Gusura Rwanda N’amafaranga Wakoresha
Ukeneye gutembera mu Rwanda? Ntushobora kumenya neza neza umubare w’amafaranga uzakenera gukoresha. Nyamara iyo uzi ibiciro b’ibyo uzakenera nk’icumbi, ibiciro by’ingendo n’ibiryo. Hano hari ibintu bike byagufasha gutegura neza uko bikwiye:
Amacumbi
Mbere yo gusura, ugomba kubanza gushakisha aho uzacumbika hajyanye neza na bije yawe kuko aricyo kintu gihenze cyane mu bindi. Iyo uhisemo aho ugiye kuba hari amahoteri atandukanye ariko niba umuntu ashaka amacumbi ahendutse kandi harahari (Airbnbs). Ibi bishobora gukoreshwa haba mu mujyi wa Kigali ndetse no hanze y’umujyi.
Hositeri (Hostel)
Ubu bwoko bw’amacumbi ni bushya mu Rwanda kandi ntabwo ari menshi. Icyakora icyumba ntigihenda ugereranije mi hagati ya 10.000 na 15.000 mu mafaranga y’u Rwanda aho ni nka Mijo hostel, discover Rwanda no kuri airport hill guest house.
Airbnb
Airbnbs iragenda ikundwa cyane mu gihugu cyose. Kuva i Kigali, Gisenyi na Musanze ku gigiciro cya 10.000 Rwf ku ijoro. Icyo giciro gishobora kuba kubashyitsi babiri, bityo bashobora kugabana ikiguzi no kwishimira ahantu heza ho gucumbika.
Amacumbi y’abashyitsi (Guesthouse)
Amahoteri akodeshwa byibura amadorari 100 cyangwa arenga ku ijoro. Ntuhangayike kuko hari ibyumba byinshi byigenga bikodeshwa byibura hagati y’amadorari 20 na 50 ku ijoro. Bamwe bafite uburiri bwinshi n’uburyo bwo gufata amafunguro ya mu gitondo.
Ibiciro By’ingendo
Mu gihe cyo kuzenguruka, ni ngombwa guhitamo uburyo bwiza bujyanye n’ubushobozi ufite. Uburyo bwo gutwara abantu bukoreshwa mu Rwanda ni moto, bisi, tagisi, ubukode bw’imodoka n’ibindi.
Ipikipiki (Moto)
Amapikipiki ni uburyo bwiza bwo gutwara abantu, buhendutse, bwihuta, kandi bworoshye kuzenguruka umujyi. Ni uburyo bumwe mu buryo bwiza bwo gusura no kuvumbura umujyi wose. Igiciro muri Kigali mubisanzwe ni kuva 300RWF kugeza 1500RWF. Igiciro ntigishobora kujya munsi ya 300 kandi ntikirenga 1500 mu mujyi wa Kigali. Icyakora mu yindi mijyi yo mu Rwanda birashobora kurenga 1500RWF.
Bisi
Iyo usohotse mu mujyi, bisi zirahendutse kandi zirizewe mu gihugu cyose. Hari bisi zitandukanye kandi nyinshi. Hari henshi wafatira bisi muri Kigali harimo Nyabugogo, Kacyiru, Remera no muri gare yo mu mujyi wa Kigali. Ibiciro bya bisi ni hagati ya2 000RWF kugeza 4 000RWF.
Tagisi
Tagisi zihenze kuruta bisi na moto. Iyo imvura iguye moto ntishobora gukoreshwa kuko mwanyagirwa. Iyo bigenze gutyo tagisi nizo zikora. Kugenda byishyurwa kuva 2, 500RWF kugeza 10 000Rwf. Hariho ubwoko butandukanye bwa tagisi, imwe muganira igiciro na shoferi indi mukoresha akuma kabigenewe gafasha kubara ikiguzi. Abakoresha metero ni: Move na yego. Move uhamagara 0785144807 na yego uhamagara nimero yabo itishyurwa 9191 hanyuma tagisi ikaza kugukura aho uri ikugeza aho ushaka kujya.
Gukodesha imodoka
Hari ahantu nka Nyungwe, parike y’igihugu ya Akagera, ikiyaga cya Kivu, kibuye, Gisenyi n’ahandi, biba byiza kuhasura wakodesheje imodoka kuko uteze tagisi byahenda kuko uba uri buzenguruke. Imodoka zikodeshwa ziraboneka kuva ku madorari 30 k’umunsi, ukurikije imodoka ushaka.
Ibyo kurya
Hariho ibiryo bitandukanye mpuzamahanga. Nyamara ibiciro bya resitora bishobora kungana na resitora zo muri amerika cyangwa iburayi,zihenze cyane. Niba ushishikajwe no kugenzura amwe mu maresitora yo muri Kigali
Ushobora kuzigama urya muri resitora zisanzwe zidahenze cyangwa ukagura ibiryo ugateka. Resitorazisanzwe zitanga umuceri, ibishyimbo, ubugali, ibirayi, igitoki, , brochettes, imvange n’ibindi. Ibiciro ni kuva 1500RWF kugeza 3000RWF ku manywa na 3.000RWF kugeza 8000RWF nijoro.
Hari aho bacuruza inzoga, vino na cocktail ariko birahenze niba udafite amafaranga menshi cyakora hariho byeri n’ibinyobwa bidasembuye biboneka ku giciro cyiza.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.