Ko Watuma Umwana Wawe Agukunda

Ko Watuma Umwana Wawe Agukunda

Ese waba ubona umwana wawe atagukunda? Yego ibyo birumvikana kuko bikunze kubaho. Dore bimwe mu bintu wakora mu gihe ubonye umwana wawe atagukunda cyangwa ngo arusheho kukwereka urukundo.

Guseka urwenya rwe

Iyo umwana wawe avuze ikintu gisekeje ugomba guseka ukamwereka ko wabyumvishe kandi bisekeje kubera ko aba ashaka kugusetsa rero biramushimisha kubona wasetse bituma agukunda.

Kumwubaha 

Ushobora kubyumva gutya ukagira ngo ni ukwisuzuguza nk’umubyeyi ariko sibyo, singombwa kwisuzuguza. Ahubwo iyo tuvuze kubaha biba bivuze ko wumva umwana wawe kandi ukamuha agaciro. Abana bazi ubwenge iyo uberetse ko ubumva kandi ugaha agaciro ibitekerezo byabyo bumva ko bafite agaciro kandi ko ububaha. 

Jya umusetsa

Gusabana n’abana bawe, ugatera urwenya rimwe na rimwe bituma bagukunda. Ibi rero bituma uba inshuti n’abana bawe. Gusetsa umwana wawe bizatuma akwisanzuraho kandi agukunde. 

Kumwihanganira

“Abana ni les enfant” imvugo abantu bakuru bakoresha bashaka kwerekana ko umwana azahora ari umwana. Umwana ashobora gukora ikosa ugahita urakara ukihutira kumuhana, kandi si byo. Niyo wamuhana ni kindi gihe azasubira cyakora wenda bwo azakwihisha. Icyo wakora nuko wamwigisha kandi ukamuhana mu magambo mu buryo bwo kuganira nawe. Ukwiye kwihanganira abana kuko hari imyaka umwana aba atekereza nk’abana koko kandi bigusaba kwihangana.

Jya uha agaciro ibyo akubwira

Rimwe na rimwe ibintu umwana wawe akunda harigihe wowe utaba ubizi neza cyangwa ngo umenye ibyaribyo neza cyangwa se wenda ukaba ubona nta gaciro bifite. Ariko se wakoriki? Niba umwana wawe ashaka kukwereka cyangwa ashaka kugukorera ikintu ugomba kubiha agaciro, niyo wakwijijisha ariko ukerekana ko ibyo ari kuvuga cyangwa akwereka bifite agaciro ntakabuza umwana azagukunda.

Kumuha udu kado rimwe na rimwe

Nta mwana udakunda kado kuko bashimishwa n’utuntu duto. Nubwo utabigira akamenyero ngo ubikore buri munsi kuko wenda byaguhenda ariko iki ni igikorwa cyiza buri mwana yishimira kandi bizatuma agukunda cyane abone ko umutekereza.

Kumarana igihe n’abana bawe

Ababyeyi baba bafite ibintu byisnhi byo gukora cyane cyane akazi, ugasanga kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu ahora agenda kare agataha atinze, na weekend yaba ahari akaba afite ibintu byinshi byo gukora nko guhaha, kujya muri salon, gusura inshuti, amakwe n’ibindi byinshi. Ibi rero bituma abana batabona ababyeyi babo igihe gihagije  ahubwo ugasanga umwana afitanye umubano n’abakozi kurusha ababyeyi be. Nta kuntu rero umwana azagukunda atakubona ngo mumarane igihe. Jya ushaka umwanya umarane igihe n’abana bawe. Bazarushaho kugukunda.

Gukina n’abana bawe

Kimwe no kumarana igihe n’abana bawe, gukinana nabo nabyo ni ngombwa. Ntugategereze ko abigusaba. umwana iyo umwisabiye ko mukina cyangwa ukivanga mu mikino yatangiye biramushimisha.

Ntukice amasezerano mwagiranye

Iyo wijeje umwana ikintu ntugikore utagize igisobanuro umuha biramubabaza kandi akagutakariza ikizere. Hari igihe wenda ushobora kumwemerera kumugurira ikintu hanyuma ukibagirwa wenda utanabishaka kuko ariko ni byiza ko wamubwira ko ukibyibuka cyangwa wanagira izindi gahunda ukamusaba kuzabikora ikindi gihe ariko ntugatume ategereza ngo ahebe.

Kubashyigikira kandi ubakabatera ishyaka

Niba umwana akunda gushushanya urugero bakamufata ari nko gushushanya mw’ishuri bakamuhana cyangwa bakamukuregera ngo yakosheje wowe ntuzamuhane ahubwo uzamuganirize umubwire ko wazajya umufasha gushushanya muri weekend cyangwa ukamujyana aho bashushanyiriza ariko utamututse ahubwo ukamushigikira mu byo akunda gusa ukamwigisha ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo.

Kubashyiriraho imipaka

Umwana aba akwiye amabwiriza uko byagenda kose. Nubwo nanone ugomba kumutetesha ugomba kumenya aho ugarukira. Ibi bizatuma umwana agira ikinyabupfura kandi yige no kubaha. Umwana ufite amabwiriza agenderaho agira ikinyabupfura. 

Nta mubyeyi udakunda umwana we ariko ni byiza ko urwo rukundo urwerekana mu bikorwa. Nubikora nibwo umwana wawe azagukunda cyane kandi akanabikwereka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.