Uburyo Bucye Buzwi Bwo Gufata Neza Imodoka Yawe
Nkumuntu ufite imodoka ushobora kuba ushaka kumenya uburyo bworohoshye wakoresha kugirango wite ku modoka yawe yaba arinshya cyangwa ishaje. Nubwo kwita ku mudoka bitatuma iba nshya, birazwi ko imodoka ifashwe neza iramba kurusha inshya idafashwe neza.
N’ingenzi gufata neza imodoka yawe, kandi nta nubwo bigoye. Tukiri kuri ibyo mureke mbereke ibintu byoroshye wakora ushaka gufata neza imodoka yawe.
Guhanagura imbere mu modoka yawe neza
Icyambere cy’ingenzi ushaka gufata neza imodoka yawe ni kuyisukura imbere n’inyuma. Ibi biyongerera agaciro kubera ko haba hasukuye kandi umwanda wangiza imodoka yawe. Ikindi imodoka isukuye ituma utwara neza utuje kandi utabangamiwe.
Udafite umwanya wo kubyikorera wazajya uyijyana mu kinamba.
Koza imodoka yawe kenshi uko bikwiriye
Niba ujya kukazi buri munsi utwaye imodoka ugomba koza imodoka yawe nka gatatu cyangwa kabiri mu cyumweru kubera ko buri munsi ihura n’ibintu byinshi byatuma irangi ryawe ryangirika cyangwa ibyuma byawe bikangirika rero koyoza buri munsi nibyo byaba byiza ariko utabishoboye wabikora inshuro eshatu cyangwa ebyiri. Kwirengagiza ko imodoka yawe isa nabi si byiza.
Uko wafata neza imodoka yawe
- Kurikira uburyo bwabugenewe bwo koza imodoka, ntugakoreshe ibyo ukoresha uri koza amasafuriya kuko bishobora gukobora imodoka yawe. Nibyiza gukoresha ibikoresho byagenewe koza imodoka.
- Gukoresha indobo isukuye itarimo umucanga cyangwa utubuye duto ugatumbika mo amazi asa neza n’isabune. Uri koza imodoka yawe ukora ku buryo woza utwara uruhande rumwe udahindura.
- Ntugakoreshe igipapuro , ishati cyangwa igikoroso. Ahubwo wakoresha aka-esuime koroshye cyangwa ikindi kintu cyoroshye cy’úmwenda kinywa amazi neza.
- Indorerwamo zawe zigomba guhora zisukuye. Indorerwamo zisukutye zigufasha gutwara neza kuko uba uri kureba neza mu muhanda kandi bikaba byakurinda impanuka za hato na hato.
- Guhindura amavuta y’imodoka yawe. Imodoka yawe igomba kugira amavuta mashya, kubera ko bifasha imodoka kugenda neza kandi arinda ibyuma byo mu modoka yawe ko byakoranaho bikangirika. Udahinduye amavuta yawe imodoka yawe ishobora kuzagira ikibazo cyo kugenda.
- Kureba umwuka w’ama pine, kureba umwuka wama pine ushobora guhindagurika, nibyiza ko ukurikirana kugirango bitaza kuguteza ibibazo mu muhanda byakuviramo impanuka. Kandi ama pine afite umwuka uhagije atuma ubasha kuba wa rondereza cyangwa ugafata neza essence yawe. Igipimo cy’umwuka ama pine yawe aba akeneye kiba cyanditse ku ma pine. Ni byiza ko rero ubikurikiza. Ikindi ugomba kuba ufite ipine ry’inyongera mu gihe ushobora nko kugira ikibazo.
- Kureba amatara yawe niba ntakibazo afite, uri nko gutwara nijoro amatara y’imbere n’ingenzi kubera ko afasha kureba neza mu’ijoro. Igihe ugiye gutwara imodoka yawe jya wibuka kureba amatara y’imodoka yawe, kandi ugahindura ampule yawe igihe imwe itaka neza.
- Guparika neza imodoka yawe, ntugaparike uhubutse kuko byica imodoka, no kwaccelera cyane cyangwa gufata feri cyane kuko n’ibibibi. Kandi guparika neza bituma usiga imodoka yawe mu mutekano ku buryo umuntu atakugonga kubera kuyiparika nabi. Kandi nanone gusiga imodoka mu gicucucu cyiza kugira ngo izuba ritayikubita ni byiza kuko izuba ryangiza imodoka cyane cyane irangi ryayo.
- Guhindura akayunguruzo k’umwuka ko mu modoka yawe. Kubera ko iyo uciye mu muhanda urimo ivumbi ivumbi ryingira mu modoka kandi akayunguruzo kageraho kakagirika ni byiza kugahindura kandi nanone ukagakorera isuku.
- Kwirinda gutwara nabi, hari igihe gutwara wihuta biba bitari ngombwa kuko uba uri gukoresha moter yawe uyirushya, kandi uba uri guhata ibindi byuma byo mu modoka igatuma bikorera ku kigero cyo hejuru. Ibi bishobora kwangiza imodoka yawe.
- Gushaka assurance nziza y’imodoka yawe, impanuka n’ikintu kiba / utateganyije ariko icyiza nuko waba ufite ubwishingizi na compani nziza . Ubwishingizi bwiza burahenda ariko uba uziko ikibazo wagira bakwishyurira yaba kwivuza cyangwa gukoresha imodoka.
- Kureba amavuta usigaranye mu modoka, amavuta afasha ibyuma byo mu modoka yawe gukora neza, iyo amavuta yashizemo imodoka ntabwo igenda neza kandi uba uri no kwica ibyuma by’imodoka. ntabwo uzamenya ko imodoka yawe idafite amavuta ahagije utabirebye rero icyiza nuko wazajya ugenzura kenshi gashoboka. Kureba amavuta usigaranye mu modoka biroroshye ariko ugomba kureba imodoka imaze igihe izimije niba warurimo gutwara.
- Gutwara imodoka yawe kenshi, ibi bituma battery y’imodoka yawe ihora iri charge. Imodoka iparitse igihe kinini ishobora kugorana gucana kubera battery iba yaramaze igihe idacyana. Niba kandi ubona udakenera kuva mu rugo cyangwa gutwara imodoka yawe biba byiza uyicanye rimwe na rimwe kugirango battery ibashe kuba yaguma iri active.
Guhindura uduhanagura amazi kuri parabulise zawe. Iki ni kintu ugomba kwitaho kubera ko kuri parabulize niho hagufasha kureba neza imbere, rero guhindura turi duhanagura amazi ní ingenzi kuko tubika umwanda cyane cyane umucanga kandi bishobora gukobora ikirahure cyawe. Nibyiza rero guhindura uko ubona kashaje.
Kuyikorera igenzura kumukanishi cyangwa kuyijyana muri control.
Imodoka ziratandukanye Icyiza cya mbere nuko wazajya uyijyana kubakanishi cyangwa kuri control kugira ngo urebe niba nta bibazo ifite utazi.
Kutirengagiza utubazo duto imodoka yawe yahura nayo n’ingenzi kuko duto tuvamo ibibazo bikomeye bishobora kukugiraho ingaruka yaba kuri wowe cyangwa kumodoka yawe.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.