo urimo vinegre ya apple cider. Uvanga amazi,niyo vinegre ubundi ukayamena mumusatsi nk’iminota 15. Ukogamo nkibisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.