Uko Wamenya Niba Umwana Wawe Arwaye Diyabete
Amaraso yacu abamo isukari yitwa Glucose. Iyi sukari ituruka muri starch ikaba ariyo itanga imbaraga mu mubiri wacu.
Nanone mu mubiri wacu habamo hormone yitwa insulin. Insulin ikaba ituruka mu rwagashya kandi icyo ishinzwe ni ukuyobora ikanagenzura glucose iba mu maraso yacu kugira ngo itajya ku gipimo cyo hejuru cyangwa ngo igabanyuke. Iyo rero habayemo ikibazo cya insulin nibwo umuntu atangira kubona ibimenyetso bya diyabete.
Ese diyabete niki?
Diyabete ni indwara ituruka kukuzamuka kwa glucose mu maraso yacu, muri make iyo glucose yabaye nyinshi ushobora kugira ikibazo cya diyabete.
Ubwoko bwa diyabete nuko buza mu bana
Diabetes iba mu bice bibiri
Diyabete y’ubwoko bwa 1
Ubu bwoko bwa diyabete bubaho igihe ubudahangarwa bw’umubiri wacu butera uturemagingo tw’impindura . Ibi bituma rero nta insulin ikorwa ibyo rero bituma glucose ikaguma izamuka.
Diyabete y’ubwoko bwa 2
Ubu bwoko bwa diyabete bubaho igihe umubiri wawe utabasha kwakira no gukoresha insulin aribyo bita insulin resistance. Ingaruka zibi nuko glucose izamuka cyane mu maraso. Nyuma y’igihe insulin irekurwa mu mpindura igeraho igatangira kugabanuka, bituma isukari yiyongera.
Ubwoko bwa diyabete abana bakunze kugira ni Diyabete y’ubwoko bwa 1, gusa bajya barwara na Diyabete y’ubwoko bwa kabiri.
Ibimenyetso bya diyabetes mu bana
Hari ibimenyetso byinshi byakwereka ko umwana wawe afite diyabete. Dore ibimenyetso rusange:
Inyota no kunyaraguzwa
Iyo isukari ibaye nyinshi, umubiri utangira gusohora amatembabuzi. Ibi rero bituma umwana agira inyota cyane akananyaraguzwa.
Inzara nyinshi
Umwana agira inzara nyinshi kubera umubiri utaba uri kubasha gukoresha isukari iba iri kwiyongera mu mubiri.
Umunaniro no kuzungera
Umwana ashobora kugira imihindagurukire mu byiyumviro bye kubera diyabete, ibi bishobora no gutuma akora nabi mu ishuri.
Ibindi harimo
- Umwuka wo mu kanwa uhumura nk’imbuto
- Kutareba neza
- Infection zo ku mubiri cyane cyane mu gitsinagore
Gukurikirana no kugenzura isukari yo mu maraso n’ibintu by’ingenzi byo gukora umwana akiri muto kugira ngo wirinde ibibazo byazavuka nyuma.
Dore bimwe mubishobora gutuma umuntu arwara diyabete
Hari ibintu dukora cyangwa dufata bishobora kuba byatuma umwana arwara diyabete.
- Kwiyongera ibiro. Cyane cyane ku nda
- Kujunjama no kudashaka gukoresha umubiri
- Ushobora no uyikuraku bavandimwe bawe cyangwa mu muryango
- Imyaka n’igitsina- Igitsina gore gikunze kuyirwara kurusha igitsina gabo.
Kuvura diyabete mu bana bato
Icyambere ni uguhumuriza umwana ku buryo atiheba bityo akagira icyizere kandi bimufasha gukira kuko afata imiti afite icyizere kandi ibi birafasha.
Kugena isukari umwana afata hakiyongeraho kumenya igihe atererwa inshinge ukanamenya igihe urundi rushinge rugomba kumuterwa.
Gukora imirimo ngororamubiri ni bumwe mu buryo bwiza bwo kugenzura igipimo cy’isukari mu mubiri.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.