Inama 9 Zo Gukomeza Ibisuko
![Inama 9 Zo Gukomeza Ibisuko Inama 9 Zo Gukomeza Ibisuko](https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/i-730x410.jpg)
Abagore benshi basukisha umusatsi kugirango bafate ikiruhuko cyo gusokoza, kudefiriza n’ibindi bintu byangiza kandi bica umusatsi. Uko byagenda kwose – Mwari nawe mutegarugori, nyamuneka uracyakeneye kwita ku bisuko no kubungabunga umusatsi wawe wasukiyeho. Niba ubyitayeho neza, bizaramba kandi bikuze umusatsi wawe. Kurikiza izi nama 9 zikurikira:
Shyiramo agatambaro nijoro
Ikigaragara ni uko imisatsi yawe ikiri myiza – ariko mbere yo kuryama, ugomba gufunga imisatsi, ugashyiramo agatambaro cyangwa umwenda. Ibi bizafasha umusatsi kuguma umeze neza nkuko wahoze mbere. Na none, uko iminsi ishira umusatsi wawe utangira gukura kandi umusatsi mushya ugomba gutwikirwa iyo uryamye.
Icyitonderwa: Gufunga imisatsi bigomba gukorwa waba ufite imisatsi cyangwa usutse.
Koresha agatambaro cayngwa umwenda w’umusego
Niba udafite igitambaro, ushobora gukoresha umwenda w’umusego umusego, uko mbyumva ndumva aribyo byakorohera. Iyo dusinziriye, rimwe na rimwe igitambaro gishobora kugwa icyo gihe wakoresha umwenda w’ umusego, ushobora gukoreshwa nk’uburyo bworoshye. Igitambaro cyangwa umwenda w’umusego birinda umusatsi gufatana no kujagarara.
Kumesa mu bisuko
Benshi bafite umuco mubi wo kumara ibyumweru batameshe imisatsi yabo ariko uburibwe buterwa n’umwanda bishobora kukubabaza rwose bigatuma ushaka kubikuraho igihe kitageze. Niba kandi udashaka ko imisatsi yawe inuka yimesemo.
Ibisuko bigomba kumeswamo byibura buri byumweru 2 kubw’ ukwiyongera kw’ibyuya n’ibindi byose ukoresha nk’amavuta, bishobora kwangiza umusatsi wawe. Amakuru meza n’uko utagomba kwinika imisatsiyawe mu mazi. Inzira yoroshye ni ukugabanya umusatsi mo ibice, hanyuma ugahanagura mu mutwe hamwe n’igitambaro gitose gisukuye kiriho isabune. Hanyuma wumutse umusatsi nyuma usigemo amavuta yabigenewe.
Ongera usubiremo imbere
Ntamuntu n’umwe ushobora kugumishaho ibisuko bye mu gihe cyose byashaje. Twese tuzi ko imbere ariho hatangira gusaza kuruta hagati cyangwa inyuma. Aho kugirango ukureho byose kuko imbere byashaje, kuki utahambura imbere gusa ukongera ugasuka imbere gusa? Bizongera kugaragara nk’ibishya!
Amavuta yo gusigamo
Gusiga amavuta n’ingirakamaro mu gutezimbere umusatsi mu gihe umusatsi wawe uboshye. Amavuta akuraho imvuvu, guhinda no gutuma umusatsi wawe urabagirana. Kora ibi gatatu mu cyumweru – fata amavuta yagenewe imisatsii, uyashyire ku rutoki hanyuma usage neza mu mutwe. Amavuta amwe ushobora gukoresha ni; Amavuta ya Jojoba, amavuta y’igiti cyicyayi, amavuta ya peppermint, amavuta ya cocout, amavuta ya castor n’andi.
Ntugumane ibisuko igihe kirekire
Nyamuneka ntugatunge ibisuko byawe amezi arenze 2. Ibi biterwa nuko imikurire y’imisatsi yawe mishya irakura hanyuma igacika. Uburyo bwiza ni ukubirekeraho igihe gito, igihe kirenze amezi 2, ushobora gusanga umusatsi waracitse.
Irinde guhambira ibisuko cyane
Guhambira imisatsi yawe cyane, bishobora kwangiza imisatsi yo ku mpande ndetse n’imbere ugapfuka. Ibi biterwa n’uko umusatsi wawe uhora ukururwa cyane.
Rinda imisatsi yawe yo mu masoso
Imisatsi yawe yo mu masoso ndetse n’imisatsi y’imbere (Baby hair) iroroshye cyane. Mu gihe wasutse ntiwakayisutse kuko iyo ukuruye cyane yacika cyangwa igapfuka. Niba ibisuko byawe bitangiye kukubabaza cyane cyangwa hajemo udusebe icyo ni ikimenyetso cyo kubibohora cyangwa kubikuraho.
Gusiga amavuta mu musatsi
Gushyira mavura mu mutwe birinda umusatsi kumagara ngo ucike. Bitera umusatsi guhorana ubuhehere. utera uruvange rw’amazi n’amavuta karemano wahisemo urugero: Amavuta ya cocout buri munsi kugirango agire neza umusatsi.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.