Uko Wakesha Iminwa Yirabura

Uko Wakesha Iminwa Yirabura

Iminwa ikeye, ni ukuvuga ijya gusa iroza ni kimwe mu bice gikurura abantu cyane ku mugore. Si ku bagore gusa kandi, no ku bagabo ni uko. Niyo mpamvu abantu benshi bashakisha uburyo butandukanye bwo gukesha iminwa yabo.

Hari ibintu byinshi bishobora kugufasha kugabanya kwirabura kw’iminwa yawe. Impamvu zituma iminwa yawe yirabura, harimo imisemburo itaringaniye, kunywa itabi ndetse n’ibindi. Reka turebe ibyagufasha gukesha iminwa yawe mu buryo bw’umwimerere, kandi buhendutse.

Ni gute wakesha iminwa yawe?

Hagarika kunywa itabi

Kunywa itabi bifite ingaruka nyinshi ku buzima bwawe. Uretse kuba rifite ingaruka mbi ku buzima bwawe, ni irya mbere mu guhindura ibara ry’iminwa yawe. Ibi biterwa n’uko ryifitemo umurozi bwa necotini na tar bwirabuza iminwa.

Nanone ubushyuhe buva mu gutumura isigara butuma umusemburo wa melanini utuma uruhu rwirabura, uvubuka ku bwinshi.

Umuganga (cyangwa inzobere mu by’ubuzima) ashobora kugufasha mu gihe ubona kureka itabi byakunaniye.

Bobeza iminwa yawe

Wakagombye kubobeza iminwa yawe inshuro nyinshi ukoresheje amavuta yabugenewe. Ibi bituma iminwa yawe ituma cyane.

Hari amavuta menshi yagufasha kubobeza iminwa yawe urugero nka Shea butter, cocoa butter, coconut oil, ibishashara by’inzuki n’ibindi

Kunywa amazi

Amazi atuma iminwa yawe ituma, igahora ihehereye bityo ntibe umukara. Ugomba kunywa nibura litiro ebyiri n’igice ku munsi.

Gushishura iminwa

Gushishura uduhu tuba turenga ku minwa ni ingenzi. Ushobora kubikora mu buryo gakondo kandi ukabikorera iwawe.

Dore uko wabigenza: – Vanga ibiyiko 3 byisukari, ibiyiko 2 by’amavuta yinka cyangwa indimu cyangwa ubuki. Bivange nibura mu gihe kiri hagati y’iminota 3 cyangwa 4  ubisige ku munwa maze ubyomore nyuma y’iminota runaka. Bikore nibura 3 mu cyumweru. Ushobora gukoresha uburoso bw’amenyo igihe ibyisiga kugira ngo ubikwize hose.

Masa iminwa yawe

Kumasa iminwa yawe ni ingenzi cyane kuko byongera umuvuduko w’amaraso. Umuvuduko w’amaraso uhagije ufasha iminwa gucya aho kwirabura.

Ushobora gukoresha amavuta y’umwimerere atandukanye, ukayasiga ku munwa wawe maze ukawumasa gake gake kandi ukabikora kenshi ku munsi.

Ibikoresho byo mu gikoni wakoresha ukesha iminwa y’umukara

Hari ibikoresho byinshi byifashishwa mu guteka cyangwa biribwa bishobora gukesha iminwa yirabura.

Aha hari bimwe muri byo n’uburyo wabikoresha:

Vinegire ikoze muri pome

Vinegere yo mumutobe wa pome ibamo ibinyabutabire bya alpha hydroxyl acids bifasha gukesha cyangwa gukura utubara ku ruhu.

Ibi rero byanagufasha ku munwa wawe.

Dore uko bikorwa: Fata igikoresho icyo aricyo cyose, shyiramo vinegre n’amazi maze uvange. Fata imvange ya Vinegre maze uyisige kuminwa yawe, birekereho iminota 10 cyangwa 12 maze ubyoze. Bikore kenshi ku munsi.

Indimu

Indimu zifite ibinyabutabire byiza karemano bishobora kugufasha gucyesha Uruhu. Binashobora no gufasha iminwa yawe. Indimu zikuraho ka gahu kinyuma ko ku minwa yawe, bigatuma icya..

Uko bikorwa: Fata ibiyiko 4 by’umutobe w’indimu n’ibiyiko 2 by’ubuki maze ubivangire mu kintu. Bisige ku munwa wawe mu gihe cy’iminota 5, ubisige buhoro buhoro umasa iminwa yawe. Bireke byume ,kandi ujye ubikora kenshi kugira ngo bitange umusaruro vuba.

Amavuta ya Elayo

Aya afite intungamubiri nyinshi zifasha mu kongera kugarura ubwiza iminwa yawe yahoranye no kuyibobeza.

Uko bikorwa: Vanga amavuta y’umwimerere ya olive na ½ cy’ikiyiko cy’isukari. Bivange neza maze ubisige ku minwa witonze. Bikore nibura rimwe mu cyumweru kugira ngo bitange umusaruro mwiza.

Baking soda n’amavuta ya erayo

Baking Soda ni ifu y’umweru yifashihswa mu gukora amandazi cyangwa umugati ikora nk’umusemburo.

Iyi fu izagufasha gukuraho uduce tw’uruhu twamaze gupfa bitume iminwa yawe yongera gucya. Amavuta ya elayo afasha iminwa yawe kugumana ubuhehere nyuma yo gukoresha Baking Soda.

Uko bikorwa: Kora umucima wa Baking Soda ukoresheje amazi, maze uwusige ku minwa yawe unogereze neza kandi witonze. Ushobora gukoresha intoki cyangwa uburoso bw’amenyo mu gihe cy’iminota 3. Tegereza byume maze usigeho amavuta ya Elayo. Uzabikore nibura buri minsi ibiri.

Amazi n’ubuki

Aya ya mazi asazwe ahubwo ni amazi azwi ku izina rya rose water mu rurimi rw’icyongereza. Kugira ngo aya mazi aboneke bafata amazi asanzwe bayavanga n’indabo z’amarose igihe kirekire hanyuma bakazikuramo. Ayo mazi azigaye niyo yitwa rose water, ari nayo tuvuga hano. Aya mazi yigiramo ibinyabutabire byoroshya uruhu, bikanavura udukomere duterwa n’izuba

Uko bikorwa :Fata udutonyanga guke tw’ayamazi, maze utuvange na ½ cy’ikiyiko cy’ubuki hanyuma ubivange neza. Iyo mvange yisige ku minwa yawe, kandi ujye ubikora nibura 3 cg 4 mu cyumweru kugira ngo bitange umusaruro vuba.

Ibitera iminwa kwirabura

  • Kunywa itabi
  • Imiti imwe n’imwe yoza amenyo cyangwa ibirungo by’ubwiza usiga ku minwa.
  • Kurya cyangwa kunywa ibirimo Caffeine nyinshi
  • Imirasire y’izuba myinshi
  • Kubura amazi mu mubiri
  • Indwara ya Anaemia
  • Kubura intungamubiri (Vitamini)
  • Kunywa inzoga
  • Gukoresha amazi arimo chlorine
  • Kurya ibidafite intungamubiri zuzuye
  • Gukoresha ibirungo by’ubwiza bitujuje ubuziranenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.