Ese Amatara Aburira N’ibimenyetso By’imodoka Bijya Bigucanga?

Ese Amatara Aburira N’ibimenyetso By’imodoka Bijya Bigucanga?

Niba ujya utwara imodoka kabone n’iyo byaba rimwe na rimwe, ushobora kuba warabonye amatara cyangwa n ibimenyetso byaka muri tabulo (screen) y’imodoka yawe. Ese ayo matara ni bwoko ki? Ubusanzwe ibyo ni ibimenyetso byaka bikumenyesha ko ari ngombwa ko ujya gushaka umukanishi cyangwa ukagisha inama ku bintu bimwe na bimwe bishobora kuba bikeneye gusanwa mu modoka yawe. Ese muri ibi bimenyetso, ni bingahe ushobora gusobanukirwa? Ushobora kudasobanukirwa amatara akumenyesha ko umwuka washize mu ipine cyangwa akwereka ko moteri ifite ikibazo, gusa ntuhangayike – Tugiye kugufasha kubisobanukirwa.

Aha turibanda ku bimenyetso byerekana ko imodoka yawe ifite ikibazo gikomeye ndetse n’icyo wakora muri iyo mimerere. Ubu bumenyi bwibaze buzakurinda guta umutwe cyangwa guhangayika bitari ngombwa igihe ubonye ibimenyetso bitandukanye byaka kuri tabulo y’imodoka yawe.

Amatara akwereka ko ugomba kugenzura moteri y’imodoka yawe.

Ikimenyetso:

Ibisobanuro: Iki kimenyetso kikwereka ikibazo gikomeye gishobora kuba kiri muri moteri y’imodoka yawe cyangwa amakosa ari mu byuma bikwereka amakuru ku bijyanye na mudasobwa y’imodoka cyangwa n’utundi tubazo duto.

Igihe cyose ubonye iki kimenyetso ugomba kujyana imodoka yawe mu bakanishi kabone n’ubwo waba ubona ntakibazo ifite mu gihe uri kuyitwara. Gusuzumisha imodoka neza bishobora kukurinda kuzayitangaho menshi mu gihe yahura n’ubupfu bukomeye bitewe no gucyerensa twa dukosa duto.

Amatara akwere ingano y’ amavuta ya moteri 

Ikimenyetso

Cyangwa

Ibisobanuro: Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye cyane. Mu gihe aya matara uyabonye ni ikimenyetso kikwereka ko igipimo cy’ ingano y’amavuta ya moteri yawe cyagiye hasi, bisobanuye ko amavuta yagabanutse cyane cyangwa yashizemo burundu.

Mu gihe nta murongo uvunaguye ubona munsi y’iki kimenyetso, moteri iba ikwereka ko amavuta y’imodoka yashize. Icyakora mu gihe ubona uwo murongo biba bisobanuye ko igipimo cyagiye hasi. Uko byaba biri kose mu gihe ubonye iki kimenyetso ugomba guhita ugenzura ingano y’amavuta muri moteri y’imodoka yawe. Kugira ngo rero ibi bimenyetso bireke twaka ugomba gukorera imodoka yawe ibyo benshi muzi nka servise wabona akomeje ukamenya ko ari ikindi kibazo ukayijyana ku mutekinisiye.

Nugenzura ugasanga amavuta ari make uzayongeremo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye zishobora guterwa n’ubucye bwayo.

Ikimenyetso

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/d.png?x20230

Iki kimenyetso gitandukanye gato n’icyo tumaze kubona hejuru. Iki cyo gifite akandi kamenyetso gapima umuriro hejuru y’ifoto. Cyo rero cyereka ubushyuhe bw’amavuta ya moteri.

Iri tara mpuruza rikunze kugaragara mu modoka zifite imbaraga nyinshi. Ryerekana ko amavuta ya moteri aba yamaze gushyuha cyane. Igihe ubonye iki kimenyetso, gerageza uzimye moteri y’imodoka vuba bishoboka kugira ngo amavuta abashe guhora.

Amatara mpuruza ya feri

Ikimenyetso

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/e.png?x20230

Rimwe na rimwe ushobora kubona iki kimetso cyongeyeho ijambo brake (Feri) hejuru y’ifoto. Mu gihe icyo kimenyetso kigaragayemo inyajwi “P” bisobanuye ko ari icya feri yo guparika. Bishatse kuvuga ko uba urimo gukoresha feri yo guparika.

Ubusobanuro: Iri tara riburira rishobora kwerekana ikibazo gikomeye kijyanye feri. Gishobora gusobanura ko amavuta ya feri yabaye make, cyangwa amavuta ya za sirendere yabaye make, gusa si buri gihe. Nanone iki kimenyetso gishobora kukwibutsa ko uri gukoresha feri y’intoki.

Aya matara akwereka ibijyanye na feri agomba kwitonderwa cyane. Mu gihe uyabonye kuraho fera burundu. Niba bidakemuye ikibazo, hagarika imodoka byihuse kuko gukomeza kuyitwara byaba ari ukwishyira mu kaga. Ikiza ni uko wahagarara, maze ugahamagara umutekinisiye akaza kugufasha.

Amatara akwereka ibijyanye na Bateri

Ikimenyetso

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/f.png?x20230

Ibisobanuro

Iki kimenyetso gishobora gusobanura ibintu byinshi bitandukanye ariko byose bifitanye isano na bateri n’uburyo bwo kuyishyiramo umuriro. Ikibazo gishobora guturuka kuri bateri mbi itajyamo umuriro, bityo ikaba ikeneye gusimbuzwa cyangwa se kikaba ikibazo gishingiye ku nsinga z’imodoka zituma bateri itagezwaho umuriro uhagije bigatuma igira imbaraga nkeya. Mu gihe bigenze bityo hagarika imodoka yawe uhamagare umutekinisiye arebe ikibazo nyirizina imodoka ifite. Mu gihe waba ukerenseje iki kibazo moteri yawe ishobora guhita irekeraho gukora.

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/g.png?x20230

Iki cyo ni ikimenyetso cya bateri zikoresha ingufu z’amashanyarazi. Aho iki kimenyetso gitandukaniye n’icya mbere ni uko cyo gifite ijambo MAIN munsi y’ifoto. Cyerekana ko bateri y’ibanze y’imodoka itari gukora neza.

Amatara aburira yerekana igipimo cy’ubushyuhe

Ikimenyetso

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/h.png?x20230

Ibisobanuro:

Iki kimenyetso cyo kiroroshye kugisobanurwa. Ibara ryacyo ubwaryo ryagusobanurira imiterere y’ikibazo. Mu gihe kiri mu ibara ritukura, Kiba gisobanura ko moteri yashyushye cyane ku buryo sisiteme yo gukonjesha yashyizwe mu modoka ubwayo idashobora kuyihoza.

Mu gihe ubonye iki kimenyetso ugomba guhita uhagarara ukazimya moteri, ubundi ugasuzuma niba sisiteme ikonjesha cyangwa itanga umuyaga nta kibazo yagize.

Mu gihe iki kimenyetso kiri mu ibara ry’ubururu, Kiba kigaragaza ko ikigero cy’ubushyuhe kiri munsi y’igikenewe kugira ngo imodoka ikore neza.

Mu gihe ubona hajemo umutuku n’ubururu ku buryo busimburana, menya ko hari ikibazo munsinga zitwara amashanyarazi mu twuma dutanga ubushyuhe cyangwa ubukonje. Igihe cyose ubonye iki kimenyetso, uko ibara ryacyo ryaba riri kose menya ko imodoka yawe ikeneye kujyanwa mu igaraje.

Amatara aburira yerekana ubucye bwa lisansi cyangwa mazutu.

Ikimenyetso:

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/i.png?x20230

Ibisobanuro: Iki kimenyetso nacyo gishobora kwisobanura gusa reka tukivugeho.

Iki kimenyetso cyaka kigaragaza ko Lisansi cyangwa mazutu yabaye nkeya mu modoka yawe. Gikoze ku buryo kikuburira bihagije ku buryo wihutira  kugana sitasiyo ikwegereye.

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/j.png?x20230

Iki, kijya kumera nk’icyerekana ubuke bwa mazutu cyangwa lisansi. Itandukaniro ni uko cyo gifite agatangaro kuruhande. Iki cyerekana ko akuma gapima ingano ya mazutu cyangwa lisansi kadakora neza bityo ko n’ibisubizo kakwereka bishobora Atari ukuri.

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/kkk.png?x20230

Iki kimenyetso cyo cyerekana ko lisansi cyangwa mazutu itari gukora. nacyo kimeze kimwe n’icyerekana ingano ya lisansi ariko cyo gifite akarongo kacyambukiranya. Nuramuka ukibonye uzamenye ko lisansi cyangwa mazutu yawe itari gukora.

Amatara yerekana Umwuka 

Ikimenyetso:

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/l.png?x20230

Ibisobanuro: Akuma gasuzuma umwuka mu mapine (Sensor) niko gasuzuma ingano y’umwuka uri mu mapine. Mu gihe ugabanutse uzabona iki kimenyetso gitangiye kumyasa, bivuze ko ugomba gusuzuma amapine ifite ikibazo ukongeramo umwuka. Mu gihe watobokesheje uzahindura ipine cyangwa urihomeshe.

Amatara aburira yerekana umukandara

Ikimenyetso

Aka ni akamyenyetso kakwibutsa umukandara. Kerekana ko umugenzi wimbere atambaye umukandara. Iyo kagaragaye hagati biba bisobanuye ko ari umushoferi utambaye umukanfdara naho kagaragara ku ruhande kakaba gasobanura ko ari umgenzi utawambaye. Mu gihe ubonye ako kamenyetso, Ugomba kwambara umukandara kugira ngo kazime. Mu gihe iki kimenyetso kigaragaye imodoka iri kugenda, kizakomeza kamyasa (Hari n’igihe uzumva urusaku) kugeza wambaye umukandara.

Amatara aburira yerekana ko hari inzugi zidakinze

Ikimenyetso:

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/n.png?x20230

Ibisobanuro: Amatara cyangwa se ibimenyetso biburira siko buri gihe bigaragaza ubupfu bw’imodoka. Iki kimenyetso cyo cyerekana ko inzugi z’imodoka, boot cyangwa igisenge bidakinze cyangwa se bikaba bidafunze neza. Mu gihe iki kimenyetso gitangiye kumyasa, kinga ahantu hose ubona hafunguye, mu gihe ari igisenge, ushobora guhitamo kugifunga cyangwa ukabyihorera bitewe n’icyo ushaka.

Ikimenyetso mpuruza nyamukuru

Ikimenyetso:

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/p.png?x20230

Iki kimenyetso cyerekana ko hari ikibazo cyangwa ibibazo byinshi imodoka yawe ifite. Gikunze kugaragara giherekejwe n’amagambo cyangwa andi matara aburira. Aha icyo ugomba gukora ni ukwita cyane ku magambo ubonye muri taburo y’imodoka, bishobora guhita bigufasha gusobanukirwa ikibazo imodoka yawe ifite. Igitangaje ni uko, nubwo iki kimenyetso gisa n’igikanganye hari n’igihe kiba kigaragaza akabazo gato nk’urugi rufunguye cyangwa amavuta yashize mu modoka.

Amatara atanga ubutumwa

Ikimenyetso:

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/q.png?x20230

Iki kimenyetso kigaragara mu gihe hari ubutumwa bushya buje ahagenewe ubutumwa. Rishobora kuza ari umutuku cyangwa umuhondo bitewe n’uburemere bw’ubutumwa. Iritara rizakomeza kwaka kugeza igihe ikibazo cyagaragajwe mu butumwa gikemukiye.

Amatara amenyesha intera y’urugendo

Ikimenyetso:

Ibisobanuro 

Iki kimenyetso kigaragaza ko ikinyabiziga cyawe cyenda kwegera ikindi cyangwa se hari ikindi kiri kugusatira inyuma yawe. Nanone gishobora kwerekana indi nkomyi ishobora kuba iri mu cyerekezo cyawe.

ABS

Ikimenyetso 

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/s.gif?x20230

Ibisobanuro 

Biragoye kubona ikinyarwanda cya Anti-lock Braking System (ABS)

Gusa ni uburyo buba mu modoka bufasha amapine kudahungabana mu gihe ufashe feri mu buryo butunguranye, ni nabwo buryo bufasha amapine kutanyerera mu gihe uri gutwara ahantu hanyerera.

Mugihe rero iri tara rigaragaye uri gutwarira ahantu hasanzwe kandi heza bivuze ko ABS ifite ikibazo gituma idakora neza.

Amatara yerekana imikorere y’utwuma duhanagura ibirahure

Ikimenyetso:

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/t.png?x20230

Iki kimenyetso rimwe na rimwe gishobora kugaragara kiriho agatangaro

Ibisobanuro:

Iki kimenyetso kigaragara iyo utwuma duhanagura ibirahure tutari gukora bitewe n’ibibazo runaka. Icyo aka kamenyetso kagufasha ni uku kumenyesha ikibazo gusa ari nta bundi busobanuro kaguha. Ukimara kubona aka kamenyetso gerageza kureba icyaba gituma tudakora neza, nibyanga urebe inzobere muri byo icukumbure irebe icyaba kibitera.

Amatara akwereka ko amazi yoza ibirahure ari make

Ikimenyetso:

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/u.png?x20230

Igisobanuro: Iki kimenyetso kigaragara mu gihe amazi yoza ibirahure yabaye makeya bityo ugomba kuyongeramo vuba bishoboka.

Ikimwnyetso cyerekana uko lisansi cyangwa mazutu iyungururwa

Ikimenyetso:

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/v.png?x20230

Ibisobanuro: Iri tara rizaka mu gihe utuyunguruzo twa lisansi cyangwa mazutu twuzuye, rikwibitsa ko ari ngombwa ko imyanda irimo imenwa kugira ngo moteri yawe itagira ikibazo.

Itara ryerekana ikibaza cyo muri vola

Ikimenyetso 

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/w.png?x20230

Ubusobanuro 

Ni ikimenyetso kiri mu ishusho ya vola ndetse rimwe na rimwe gishobora kuza giherekejwe n’agatangaro. Gishobora kuba mu ibara ry’umutuku cyangwa umuhondo bitewe n’uruganda rwakoze imodoka.

Iki kimenyetso kigaragara mu gihe hari ikibazo muri vola. kugikemura zimya imodoka wongere uyatse. Mu gihe ubonye byanze gukemuka hamagara umutekinisiye. Nibyo, imodoka ishobora gukomeza kugenda ifite iki kibazo ariko ntabwo abahanga babitugiramo inama. Mu gihe ubonye iki kimenyetso komeza ugende ariko witwararitse.

Amatara yerekana ikibazo cya Transmission

Ikimenyetso

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/x-1.png?x20230

Ubusobanuro

Abazi ibijyanye n’imodoka ibi barabisobanukiwe gusa kubona ikinyarwanda cya Transmission ntibyoroshye. Transmission ubundi ni sisiteme yo gukwirakwiza imbaraga mu modoka.

Iki kimenyetso rero, kizagaragara mu gihe iyi sisiteme idakora neza cyangwa yagize ubushyuhe bwinshi. Mu gihe rero imodoka ifite ikibazo cya transmission bishobora no gutuma imodoka idashobora kugenda. Niba ubonye iki kimenyetso cyaka ugomba guhamagara inzobere mu bijyanye n’imodoka byihuse. Iyo iki kimeneytso cyatse, akenshi Transmission iba yashyushye cyane. Bisaba ko imodoka uyiha umwanya utayitwara ikabanza igahora kugeza itara ryijimije. Mu gihe ubona rihora ryiyatsa, turakugira inama ko wakwegera umutekinisiye wawe.

Itara ryerekana ko amapine adafunze neza

Ikimenyetso:

https://blog.catchyz.com/wp-content/uploads/2020/08/y.png?x20230

Ibisobanuro: Iki kimenyetso kigaragara mu gihe ipine ryafungutse. Ni ikimenyetso kigaragara mu ishusho y’ijante n’ipine biriho agafunguzo hejuru.

Kigaragara mu ibara ritukura. Nuramuka ukibonye ntuzakirengagize kuko bishobora kukuviramo impanuka. Gerageza ufunge neza amapine yawe ubundi ukomeze urugendo.

Twasuzumye ibimenyetso bikwereka ko ugomba kugira icyo ukora ku modoka yawe vuba bishoboka. Nubwo rimwe na rimwe bishobora kugaragara ntakibazo gikomeye imodoka yawe ifite, ntuzagire na kimwe wirengagiza. Mu gihe ubonye ikimenyetso mpuruza, fata umwanya urebe ko nta kibazo gikomeye gihari ubone gukomeza urugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.