Indwara Y’byiyumvo Bihindagurika Na Schizophrenia ( indwara yo kwikanga baringa)
Iyi ndwara yo guhindagurika kw’ibyiyumvo no kwiheba cyangwa agahinda gakabije yugarije abantu bagera kuri miliyoni 4. Abantu bafite iyi ndwara usanga ubwonko bwabo bukora buhoro. Akenshi bitwara nk’abasazi.
Schizophrenia yo ni indwara yo mu mutwe kandi abayifite baba bafite ikibazo gikomeye cyo mu mutwe.
Abantu bafite ubu burwayi bwombi bashobora kwiyahura, bagakoresha ibiyobyabwenge cyane, inzoga ndetse n’ibindi bibazo byo mu mutwe.
Igitera ubu burwayi
Nk’izindi ndwara zo mu mutwe, ntabwo ndwara yo guhindagurika kw’ibyiyumvo na tsikofureniya ari ndwara ituruka ku babyeyi. Akenshi zikunze guturuka ku bintu bidukikije cyangwa ibindi bituruka ku bwonko.
Umunaniro ukabije ni umwe mu bikunze gutera izi ndwara. Umuntu ugira umunaniro cyane aba arushya ubwonko. Hari aho bigera ubwonko bugatangira gukora buhoro ugasanga kubera umunaniro n’akazi kenshi, utangiye kugira imihandagurikire y’ibyiyumviro ndetse n’ibibazo byo mu bwonko, ari nayo nkomoko y’iki kibazo cyo mu mutwe.
Ubwoko bw’indwara y’imihindagurukire kw’ibyiyumvo
Iyi ndwara ifite ubwoko butandukanye ariko ubwiganje ni I na II. Byose biterwa n’ubwoko bw’iyi ndwara urwaye n’igihe uyimaranye.
Urwaye iyi ndwara ashobora guhura n’ikibazo cyo kutiga neza cyangwa kudakora neza ku kazi. Ashobora no kugira ikibazo cyo Gutangira kubona ibintu bidahari ku buryo bishobora no kurengera akajyanwa mu bitaro. Ufite iyi ndwara y’ubwoko bwa I aba wenda yarigeze kugaragaza ibimenyetso byo kugira ibibazo byo mu mutwe nk’inshuro imwe kandi atarigeze agira ibibazo byo kugira agahinda gakabije.
Ubwoko bwa II bw’iyi ndwara bugaragara ku muntu wigeze kugira indwara y’agahinda gakabije igihe kinini ndetse yarigeze kugira ibondi bibazo byo mu mutwe.
Ibimenyetso by’iyi ndwara yo guhindagurika kw’ibyiyumvo
- Umushiha
- Ibitekerezo byinshi
- Kuvuga bigoranye
- Ubushake bucye bwo kuryama
- Kumva ko ntakintu ushoboye
- Guhora uhinduranya ibyuvuga bitanajyanye
- Kudaguma hamwe
- Gutomboka
Ibimenyetso bya Schizophrenia
- Kubona ibintu bidahari
- Kutavuga cyane
- Kugira akavuyo
Uko wamenya umuntu ufite ubu burwayi
Abavuzi ntabwo barabona ukuntu bapima ko umuntu afite ubu burwayi gusa bakusanya amakuru ku bavandimwe n’imyitwarire n’ukuntu ubwonko bwe bwitwara.
Imiti bakunze gutanga kurizi ndwara zombi
- Risperdal
- Seroquel
- Ziprasid
- Aripiprazole
- Paliperidone
- Asenapine
- Iloperidone
- Olanzapine
Imiti ishobora gutera izindi ngaruka zitari nziza
- Haloperidol
- Chlorpromazine
- Thioridazine
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.