Dore Ibyo Wakwitaho Mbere Yo Kugura Imodoka Yakoze

Dore Ibyo Wakwitaho Mbere Yo Kugura Imodoka Yakoze

Bitewe n’ibiciro bihanitse by’imodoka nshyashya abenshi bahitamo kugura imodoka zakoze. Ibi babikora kugira ngo babashe kubona imodoka ijyanye n’amikoro yabo. Bityo rero, hari iby’ingenzi umuguzi agomba kureba mbere yo kugura imodoka yakoze. Wowe nk’umuguzi ntugomba kujya mu bihombo ushorwamo no kugura imodoka ifite ubupfu bwinshi ngo uzasigare wicuza icyatumye uyigura. Aha rero twaguteguriye iby’ingenzi wakwitaho mu gihe ugiye kugura imodoka yakoze.

Ibyo ugomba kwitaho ni ibi

Mbere ya byose ugomba kubanza guhitamo imodoka ikubereye, ibyangombwa ikeneye, umwaka yakozwemo, ugahitamo niba ushaka iya vitensi cyangwa otomatike, ukanamenya uko zigurwa ku isoko, yewe ugateganya n’ayo ugomba kuyigura.

Iyo ugiye guhitamo imodoka ikubereye hari ingingo nyinshi ugomba kwitaho. Urugero ;icyo iyo modoka izakoreshwa. Ushobora kuba uri umusore muto utarashaka wishakira akamodoka ko gutemberamo mu mujyi, iki gihe uzagura akamodoka gato kandi karondereza risansi kandi kakorohera kubona aho ugaparika.

Ku rundi ruhande ariko ushobora kuba ufite umuryango munini ukenera imodoka yo gutemberamo mu buryo buhoraho. Mwe, imodoka ibabereye ni familly Sedan cyangwa Cross over. Iyo wahitamo yose ni nziza icyangombwa ni uko ubanza kuyikorera igenzura ukamenya uko ubuzima bwayo buhagaze.

Ushobora kuba warashimye iyo wabonye ku mbuga za interineti, ariko mbere yo kuyigura ugomba kuvugana na nyirayo ukamubaza utubazo twagufasha gutahura ibibazo ishobora kuba ifite. Urugero :

  1. Ese amarangi yayo ni ayo mu ruganda cyangwa hari andi mwayisize nyuma? Ibi bizagufasha kumenya niba imodoka ugiye kugura yarigeze gukora impanuka. nibakubwira ko irangi ifite ari irisigano ugomba kuzabanza kuyijyana ku bazikora bakabanza kukurebera ubuziranenge bwayo.
  2. Baza umucuruzi niba ariwe wa mbere watunze iyo modoka cyangwa niba yaranyuze mu maboko y’abandi. Niba imodoka ikuze ku kigero cyo hagati y’imyaka 5-10 ikaba yanyuze mu maboko y’abantu batanu ishobora kuba ifite inenge ituma uyitunze wese atayitunga igihe kirenze umwaka. Niba bimeze bityo, ni amahitamo yawe kugura indi cyangwa ukabanza kuyijyana mu igaraje bakagufasha gukora amagenzura yimbitse.
  3. Baza ibibazo bitandukanye imodoka yagiye igira mu bihe byahise. Niba umucuruzi atabashije kugusubiza iki kibazo cyangwa ukabona agikwepa, wita umwanya wawe ukomeza kugenzura iyo modoka.
  4. Nimero ya chassis (VIN vehicle identification number). Ibihugu bimwe na bimwe bikunze kwemerera umuguzi kugenzura ikinyabiziga akoresheje nimero ya chassis. Iyi nimero ikwereka amatariki ikinyabiziga cyagiye gikoreraho impanuka zitandukanye ikanakwereka ibice byangiritse, bityo ukabasha gufata umwanzuro.
  5. Reba niba imodoka ifite garanti. Niba imodoka ushaka iri hagati y’umwaka 1n’5 y’ubukure hari amahirwo yo kuba iyo modoka igifite garanti yo mu ruganda rwayikoze, bityo ushobora kumenya ibyangiritse muri iyi modoka bikanasimbuzwa mu buryo bworoshye.

Nigute wamenya ubuziranenge bw’imodoka yakoze mbere yo kuyigura?

Iyo ugiye kugenzura imodoka ugomba nibura kujyana n’umutekinisiye cyangwa inshuti isobanukiwe neza ibijyanye n’imodoka. Ibi bizagufasha gusobanukirwa neza imodoka ugiye kugura kuruta ko wabikora wenyine.

Imodoka zigabanyijemo ibice byinshi bitandukanye byaba iby’imbere cyangwa ibigaragara inyuma, binafite uburyo bwihariye bigenzurwa. Ibi ngiye kukubwira byagufasha kugenzura imodoka neza mbere yo kuyigura.

Reba ibice by’inyuma by’imodoka

Ni ingenzi cyane kugenzura ubuziranenge bw’umubiri w’inyuma w’imodoka(Body) ndetse n’amarangi ayisize.

Uburyo bwo kubireba ni ukuyizenguruka yose. Yizenguruke unakoresha amaboko yawe ku bice bigize umubiri wayo w’inyuma (Body). Reba imiryango n’ububiko bwayo, unarebe ko imbere hamwe bashyirira amazi hafunguka.

Genzura ibice bya mekanike n’ibikoresha amashanyarazi by’imodoka ushaka kugura

Mu gihe urangije kugenzura ibice by’inyuma hita ugenzura n’imbere. Ibi ubikora ureba niba amavuta ataramenetse, kureba niba imigozi n’insinga bitararegutse.

Kugenzura igice cy’imbere cy’imodoka

Reba isuku ya bimwe mu bigize iyo modoka. Niba ubona byaragiye bisanwa, ukaba hari icyo ubicyeka yijyane ku mukanishi agufashe kuyigenzura.

Amapine

Koresha intoki zawe ukande cyangwa ukubite ku amapine. Niwumva ijwi ridasanzwe ubaze umucuruzi impamvu yabyo kugira ngo ugire icyizere 100% cyangwa wegere umutekinisiye agufashe.

Mu gihe uri gusuzuma amapine y’imodoka uzitonde urebe ko igihe yakorewe kitarenga imyaka 3 unarebe ko atakoze urugendo rurenze ibirometero 40,000km. Reba niba ntaho amapine yacitse cyangwa niba atarabaye ipasi.

Gusuzuma imbere muri kabine

Ubuzima bw’imodoka imbere bugomba kujyana n’urugendo imodoka iba yaragenze. Mu gihe uzabona urushinge rubara ibirometero rutarenga muri kirometro ibihumbi mirongo itanu 50.000 ku modoka nibura itarengeje imyaka itanu y’ubukure, ndetse bimwe mu bice byayo nk’amajante, amapine, vora n’ibindi bikaba byarangiritse cyangwa amabuto amwe n’amwe yarasibamye, umucuruzi ashobora kuba yarahinduye ibipimo byayo, bityo ugomba kwitondera kugura bene iyo modoka.

Genzura neza imodoka yakoreshejwe mbere yo kuyigura

Nyuma yo kugenzura ibice by’imbere n’inyuma by’imodoka ushaka kugura,noneho ushobora kuyijyamo ukayitwara maze ugakora ibi bikurikira:

  1. Zimya ibyumabifata amajwi cyangwa ikindi kintu cyose gishobora kugusakuriza. Ibi bizagufasha kumva neza impumeko ya moteri ndetse no kumva uko ikurura.
  2. Itegereze neza amatara, uduhanagura ibirahure, igisenge cyayo, indorerwamo, ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje, intebe, amabuto azamura ibirahure n’ibindi ugenzure ko byose bikora neza.
  3. Gerageza gutwara iyo modoka inshuro nyinshi zishoboka. Kandagira umuriro cyane maze ubashe kumva impumeko ya moteri n’uburyo imodoka ifata umuvuduko.
  4. Ongera umuvuduko utwarire ku hagati ya 100-120km/h. Fata umwanya wumve neza niba hari ibihinda cyangwa amajwi adasanzwe. Bishobora kuba integuza igaragaza ikibazo imodoka ifite.
  5. Fata umwanya utwarire ku muvuduko nibura uri hagati ya 25-40km/hr uzamuka udusozi na za dodani kugira ngo umenye ko imodoka ihamye mu bice byose.
  6. Umucuruzi ashobora kutakwemerera ko usuzuma imodoka mu buryo wifuza, ariko gerageza umwumvishe ko ukeneye gushira amatsiko ku modoka wifuza kugura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.