Uburyo 7 Wakoresha Bigatuma Bateri Ya Telefone Yawe Iramba

Uburyo 7 Wakoresha Bigatuma Bateri Ya Telefone Yawe Iramba

Ese ujya ushariza bateri ya telefoni yawe buri joro mbere yo kuryama ariko bwacya ntubashe kumara umunsi wose uyikoresha? Ese bijya bigusaba gufunga zimwe muri apulikasiyo z’ingenzi kubera bateri itangiye gushiramo umuriro? Tugiye kukubwira ibintu by’ingenzi wakora kugira ngo bateri yawe ijye irambana umuriro- Ibuka ko uburyo bwashyizwe muri telephone bwo kuzigama umuriro bwonyine ntacyo bwagufasha.  

Ubu muri 2020 biragoye ko bateri yawe yarambana umuriro nibura ikageza amasaha 24 utarayisubiza ku muriro. Ibi biterwa nuko turi gukuza umuco wo gukoresha telephone cyane. Kubw’amahirwe macye biranagoye ko wabona telefoni igezweho (smartphone) ifite bateri ishobora gukora iminsi myinshi, kubera ko telefoni zikorwa ubu ziza zifite tabulo cyangwa screen nini , zifite amatara amurika cyane, zigakurura interineti y’inziramugozi(wifi) ndetse n’ikoranabuhanga rya Bluetooth, hakaniyongeraho gukoresha interineti y’igisekuru cya 3(3G) n’icyakane 4 (4G),ndetse n’irindi koranabuhanga ritangaje dusanga muri izi telefoni zigezweho.

Twaje gusanga iyi mirimo yose telefoni zikora ari yo ntandaro yo gutuma bateri zitakiramba. Ibi byatumye abantu bamwe bahitamo gukoresha ubundi buryo bwo kubika umuriro nko gukoresha Power Banks n’ibindi bakabyifashisha bashariza telefoni zabo mu gihe batari mu rugo.

Si ngiye kuguha inama yo gukoresha telefoni yawe gacye ngo irondereze umuriro ahubwo ngiye kukwereka ibyagufasha kugira ngo bateri yawe itindane umuriro. Aha tugufitiye ibintu 7 wakora bateri yawe ikaramba umuriro:

Gabanya ingano y’urumuri

 Ushobora kuba ukunda urumuri rwishi. Ariko zirikana ko uwo ari we mwanzi wawe wa mbere mu gihe ushaka kurondereza umuriro wo muri telephone yawe. Urumuri rwinshi muri telefoni yawe rutwara umuriro mwinshi kandi vuba, ni nayo mpamvu telephone nyinshi zikoranwe uburyo zigabanyiriza cyangwa zikongera urumuri ubwazo. Ibi bifasha telefoni gukoresha urumuri rugendanye n’urw’aho iri.

Ibi bituma telefoni ikoresha imbaraga nkeya ugereranije n’iyo uri gukoresha urumuri rwinshi. Uzabona impinduka nziza nutangira gukoresha telefoni yawe irimo urumuri rucye rushoboka. Nukurikiza iyi ngingo tukweretse, igihe bateri yawe yamaranaga umuriro kuziyongera.

Hindura Igihe Telefoni Yawe Ifata Ngo Ijyemo Urufunguzo (automatic screen lock timeout)

Igihe telefoni yawe ifata ngo ijye mo urufunguzo kigire gito. Bikore utya:

  1. Jya ahanditse screen settings muri telefoni yawe.
  2. Kanda ahanditse lock timeout, igihe usanzemo gihindure ukigire kigufi bishoboka. Kuri telefoni nyinshi zigezweho igihe kigufi ni amasegonda 15 naho ku bakoresha iPhone ni umunota umwe.

Funga serivise za WIFI na Bluetooth mu gihe zidakenewe.

Serivise za WIFI na Bluetooth ni zimwe mu zitwara umuriro mwishi cyane. Abantu benshi bahitamo gukoresha WIFI mu mwanya wa 3G cyangwa 4G. Niba wifuza ko bateri yawe irambana umuriro, byaba byiza ukuyeho WIFI mu gihe utari kuyikoresha. Ibi kandi wanabikora kuri Bluetooth. Mu gihe urangije kuyikoresha yizimye, uyisubizeho ari uko uyikeneye.

Ntugasige apulikasiyo udakoresha zifunguye muri telefoni yawe.

 Irinde guha telefoni yawe ibyo gukora byinshi. Gukoresha porogaramu zirenze imwe ni uburyo bukunze gukoreshwa cyane muri telefoni ariko kandi bitwara umuriro mwinshi kubera ko buri porogaramuru ifunguye iba ikoresha poroseseri(processor).

Apulikasiyo zimwe na zimwe zikoresha umuriro mwinshi kuruta izindi. Urugero; Facebook yamaze kwemeza ko iyi apulikasiyo igira uruhare runini mu kwangiza bateri za telefoni zitandukanye, ndetse iracyagerageza gukemura iki kibazo.

Jya ufunga apulikasiyo zose utari gukoresha kugira ngo ugabanye umuriro zatwaraga ndetse unorohereze poroseseri ya telefoni yawe.

Yaba Android na IOS ubu zifite uburyo bugufasha kubona ingano ya buri apulikasiyo n’ingano y’umuriro itwara. Ubu buryo rero bushobora kugufasha kumenya apulikasiyo ziri kwangiza bateri yawe ku kigero cyo hejuru, ukaba wazikuramo cyangwa se ukajya wibuka kuzifunga mu gihe utari kuzikoresha.

Wikoresha Vibration

 Abenshi bahitamo gukoresha vibration(nta Kinyarwanda kiraboneka) mu gihe bifuza kumenya niba hari ubahamagaye cyangwa uboherereje ubutumwa  bugufi. Yego, impamvu wabihitamo irumvikana ariko menya ko bitwara umuriro mwinshi cyane kandi vuba. kureka gukoresha vibration ni byiza kuri bateri yawe.

Funga imenyesha ritari ngombwa (Notifications)

Mu gihe apulikasiyo ibonye ikintu kidasanzwe ikoherereza imenyesha (notification), bigatuma tabulo (screen) ya telefone yawe yaka. Ushobora kudashobora gufunga ubutumwa bugufi, cyangwa guhagarika abaguhamagara ariko kuri apulikasiyo ho wabikora kandi bizafasha bateri yawe kuramba. Jya ubyibuka; ni ingenzi.

Koresha uburyo bwakoranwe na telefoni bwo kurondereza umuriro.

Inganda zikora amatelefoni zinateganya uburyo bwo kurondereza umuriro. Ibi wabisanga muri za android, kuko iOS idafite ubu buryo.

Mu gihe wemeje uburyo bwo kurondereza umuriro (battery saving mode) uba ugabanya umuriro telefoni yawe yakoreshaga kuko n’iyo wabyibagiwe yo yishyira muri ubu buryo iyo umuriro wawe ugeze kuri 20%, bivuze ko wowe ushobora gutangira kurikoresha mu gihe ubona bateri igeze nko kuri 30%. Uko ukoresha ubu buryo burondereza umuriro niko bateri yawe irushaho kuramba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  1. Sunset says:

    Murakoze cyane