Uko Wabona Pasiporo Mu Rwanda
Ibiro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka bitanga impapuro z’ingendo Cyangwa pasiporo z’uburyo butandukanye.
Pasiporo isanzwe
Uru ni urupapuro rw’urugendo cyangwa pasiporo ihabwa umunyarwanda uwo ariwe wese wujuje ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kujya hanze y’igihugu.
Amafaranga bisaba kugirango uyihabwe.
- Umwana 25,000 RWF
- Umukuru ushaka urupapuro rumara imyaka itanu , 75,000 RWF
- Umukuru ushaka urupapuro rumara imyaka icumi ,100,000 RWF
Service E-passport
Iyi ni pasiporo ihabwa abanyarwanda bifuza kujya mu mahanga mu butumwa buzwi. Iyi igira agaciro mu gihe kingana n’imyaka 5. Uyishaka asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 15000.
Ibisabwa:
- Uyisaba agomba kwerekana ibyangombwa by’urugendo.
- Kugaragaza irangamuntu.
- Kwerekana inyemezabwishyu yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 15000.
Urupapuro rw’inzira (Pasiporo) ruhabwa abadipolomate
Uru rupapuro ruhabwa abayobozi cyangwa abagiye hanze bahagarariye u Rwanda ku mpamvu zagaragajwe na minisiteri runaka. Umuntu ukoresha uru rupapuro rw’abajya mu mahanga rwagenewe abadipolomate ntabwo yemerewe gukoresha ubundi bwoko bwa pasiporo keretse igihe yabiherewe uburenganzira. Iyi nayo imara igihe cy’imyaka 5, uyisaba akishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50,000frw.
Ibisabwa:
- Ikarita ndangamuntu
- Kwerekana ubutumwa bumwohereza mu mahanga
Umwana uri munsi y’imyaka 16 ariko ufite ababyeyi babana mu buryo bwemewe n’amategeko asabwa
- Urupapuro rusaba uruhushya rwo kujya mu mahanga rwandikirwa ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka.
- Ifoto imwe y’ibara ariko yafatiwe ahantu hari igitambaro cy’umweru.
- Fotokopi y’irangamuntu z’ababyeyi.
- Seritifika igaragaza ko ababyeyi basezeranye.
- Icyemezo cy’amavuko
- Inyemezabwishyu
Umwana uri munsi y’imyaka 16 ariko udafite ababyeyi ushaka urupapuro rwo kujya mumahanga asabwa:
- Urupapuro rusaba uruhushya rwo kujya mumahanga rwandikirwa ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka.
- Ifoto imwe y’ibara ariko yafatiwe ahantu hari igitambaro cy’umweru.
- Fotokopi y’irangamuntu z’abishingizi
- Icyemezo cy’urupfu rw’ababyeyi be.
- Icyemezo kigaragaza umwishingizi.
- Inyemezabwishyu ya pasiporo.
Umwana uri munsi y’imyaka 16 ushaka pasiporo ariko afite umubyeyi umwe asabwa:
- Urupapuro rusaba uruhushya rwo kujya mu mahanga rwandikirwa ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka rwasinyweho n’umubyeyi uriho.
- Ifoto imwe y’ibara ariko yafatiwe ahantu hari igitambaro cy’umweru.
- Fotokopi y’irangamuntu y’umubyeyi uriho.
- Icyemezo cy’urupfu rw’umubyeyi wapfuye.
- Icyemezo cy’amavuko cy’umwana.
- Inyemezabwishyu ya pasiporo.
Umwana uri munsi y’imyaka 16 ushaka pasiporo ariko afite ababyeyi babana mu buryo butemewe n’amategeko. Asabwa:
- Ibaruwa isaba yandikirwa ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka isinyweho n’ababyeyi bombi.
- Ifoto imwe y’ibara ariko yafatiwe ahantu hari igitambaro cy’umweru.
- Fotokopi y’irangamuntu z’ababyeyi bombi..
- Icyemezo cy’amavuko cy’umwana.
- Icyemezo cy’ubusiribateri cya nyina w’umwana.
- Inyemezabwishyu ya pasiporo.
- Niba umwana abana na se, agomba kwerekana ikibyemeza.
Umwana wifuza urupapuro rujya mu mahanga ababyeyi baratandukanye asabwa:
- Ibaruwa isaba yandikirwa ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka isinyweho n’ababyeyi bombi.
- Ifoto imwe y’ibara ariko yafatiwe ahantu hari igitambaro cy’umweru.
- Fotokopi y’irangamuntu z’ababyeyi bombi..
- Icyemezo cy’amavuko cy’umwana.
- Icyemezo kigaragaza ko batandukanye.
- Inyemezabwishyu ya pasiporo.
Abasaba pasipror bafite imyaka 16 kuzamura basabwa:
- Kuzuza urupapuro rw’ibisabwa.
- Asabwa kandi kwishyura ikiguzi binyuze ku IREMBO.
- Kwerekana irangamuntu y’u Rwanda.
- Azamenyeshwa ko agomba kujya mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo utange amakuru nk’ibikumwe 10 n’ifoto ya pasiporo.
- Azanahabwa igihe n’italiki.
- Ibikumwe bifatwa buri wa kabiri no kuwa gatatu kuva saa yine kugera saa cyenda.
Ibyo yitwaza:
- Ikarita ndangamuntu.
- Ibaruwa igaragaza ko wahamagawe.
Impapuro zisaba zinyuzwa kurubuga rwa IREMBO ubifashijwemo n’umu ajenti cyangwa ukabyikorera. Iyo unyuze ku irembo bifata iminsi 4 iyo aribwo bwa mbere uyisabye cyangwa iminsi ibiri mu gihe wari usanzwe warasabye ushaka kongera igihe cya pasiporo yawe.
Pasiporo y’umwana igira agaciro k’igihe kiri hagati y’imyaka 2 cyangwa 5.
Naho iy’umuntu mukuru ikagira agaciro kari hagati y’imyaka 5 cyangwa 10.
Ikitonderwa: Pasiporo zatanzwe taliki ya 27 z’Ukwagatandatu 2019 ntizizarenza taliki ya 28 z’ukwa gatandatu 2021
Ese birashoboka ko wabona passport igihe ufite ababyeyi bombi Arko baratandukanye , umwe ashobora kuba aba hanze yihugu urugero Uganda kandi udafite uburyo wamugeraho ! Ese bimeze bityo wakora iki ??
Ikibazo mfite ni iki: Umuntu se wafashe Passport nko muri 2010 ,akaba ashaka indi ubu ngubu,azafatwa nkuyishatse bwa mbere,cyangwa aca munzira zuwigeze kuyikoresha.
Passport of Rwanda is expensive