Ibintu 20 Byafasha Umwana Wawe Kujijuka

Ibintu 20 Byafasha Umwana Wawe Kujijuka

Waba ubona umwana wawe afite ikibazo cyo kutajijuka wihangayika cyangwa ngo umuture uwo mujinya wenda ngo unamukubite  ikibazo cy’abana bafite imyumvire iri hasi kiri mubana benshi ariko ntuhangayike kuko birashoboka kujijura umwana wawe akiri muto. 

Komeza usome umenye ibyo wakora kugirango umwana wawe abe umuhanga byumwihariko. 

Kwigisha umwana wawe gusabana nabantu

Gutoza umwana wawe gusabana nabantu cyane cyane abana bagenzi be bizamufasha kuba umunyamwete,  numukoranabushake mururimi rwamahanga bakunda kwita sharp.

Kwigisha umwana wawe gusangira nabagenzi be, kwihangana mu gihe agiranye ikibazo nabana bagenzi be, kumvira abamuruta, kugira ikinyabupfura mu bantu cyane cyane abamuruta, bizatuma umwana wawe akurana ikinyabupfura n’ubwenge buhambaye bwo hanze uretse mw’ishuri gusa. 

Irinde gukanira umwana wawe umushiraho igitutu 

Igihe umwana wawe akoze nk’ikosa ntukihutire kumukubita cyangwa kumubwira nabi, biragoye kuba wakwifata kuko abana bakubagana cyane bityo wakwitoza kubanza ugahumeka mbere y’uko ugira icyo usohora mu kanwa kawe, nubanza ugatuza mu mutima ukamwegera utuje, uzaba urimo kumutoza uko yakwitwara yagiranye ikibazo n’ umuntu uwo ariwe wese, azamenya ko kwihutira gutukana cyangwa kuvuga nabi atari ikinyabupfura cyiza. Umwana wawe azakura afite ubumenyi bw’ amarangamutima( emotional intelligence)

Gabanya amasaha umwana wawe amara ku ikoranabuhanga(TV,Phone,laptop)

Muriki gihe tugezemo n’aho iterambere rigeze, abana basigaye bakoresha ikoranabuhanga cyane rimwe rimwe muburyo butari na bwiza. Biragoye kuba wahagarika burundu uko umwana akoresha ikoranabuhanga, ariko biba byiza iyo ukurikiranye ibyo abana bakoresha ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ni ryiza kuko bigiraho byinshi ariko kandi nanone bituma abana badatekereza kuko buri kintu baba bashaka ku gisoma kuri interineti. Kugera amasaha nanone kandi bamara kuri za mudasobwa basi yaba menshi akaba amasaha 3, ikindi gihe baba badafite icyo gukora bagasoma ibitabo, bakanakina nabandi bana. Ibi bizatuma umwana aba umunyabwenge kuko azamenya kwihangana no kugera ikoranabuhanga akoresha.

Irinde gushima abana bawe birengereye urugero.

Abana bakunda gushimisha ababyeyi babo kandi bakunda ko werekana ko washimye ibyo bakoze, nibyiza gushima umwana wawe byaba ngombwa ukanabahemba.Ibi bifasha umwana kuzajya aharanira gukora icyiza. 

Nubwo gushima abana bawe ari byiza, si byiza gushima  birengereye n’igihe umwana atagize icyo akora kubera ko bimugira idebe cyangwa umutesi kuburyo atazaharanira gukora ikintu cyiza kuko aziko igihe cyose nubundi azabona icyo ashaka kandi azashimwa. 

Ntuzibagirwe gukosora umwana wawe mugihe yagerageje gukora ikintu ntagikore neza, ababyeyi bamwe batinya gukosora abana babo kugirango batababara ariko sibyiza kuko biri munyungu ze kwiga no kumenya.

Kurera abana bawe n’urukundo

Abana bakurira mu miryango irimo abakimbirane n’amahane bakunze kuba abaswa kubera ko no mwishuri baba bari gutekereza ku bibazo byo murugo, mugihe ibibazo  nkibyo byarengereye hato utabishobora kubihungisha umwana, wowe nkumubyeyi wakwegera umwana ukamuganiriza ukamusobanurira,abana bakuriye mu miryango bakareranwa urukundu bakunze kuba abahanga. 

Kwigisha abana bawe kukubaha no kukumvira

Ababyeyi baratandukanye, hari ababyeyi bakoresha igitsure hari n’ababyeyi bakoresha igitsure. Umwana ukoreshejeho igitsure akura aziko gukoresha igitsure ari byiza ariko umwana wumvikanye numubyeyi biba byiza kubera ko yiga kumvikana mugihe habaye ikibazo runaka. Ibi ningenzi mugufasha umwana wawe kugira ubwenge cyane cyane bwo hanze y’ishuri.

Gusoma ibitabo n’abana bawe

Gutoza abana bawe gusoma ibitabo by’ingirakamaro bizabafasha kwera imbuto zo gusoma kandi ariho ntandaro y’ubumenyi. Bigishe amagambo y’ingirakamaro unabasobanurire ayo magambo, be kuzajya birebera ibishushanyo gusa. 

Kurema udukundi twiza tw’abana bawe

Akenshi iyo ababyeyi bumvishe udukundi bumva ibi gusa, kandi udukundi dushobora kuba twiza cyane cyane umubyeyi yabigizemo uruhare. Wabikora gute? Watwara umwana wawe ku bigo byiza wizeye ukamenya abashuti bagendana nabo bakazajya baza kumusura ukabaganiriza.

Ba Urugero

Abana bakunda kwigira ku babyeyi babo, biba byiza iyo ukoze ibintu birimo ubwenge kugira umwana nawe azakurebereho akwigane. Bimwe mu bintu wakora harimo gusoma, gucuranga,nubundi bukori kori butandukanye,ibi bizafungura imitekerereze y’umwana wawe abe umuhanga.

Ikindi mu gihe ushimiye umwana ku gikorwa cyiza yakoze jya wirinda gushima gusa icyavuye mu gikorwa runaka yaba yakoze(resultat) ahubwo ushime ko yagize umwete wo gukora icyo gikorwa runaka.

Kugura ibikinisho byingirakamaro

Abana bakunda ibikinisho bitandukanye,nibyiza  kugurira abana bawe imikino ikubiye gukemura ikibazo abanyamahanga bakunze kwita puzzle bino bifungura imitekerereze y’abana bawe. 

Gushyigikira impano y’umwana wawe

Abana bagira impano zitandukanye, hari abakunda gushushanya, kuririmba cyangwa no kubyina. Abayeyi benshi bakunze kubuza abana babo amahirwe yo gukomeza impano zabo kubera ko atari ibyo mwishuri kandi nyamara bakabashishikarije bakabafasha kwagura iyo mpano yabo, ntibibabuze gukomeza amasomo ariko wenda babikora mugihe bahugutse nko muri weekend.

Bereke ibintu bishya bakora.

Nibyiza ko ubareka bakisanga mu mpano yabo ariko nanone biba akarusho iyo uberetse ibindi bintu bishyashya kugirango wenda babone nibindi bintu bakunda bitandukanye. Harigihe umwana wawe yaba akunda kuririmba, ukazajya umujyana nko mu ma concert ajyamo abana wenda yabona nababyina akabikunda ubundi agafatnya kubyina no kuririmba. 

Kuganiriza abana bawe

Abana nabanyamatsiko cyane, bakunda kubaza kuko bakunda kumenya, wowe nk’umubyeyi ushinzwe kubasubiza ibibazo byabo ariko niba ushaka ko umwana wawe aba umunyabwenge agafunguka mumutwe, mugihe umwana akubajije ikibazo ntukihutire guhita umusubiza ngo umuhe igisubizo cy’icyo kibazo ahubwo wamubaza nawe ibibazo  byunganira ibyo akubajije kugirango bigufashe kumenya uko atekereza. 

Bamenyekanishe bamenye iby’isi 

Buri ko ubonye uburyo sobanurira abana bawe uko isi ikora nuko ibintu bigenda bizatuma bafunguka mumutwe neza. Ibi ningirakamuro kuberako bifungura mumutwe umwana wawe kandi bikamutoza uko yazifata igihe ari hanze ari kumwe nabantu batari abo ahura na bo murugo gusa. Umwana wawe kugenda umwigisha ibintu byoroshye buhoro buhoro hanyuma uko agenda akura akaba aribwo ugenda uzamura urwego rw’ibyo umwigisha.

Ganiriza abarimo n’ abarezi be 

Kuganiriza abarimu b’ umwana wawe bizagufasha kumenya ukuntu yitwara kwishuri ndetse bigufashe no kumenya icyo wamukorera murugo bitewe n’imyitwarire ye nuko wamufasha.Abarimu n’abarezi be nibo bakugira inama yibintu wagurira umwana wawe byamufasha mu kwiga.

Kubigisha gufata imyanzuro babanje gutekereza

Nibyiza kwigisha umwana kudapfa kumva akemera atabanje kugira icyo abibazaho ariko mukinyabupfura, muri uko kubaza bizatuma amenya byinshi kandi bizamwigisha ikinyabupfura mu kugira amatsiko yo kumenya.

Kwigisha abana bawe gukora n’ibikomeye

Gutoza abana bawe guharanira gukora ibintu bikomeye bumva ko batashobora(biri k’urugero rwabo) bizabigisha gukora ikintu cyose bakumva ko kandi ntakintu badashoboye. Ibyo bibafasha bakuze gukora ibintu abenshi bafata nk’ibikomeye nko kuvuga ijambo imbere y’abantu. 

Kubigisha indimi zitandukanye

Kumenya indimi bifasha umwana kuba umuhanga. Umwana agomba kumenya indimi zirenze rumwe,icyongereza aricyo kirimi gikoreshwa cyane kuri’ iyi isi n’igifaransa. Wamujyana mu  bigo  byigisha izo ndimi zose kugira ngo bitazamugora amajije gukura. 

Gutwara umwana wawe kw’ishuri hakiri kare

Iyo umwana ari mu mabyiruka(3 kuzamura) agomba gutangira kujya kwishuri. Ibi bituma Iyo umwana wawe atangiye gukoresha ubushobozi bwe akiri muto bituma afunguka mumutwe bityo bigatuma ubwonko bwe butangira gukorera hejuru ku myaka mike ye.

Guha abana bawe imirimo yo gukora 

Imirimo yo murugo ifasha abana gufunguka mu mutwe, ikabafasha no kutajunjama ngo babe imbura mukoro bakaba bafite ibyo bahugiye ariko kandi bakanaruhuka. Imirimo waha abana bawe irimo gukoropa, gukubura, koza ibikoresho(ibyombo). Ukanabigisha no gufatanya iyo mirimo n’ishuri kuko bituma umwana amenya gufatanya imirimo ariko bitamuvunye. 

Umwanzuro

Ubwenge mu bana buturuka ku bintu bitandukanye, hari bamwe bakura ubwenge bwabo ku babyeyi ariko kandi ntibizaguce intege ngo kubera ko wowe wari umuswa, n’umwana wawe yazaba umuswa. Ingingo ziri hejuru uzikurikije byagufasha gutoza umwana wawe ubwenge muburyo bwagutungura.

Byongeyeho ukabagaburira indyo nziza zibafasha kwagura imitekerereze yabo zirimo dodo, imbuto n’ibindi byinshi.

Ubuswa nabwo ari karemano uko utoza umwana wawe mu buto nibyo bimufasha bikagaragaza uko azakora mw’ishuri.  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.