Dore Uko Ushobora Koza Amakaro Yawe Agacya Neza

Dore Uko Ushobora Koza Amakaro Yawe Agacya Neza

Amakaro yanduye atera umujinya, ndetse atuma wumva nta kindi kintu wabasha gukora utarayasukura nubwo bamwe muri twe tubona gukora isuku nk’ibivunanye. Niba ushaka ko amakaro yawe asa neza ugomba kuyagirira isuku kandi ukayasukura buri uko bikenewe cyane cyane iyo ukimenaho ikintu kiyanduza. Hari naho usanga hari imyanda igorana kuvaho biturutse ku bintu byinshi nka wino. 

Menya uko wasukura amakaro yawe neza:

Bimwe mu bikoresho wakenera harimo; Ga zo mu ntoki, indobo, ikiroso, icyangwe, umukubuzo, umukoropesho,  itorosho, n’ibindi bikoresho by’isuku nka omo, hydrogen peroxide, vinegre, amasabune asukura n’ibindi.

Gukuraho ibizinga ushobora gukoresha buno buryo: Mbere yuko ukoresha bino bikoresho ushobora kubanza kugerageza kubikoresho ahantu hato kugira ngo urebe ko bitangiza amakaro yawe. 

Kurikiza ibi bikurikira;

Ugomba kubanza ugakubura amakaro yawe

Iyo ubanje gukubura amakaro yawe uba uri gukuraho akavumbi kugira ngo nujya gushyiraho itorosho irimo amazi bitaza gutera imikori ndetse bigatuma umwanda ufata mu mwanya wo hati y’amakaro kuko nabyo byatera umwanda.

Shyira amazi y’akazuyazi n’itorosho mu ndobo

Shyira itorosho muri ayo mazi, ukamure ku buryo itorosho itaba irimo amazi menshi.

Koropa amakoro buhoro buhoro 

Ugomba gukoropa neza ku buryo utagira aho usiga.

Ugomba kwibuka ugahinduranya amazi uko agenda yandura, nk’inshuro eshatu. Iyo udahinduranye amazi ni nkaho ntakintu uba uri gukora kuko nubundi uba usubizaho umwanda.

 Ugomba guhanagura umwanya wo hagati y’amakaro n’ikiroso

Washyira bimwe bikuraho ibizinga nka jik ,ukabimena mu twanya dutandukanya amakararo, hanyuma ukabirekeraho iminota mike, hanyuma ugatangira gukuba wambaye ga (gants) ubundi ukunyuguza. 

Umutsa ako kanya

Ukimara gukoropa no gukuba ahantu hose ugomba guhita wumutsa neza, n’itorosho yumye. 

Kubizinga bigorana nk’ibya wino, divayi, n’amavuta y’ibiryo dore ibyo wakoresha ngo ubikureho:

Uburyo bwo gukoresha Hydrogen Peroxide

Ushobora gukoresha buno buryo ushaka gukuraho ikizinga cy’ikaramu. 

  • Jandika umwenda muri hydrogen peroxide hanyuma ukawushyira kuri icyo kizinga ariko ukabikora neza kuburyo bidasakara ahantu hose.
  •  Hinduranya umwenda wongereho hydrogen peroxide nanone. Ubu noneho uwurekereho iminota nk’itanu.
  • Hunyuguze neza ukuyeho cya cyenda, hanyuma ushyireho isabune ukube nk’iminota 15.

Gukoresha vinegre n’amazi ashyushye

Ibi ubikora ushaka gukuramo imyanda mu twanya dutandukanya amakaro.

  • Hanagura neza n’amazi ashyuye kugira ngo umwanda uri hejuru uveho.
  • Uvange amazi na vinegre ushyire mw’icupa maze umeneho hejuru ubisigeho nk’iminota 5-10
  • Ukube n’akaroso maze wunyuguze n’amazi 

Gukoresha igitubura(Bicarbonate)

Nk’ibindi byose nacyo uragifata ukakivanga mu mazi ugakuba n’akaroso, warangiza ukunyuguza neza cyangwa ukumutsa neza.

Uko wafata neza amakaro yawe

Amakaro ugomba kuyasukura kenshi bishoboka kugira umwanda utazaba mwinshi. Mu gihe ugiye gukoropa jya ubanza ukubure, noneho ubone gukurikiza itorosho n’amazi

Dore bimwe mu bintu ugomba kurinda amakaro yawe.

  • Kwirinda gukubaho ibintu bishobora gukobora amakaro yawe, ibintu byibyuma cyane cyane.
  • Ibikoresho ukoresha by’isuku ntukabivange cyane, nk’ammonia izwi ko ikunda guteza ibibazo iyo uhuye n’izindi sabune ukoresha mw’isuku – biba byiza ubanje gusoma neza ngo menye niba irimo.
  • Gushira ibintu biremereye ku makaro bishobora kwangiza amakaro yawe.
  • Ntukarindire ko umwanda uba mwinshi kugira ngo ukore isuku, jy’ ukora isuku uko bikwiye kandi kenshi.
  • Niba umenye nk’ikintu ku makaro yawe jya wihutira guhita uhanagura kugira ngo bitamatira.

Umwanzuro

Ni ngombwa ko usukura amakaro yawe cyane, ntukirengagize ibizinga kuko bishobora kuzanga kuvaho bigatuma wenda salon yawe, aho wogera cyangwa igikoni bisa nabi.

Kurikiza amabwiriza ari hejuru kugira ngo ubashe gusukura amakaro yawe neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.