Ibintu Wakora Ngo Winezeze Mu Rwanda

Ibintu Wakora Ngo Winezeze Mu Rwanda

U Rwanda ruzwi nk’igihugu cy’imisozi igihumbi. Ni kimwe mu bihugu bito muri Afurika. Iki gihugu giteye mu buryo butangaje cyane cyane ukirebeye mu mujyi mukuru Kigali. Ni igihugu cyubatse izina mu isuku n’umutekano.

Ubwiza bwarwo bugaragarira cyane ku kiyaga cya Kivu gihuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’uruhererekane rw’imisozi irimo n’ibirunga bicumbikiye ibirangirire by’ingagi zo mu birunga. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwariyubatse ruba kimwe mu bihugu byifuzwa na benshi. Abanyarwanda bakunda kuririmba, kubyina, ubugeni n’ibindi. Imvugo izwi na benshi mu Rwanda ni igira iti ‘‘Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda.’’

Urakaza neza mu rw’imisozi igihumbi! Aha hari urutonde rw’ibintu utagomba guhomba uri mu Rwanda.

Inema Arts Centre

Ni ahantu hamenyekanye cyane mu mujyi wa Kigali nk’ahakorerwa ubugeni bugezweho. Inema Arts Centre yashinzwe mu mwaka wa 2012 ishingwa n’abavandimwe babiri  biyigishije ibijyanye no gushushanya bakoresheje amarangi Innocent Nkurunziza and Emmanuel Nkuranga. Iki kigo cyashinzwe gifite intego yo kuzamura umuco wo guhanga udushya mu mitwe y’abanyarwanda binyuze mu bikorwa bya buri cyumweru nko gusura ibihakorerwa, ibitaramo byo kubyina, isaha y’ibishimo ndetse no kwiga umukino wa Yoga.

Inema Arts Centre igira ubugeni butandukanye ushobora kubona uri hanze n’ubwo ushobora uri mu inyubako urugero nko gusiga amarangi, gukora ibibumbano, ndetse no kuboha ibintu bitandukanye bakabigurisha mu Rwanda cyangwa no mu mahanga. Niba udashobora udashaka kugira icyo uhagura, ushobora kujyayo ukihera ijisho  ku bihakorerwa. Haba hafunguye buri munsi kuva 8:30 za mugitondo kugeza 6:30 z’umugoroba. Buri wa kane haba hari ibirori byiswe happy hour kuva saa kumi nebyiri n’igice z’umugoroba.

Kigali City Tower (KCT)


Kigali City Tower izwi cyane nka KCT ni inzu y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Kigali, ikikijwe  n’ibikorwa remezo bigezweho. Niyo nzu ndende iri mu mujyi wa Kigali. Igira ibice byahariwe ubucuruzi. N’ibyahariwe ibiro (offices) Ibikorwa bikomeye bihakorerwa ni nk’iduka rya Bourbon coffee, food court ndetse n’inzu z’uburiro zitandukanye. Hari n’inzu y’imyidagaduro bareberamo sinema izwi nka century cinemas ihora ifunguye, ikagira umubyigano mu mpera z’icyumweru.

Urwibutso rwa jenoside rwa Kigali

Ku gisozi niho usanga urwibutso rwa jenoside rwa Kigali. Ni urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ahashyinguye abarenga 250000. Abakerarugendo bakunze kuhasura ndetse n’ababuze ababo muri Jenoside bajyayo kunamira abishwe. Gusura uru rwibutso ni Ubuntu ariko gutanga impano ku bushake biremewe.

Ku rwibutso haba hafunguye buri munsi 8:00 za mugitondo kugeza 4:00 z’umugoroba, bifasha abantu kwiga no gusobanukirwa icyateye Jenoside ndetse no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi.

Kigali Heights


Kigali Heights iherereye ku kacyiru aho uba witegeye Kigali Convention Centre na Radisson Blu Hotel. Ni inzu igezweho y’ubucuruzi n’ibiro bikorerwamo imirimo itandukanye. Ibikorwa byamamaye mu buhakorerwa ni Java House ndetse n’izindi nzu z’uburiro zitandukanye, urugero nka Riders Lounge, Simba Supermarket, Samory beauty, Pharmacies, Gift Shops, African Leadership University (ALU) na Ecobank ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye. Ni agace gahorana urujya n’uruza rw’abantu igihe cyose. Aha niho uzasanga abantu mu ngeri nyinshi mu mpera z’icyumweru banywa ndetse banareba imipira.

Kigali Convention Centre (KCC)

The Kigali Convention Centre yubatswe kuva 2009 kugeza 2016. Niyo nini mu mujyi wa Kigali. Imiterere yayo yihariye itangaza benshi, ikaba inubatse neza neza mu mutima wa Kigali. Ishobora kwakira abantu barenga 5000. Nanone ifite hoteri yakataraboneka y’inyenyeri 5; Radisson Blu Hotel.

Bimwe mubyo wasanga muri KCC :

  • Kigali Information Technology Park (Inzu z’ibiro zikodeshwa)
  • Inzu ndangamurage
  • Ibyumba by’inama
  • Radisson Blu Hotel
  • Ikiganza kirwanya ruswa

Iki gikorwaremezo cy’akataraboneka ku isi nacyo kugisura ni ubuntu. Bivuze ko buri muntu yahasura mu buryo bworoshye. Ushaka kureba ubwiza bw’u Rwanda areba KCC mu ijoro. Abahisi n’abagenzi bashobora kwirebera ubwiza bw’iyi nyubako burimo n’amatara ahora azenguruka aho baba bari hose mu mujyi wa Kigali.

Pili Pili


Iyi iherereye Kibagabaga. Ni ahantu h’agatangaza usanga abanyagihugu cyangwa abakerarugendo. Ipfundo ry’ubwiza urisanga mu bidendezi rusange byogerwamo bigezweho (swimming pools), ikibuga cy’umupira, umuziki mwiza n’ibindi.

Uburyo uhari aba yirebera umujyi neza biri mu bituma hakundwa na benshi. Mu mpera z’icyumweru usanga abantu bahahuriye basangira icyo kunywa gifutse banirebera imipira kumaterevisiyo ya rutura, abandi bakizamukira hejuru bakajya aho bitegeye ubwiza bw’umurwa mukuru wa Kigali. Uretse ibyo kandi, Pili pili ifite hoteri ihendutse cyane ihereyere hafi n’uduce tuzwi cyane nka stade amahoro n’isoko rya kimironko. Iyo hoteri ifite ibyumba byo kuraramo birimo utubari duto, igikoni, interineti y’ubuntu na firigo.

Fazenda Sengha


Iyi ni isantere ibikorwa bitandukanye iri mu mujyi wa Kigali. Iri mu gasongero k’umusozi wa mont Kigali muri Nyamirambo.

Fazenda Sengha, iguha uburyohe bwo kwihera ijisho ubwiza bw’imisozi n’umujyi wa Kigali. Hakorerwa ibikorwa binyura benshi birimo no kugendera ku migongo y’indogobe. Haba hafunguye kuva 9:00 z’igitondo kugeza saa 7:00 z’umugoroba kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitatu.

Inzora Rooftop Café


Inzora Rooftop Café iherereye ku Kacyiru, imbere mu nzu y’ububiko bw’ibitabo ya ikirezi. Ibi bituma iba ahantu heza ho gusomera ibitabo, gufatira icyo kurya cyangwa kunywa. Inafite igice cyo hejuru aho abahagana bashobora kujya kuruhukira kuko hatuje. Hejuru mu gisenge hari ibikoresho bihebuje. Buri mpera z’icyumweru haba hari isaha y’ibyishimo imvange z’ibyo kunywa ndetse n’ibindi. Nanone hari ibihangano by’ubugeni byakorewe mu Rwanda ushobora kwihera ijisho.

Cocobean

Aka ni akabari n’akabyiniro biherereye mu mutima wa Kigali. Cocobean iherereye mu umuryango ukurikirana na Inzora rooftop café, urenze gato Kigali heights. Hafite umwihariko wo gusigasira umuco nyarwanda binumvikanira muziki uhacurangirwa cyangwa no mu mbyino zikurura abanyamahanga n’abanyagihugu baza kwinezeza.

Cocobean ifite akabari kakira abantu banshi cyane mu mpera z’icyumweru. Uzahasanga amatsinda y’abantu batandukanye, ibiryo byiza, ibidendezi bya kizungu abantu bogeramo ndetse na resitora ihendutse ikora amasaha 24. Uri muri cocobean uba ushobora kureba neza umujyi wa Kigali.

Envy Night Club

Aka ni agace kazwi cyane mu mujyi wa Kigali. Uzahasanga abantu bari mu kigero k’imyaka itandukanye bagiye kubyina ijoro ryose. Iri kimihurura ikaba ikikijwe n’amaresitora atagira umubare.

Envy Night Club izwi cyane ku kugira urubyiniro rwiza cyane, ibyuma bisohora umuziki uyunguruye, imbaga y’abantu batandukanye, ibiryo n’ibinyobwa ntagereranwa birimo umwihariko uzwi nka Issa’s bituma abantu bahahoza akarenge. 

Ubumwe Grande Hotel


Ubumwe Grande Hotel izwi na benshi. Iherereye mu mujyi wa Kigali ifite umwihariko w’ibyumba byiza kandi bigari n’amaresitora meza harimo ikundwa cyane ni iri mu cyumba cyo hejuru. Haba pisine nziza n’akabari keza aho uhicaye aba yitegeye umujyi wa Kigali, anahumeka umwuka mwiza uva muri uyu mujyi uri mu myiza muri afurika.

Mamba Club


Iyi iherereye kimihurura. Ni ahantu heza ho kuruhukira ukora ibikorwa byinshi bitandukanye. Cyane cyane ku bantu bikundira imikino itandukanye barahishimira cyane kuko ari kure y’urusaku rw’umujyi. Aha wahasanga icyo kunywa gifutse kandi gitangirwa mu busitani bwiza ushobora guteraniramo n’inshuti zawe. Hari ibibuga by’imikino itandukanye nka volley ball, Pisine nziza cyane ushobora no gukoreramo amarushanwa, Ping pong ndetse na biyari. Ni ahantu heza wakwiyakirira kuko hadahenze. Haba ibyumba byiza kandi bisukuye, aho uryama ukanahabwa ifunguro rya mugitondo. Ni ahantu heza habereye abana n’abantu bakuru.

Ikiyaga Cya Muhazi


Ni ikiyaga kirekire ariko kikaba na kini mu bugari, giherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda. Gifite ibirometero 600km by’uburebure na kilometero 5km z’ubugari. Gikora k’uturere 5 kikagira umwihariko wo kugira inyoni nziza zikunzwe na Benshi nka scarlet chested, arrow marked n’izindi. Gusura inyoni bimaze kuba nk’umuco muri aka gace. Uburobyi no gukambika ku mucanga waho ndetse n’amafi y’ubwoko butandukanye nka tilapia na marbled lungfish, n’izindi icyarimwe no gutwara ubwato byose byabaye umuco. Ikiyaga cya Muhazi cyiryohera abagisura bitewe no kuba kiri ahantu hatuje no kuba gikikijwe n’imijyi myiza nk’uwa rwesero na Gahini, hakaniyongeraho utubyiniro twiza n’amazu yo gucumbikamo akikije iki kiyaga, aho uhari anezezwa no kwiroberaamafi, agatwara ubwato akanirebera inyoni.

Ikiyaga Cya Kivu

Ikiyaga cya kivu kiri mu muhora wiswe Albertine, gihuriweho n’u Rwanda na repubulika ya demokarasi ya Congo. Ni ikiyaga gikize ku mazi meza y’icyatsi kikaba gikikijwe n’imisozi igiha umwuka mwiza.

Ikiyaga cya Kivu ni ikiyaga cya gatandatu mu bunini muri Afurika. Inkombe zacyo zikikijwe n’amahoteri n’amaresitora meza ushobora kubonamo imvange z’inzoga zitandukanye. Ni ahantu heza ho gusohokera mu gihe waba ushaka koga muri iki kiyaga. Kureba inyamaswa nk’imvubu ni ubuntu. Umujyi wa rusizi uri mu majyepfo y’ikiyaga ahahoze hitwa Cyangugu aho ushobora kunezeza ijisho witemberera mu mazi y’icyatsi utemberera mu mato gakondo werekeza ku birwa bya Gihaya na Nkombo. Kuri ibi birwa niho usanga inyoni zitandukanye ziberewe no gusurwa na ba mukerarugendo bakunda kureba inyoni. Mu majyaruguru y’iki kiyaga niho uzasanga umujyi wa Rubavu, ahazwi nka Gisenyi. Hari umucanga abantu benshi bakunda kwinezeza usanga biyicariyeho abandi boga. Iyo uri ku Gisenyi biguha amahirwe yo kwirebera na bimwe mu bice byo muri Congo. Aha ni ahantu heza ho kuruhukira.

Karongi ahasanzwe hazwi nka Kibuye nako ni agace kari hafi y’iki kiyaga, ni ku nzira iva mu mujyi wa Kigali. Uzahabona inzu ndangamurage y’ibidukikije aho ushobora kwigira byinshi bijyanye n’ingufu ndetse n’imiti ya gakondo. Aha naho ushobora gutwara ubwato werekeza mu bice bitandukanye.

Uramutse wibereye kuri iki kiyaga ushobora kwinezeza ukora bikorwa bikurikira:

Koga 

Iki kiyaga gifite amazi meza cyane atangira indwara cyangwa ngo uyasangemo Ingona cyangwa Imvubu. Ibyambu byiza cyane byakunzwe n’abajya koga harimo Rubavu, Rusizi na Karongi. haba ubushyuhe buringaniye  butuma uhageze atifuza kuhava. Hari umucanga mwiza buri muntu yaruhukiraho mu mpera z’icyumweru. Koga ntawe utabyishimira kuko ikirere cyaho kinogera buri wese. Ikindi ugiye koga ahabwa ikote rimufasha kwirinda impanuka zo mu mazi.

Gutembera mu mazi.

Gutembera mu mazi waba ukoresha ubwato cyangwa ibindi bikoresho byagufasha kugendera ku mazi nabyo ni bimwe mu bikorwa na benshi.

Amashyuza ya Nyamyumba

Ni amazi ava mu butaka akishakira inzira iyageza hejuru ku butaka anyuze mu myenge y’urutare. Ni amazi azwiho kuvura ibicurane, umutwe no kubabara umugongo na zimwe mu ndwara z’uruhu. Abenshi bizera ko aya mazi yifitemo imbaraga zo kuvura indwara nyinshi zitandukanye. Ni nayo mpamvu uzasanga abantu benshi bicaye mu mashyuza.

Ikigo cy’imfubyi cy’Imbabazi 

Rosamand Carr niwe washinze iki kigo nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo gifashe abana bari bagizwe imfubyi. Aha impano cyangwa izindi nkunga zitandukanye barazemera.

Kuzamuka imisozi no gutwara amagare.

Abanshi mubasura utu duce uzasanga bizamukira imisozi y’isunzu rya kongo Nile bagenda n’amaguru cyangwa banyonga amagare.

Kureba inyoni

Ku nkengero z’iki kiyaga cya Kivu usanga inyoni ziteze amafi. Zimwe muzo ushobora kubona harimo nk’inuma, izizwi nka African wood pecker(mu cyongereza), ibishuhe n’ibindi.

Uburobyi 

Ibiyaga ni icumbi ry’amafi y’ubwoko butandukanye. Nk’ikiyaga cya Tanganyika, kibamo tilapia, saradine n’izindi zitandukanye.

Ubuvumo bwa Musanze

Ni ubuvumo bwanayeho mu bihe by’abakurambere, bwifashishwaga n’abanyarwanda bacyera iyo bajyaga kwimika abami bashya. Ubu buvumo bwabaye ubwihisho ku batutsi bahigwaga mu bihe bya Jenoside mu 1994.

Uyu munsi ubuvumo bwa musanze bwabaye kimwe mu bikurura ba mukerarugendo baza kwishimira ubutaka n’ikirere cyiza gikikije ubu buvumo. Mo imbere haratuje cyane, utuzi tumanuka tuva mu gisenge cyabwo. Ni ubuvumo bufitemo utundi twumba ducumbikiye ubucurama bwinshi ushobora kubona bufashe hejuru. Ni ubuvumo bugutwara isaha kugira ngo ubunyuremo, kubwinjiramo bikanagusaba kwitwaza itoroshi, ingofero, cyangwa kasike ikurinda umutwe, uturindantoki na bote.

Umusozi wa Bisoke

Umusozi wa bisoke ni ikirunga gisinziriye kiri mu rugabano rw’igihungu cya Congo n’u Rwanda, uruhande rwiza rukaba ruri ku ruhande rw’u Rwanda. Ni ikirunga giheruka kuruka mu mwaka wa 1957. Iki kirunga giherereye mu karere ka Musanze mu intara y’amajyaruguru y’ u Rwanda. Bisoke ni imwe mu birunga 8 byo k’umukandara wa Virunga. Iri k’uburebure bwa metero 3711 ikanagira ikiyaga cyiza cyane ku gasongero k’uyu musozi kiri muri metero zigera 400 n’ikindi kiri mu cyeragati mu birometero 11. Uramutse ushaka kuzamuka uyu musozi bigutwara nibura amasaha atandatu, waba umanuka ugakoresha Abiri hakurikijwe inshuro ugenda uhagarara ngo uruhuke. Abazamuka uyu musozi bitegura guhura n’udukoko tuguruka turyana nk’isazi, imibu n’ibindi. Haba kandi ibiti byuzuye amahwa, ubukonje n’ibyondo cyane mu gihe cy’imvura.  

Umusozi wa Bisoke ni iwabo w’ibikoko bitandukanye nk’inzovu, imbogo, ingagi, inkende n’inyoni z’ubwoko butandukanye byose hamwe bikurura ba mukerarugendo ku kigero cyo hejuru. Igihe uri kugasongero k’uyu musozi uzanenzwa no guhumeka umwuka mwiza uva mu bimera biri kuri uyu musozi. Nuramuka uhasuye uzanaryoherwa no kwihera ijisho ubwiza bw’imisozi iteganye nawo nka Karisimbi na Mikeno yo muri repubulika ya demokarasi ya Congo.

Pariki y’ibirunga


Iyi iherereye mu mamajyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Ni pariki y’igihugu iri kubuso bwa kirometerokare 160. Iyi niyo icumbikiye ibirunga 8. Iyi  pariki yamenyekanye cyane ku kuba iwabo w’ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku isi. Ni pariki icumbikiye ibindi binyabuzima bitandukanye birimo inyamaswa zitandukanye kandi zikunzwe na benshi ku isi ikanagira amoko y’inyoni agera 178. Bimwe mu bikorwa bihabera bikundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo gusura ingagi, gusura inkende, gutembera kubiyaga n’ubuvumo no gusura imidugudu icururizwamo ibikorerwa mu Rwanda. Hari kandi kuzamuka umusazi wa bisoke na kalisimbi. Iyi niyo pariki iberamo igikorwa ngarukamwaka cyo kwita zizina abana b’ingagi cyamenyekanye cyane ku isi nko KWITA IZINA igikorwa kiba buri taliki ya mbere nzeri.

Pariki ya Nyungwe

Ku mupaka w’u Rwanda n’Uburundi mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda niho dusanga iyi pariki. Ni pariki iri mu mashyamba y’inzitane. Umwihariko w’iyi pariki ni uko icumbikiye impundu n’inguge binakunze gusurwa na Benshi. Hari kandi ikiraro gica mu kirere cyizwi ku kazina ka Cannopy kinyura benshi kuko gituma bareba ubwiza bw’iyi pariki basa n’abibereye hejuru y’ishyamba.

Iyi pariki ya Nyungwe ifite ubwoko bw’ibimera bugera kuri 1068 burimo ibiti n’ibindi bimera. Ikindi kandi nuko muri iyi pariki umunsi ku wundi hagenda havumburwa ibindi bimera. Ni pariki kandi icumbikiye ubwoko bw’inyoni bugera kuri 300 n’ubundi bwoko 120 bw’ibiguruka biri mu bwoko bw’amasazi n’ibihore. Ku bakunda kureba inyoni aha niho hantu utagomba gucikwa. Abenshi iyi pariki bayita Paradizo y’inyoni. Ni pariki kandi yagiye igaragaramo inyamabere zitandukanye zirimo ingwe, ibisamagwe n’izindi. Gusa rimwe na rimwe kubona zimwe muri izi nyamaswa ntibipfa koroha kuko zikunze kwihisha kubera kutisanzura ku bantu. Uwifuza gusura iyi pariki yishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ubundi akajya inyemeza bwishyu ku kicaro cy’iyi pariki, ihora ifunguye kuva saa moya za mugitondo kugeza saa kumi nimwe z’umugoroba.

Parike y’igihugu ya Akagera

Mu burasirazuba bw’u Rwanda niho dusanga iyi pariki ikaba ikora k’umupaka wa Tanzania. Ni pariki igizwe n’imisozi migufi n’ibishanga, ikaba yarahawe akazina k’akagera yitiriwe umugezi w’akagera ushoka ugana iburasirazuba ukanatembera mu kiyaga cya Ihema, ndetse n’utundi tuyaga duto dutandukanye. Pariki y’akagera izwiho kuba icumbikiye inyamaswa nini zigera kuri eshanu arizo Inkura, Inzovu, imbogo, intare n’ingwe. Ibi bikayigira imwe muri pariki nziza zifuzwa gusurwa na benshi mu Rwanda. Abanyarwanda cyangwa abaturage b’ibihugu biri mu muryango wa EAC bishyura amafaranga ibihumbi 33 yo kwinjira ku bantu bakuru naho abana bakishyura ibihumbi 19. Ni mu gihe abanyamahanga bakuru bishyura 47500 naho abana bakishyura 28,000frw

Bimwe mubikorwa wakora uri muri iyi pariki ni ibi:

  • Gutwara imodoka muri pariki
  • Kureba inyoni
  • Uburobyi no gukambika mumahema yabugenewe.


Inzu Ndangamurage Y’umwami

Ubu buturo bw’akataraboneka ku banyarwanda ushobora kubusanga mu mpinga y’umusozi mu mujyi wa Butare. Ushobora kububona utavunitse ububwiwe n’umwihariko waho kuko ari inyubako iri mu ishusho y’umuzinga. Ababirigi b’abakoroni nibo bubatse iyi nyubako ahasaga mu 1931 bahubakira umwami Mutara III,wari akunzwe cyane n’ababirigi. Uyu mwami niwe wa mbere wabatijwe ava mu idini gakondo yabarizwagamo yemera kugana irya gatorika.

Muri iyi ngoro uyu munsi ushobora kuhasanga byinshi bigaragaza imikino gakondo yakinwaga n’abanyarwanda, ubugeni ndetse n’imbyino za Kinyarwanda. Abakerarugendo n’abanyarwanda biga byinshi mu muco nyarwanda iyo bagikubita amaso inyambo zibera mu rukari. Hanyuma ukomeza ujya munzu. Hari ibyumba bitatu, birimo icyiza cyane cyateguriwe abashyitsi b’abazungu. Hari kandi ibimenyetso byanditse mu rurimi rw’icyongereza bigusobanurira amateka nyirizina y’aka gace. Hafi yaho kandi ku musozi wa Mwima wanahasura ubuvumo bw’umwami Mutara n’umugore we Rosalie.

Muri macye gusura uduce dushya ni ikintu gikomeye mu buzima. Hari ahantu heza wasura muri iki gihugu cy’agatangaza, waba uri mukerarugendo cyangwa uri umunyagihugu utekereza kubyo wakora ngo uruhure umutwe mu gihe cy’ibiruhuk. Tera intambwe ya mbere ushake uruhushya rw’inzira maze nawe nibura rimwe mu buzima uzagire amahirwe yo gusura no gutembera u Rwanda rw’imisozi igihumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.