Ibiro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka bitanga impapuro z’ingendo Cyangwa pasiporo z’uburyo butandukanye. Pasiporo isanzwe Uru ni urupapuro rw’urugendo cyangwa pasiporo ihabwa umunyarwanda uwo ariwe wese wujuje ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kujya hanze y’igihugu. Amafaranga bisaba kugirango uyihabwe. Umwana 25,000 RWF Umukuru ushaka urupapuro rumara imyaka itanu , 75,000 RWF Umukuru ushaka urupapuro rumara imyaka […]
Ubukerarugendo
Niba ukunda kuryoherwa n’ ibiryo bitandukanye cyangwa ukaba ushonje kandi ukaba utazi ahantu heza wakura ibyo wifuza, ntuhangayike kuko hano hepfo hatoranijwe ama resitora atanga ubwoko bw’ibiryo bitandukanye bituruka ku mpande zose z’isi. Kigali ifite ibiryo byiza byinshi, kandi buri bwoko bw’ibiryo bifite umwihariko wabyo, uko bitegurwa, imitako, ariko ibi bishobora kukubera urujijo gato niba […]
U Rwanda ruzwi nk’igihugu cy’imisozi igihumbi. Ni kimwe mu bihugu bito muri Afurika. Iki gihugu giteye mu buryo butangaje cyane cyane ukirebeye mu mujyi mukuru Kigali. Ni igihugu cyubatse izina mu isuku n’umutekano. Ubwiza bwarwo bugaragarira cyane ku kiyaga cya Kivu gihuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’uruhererekane rw’imisozi irimo n’ibirunga bicumbikiye ibirangirire […]
Ukeneye gutembera mu Rwanda? Ntushobora kumenya neza neza umubare w’amafaranga uzakenera gukoresha. Nyamara iyo uzi ibiciro b’ibyo uzakenera nk’icumbi, ibiciro by’ingendo n’ibiryo. Hano hari ibintu bike byagufasha gutegura neza uko bikwiye: Amacumbi Mbere yo gusura, ugomba kubanza gushakisha aho uzacumbika hajyanye neza na bije yawe kuko aricyo kintu gihenze cyane mu bindi. Iyo uhisemo aho […]
Niba uri umwe mu bifuza gusura u Rwanda ukaba wifuza kumenya uko ikirere cyifashe, iyi nyandiko ni wowe yagenewe. U Rwanda ni igihugu kiri mu mutima w’Afurika gihana imbibi n’ibihugu bya Tanzania, UBurundi, na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. U Rwanda ni igihugu gito, gifite ubuso bwa kilometer kare 26,338km² n’abaturage bagera kuri milioni 12 […]
Ibisabwa kwinjira mu Rwanda: Urupapuro rw’inzira (Pasiporo): Pasiporo y’abashyitsi bose igomba kuba ifite byibuze amezi atandatu kandi byibura hasigaye urupapuro rumwe rutanditseho. Viza: Shaka viza isabwa. Ikarita yo gukingira umuriro w’umuhondo isabwa n’umuryango shinzwe ubuzima ku isi (OMS) niba ugenda uturutse muri ibi bihugu; Angola, Arijantine, Bénin, Boliviya, Burezili, Burkina Faso, u Burundi, Kameruni, Repubulika […]