Kugura No Guhitamo Ibikoresho Bikwiye

Kugura No Guhitamo                   Ibikoresho Bikwiye

Ibikoresho byo mu ngo ni byiza. Ibikoresho byo mu ngo bishobora guhita biguha ihumure ukimara kwinjira mu nzu, bishobora kandi guhindura isura y’ahantu cyane bituma kandi inzu itagaragara nkirimo ubusa. Ntabwo byoroshye kubona ibikoresho nyabyo ushaka cyangwa amabara ukeneye guhuza. Amakuru yose jyanye na byo ni aya akurikira

Uburyo bwo guhitamo ibikoresho

Mu gihe uhitamo ibikoresho, ugomba kubanza gusuzuma niba ari munzu cyangwa hanze. Ibikoresho byo hanze nibyo mu nzu bigomba kuba bitandukanye. Menya ko ibara ry’urukuta rigomba guhuza n’amabara y’ibikoresho.

Banza utegure neza aho uzabishyira .Ufite ahantu hangana gute? Urbe ahouzashyira buri kimwe, Ese nkeneye intebe?  Nkeneye uburirii? Nkeneye meza se? Ese ni iki kihutirwa? Umaze kumenya icyo ushaka, umenya umwanya uzashyiramo buri kimwe bitewe naho wumva hagushimishije. Burya kandi Ibikoresho byakozwe n’intoki ni byiza cyane yaba mu ngo, mu biro,… bigaragara neza kandi biba bifite umwihariko.

Amabara atandukanye ashobora gutuma umererwa neza. Kuvanga amabara meza  nk’umuhondo, icyatsi hamwe na beige,…n’andi anyuranye bitewe nayo ukunda bitanga ibyiyumviro byiza kandi kandi wongera umutuzo mu byumba. Guhitamo amabara rero akoreshwa mu gutaka icyumba ni ngombwa.

Amatara ni inzira nziza yo kongera ubwiza mu byumba agufasha kumva uruhutse kandi ufite umutuzo.

Ushobora kandi gushyir itara hafi y’indorerwamo, ndetse byaba byiza cyane ushyizeho uburyo bwo kuyazimya cyangwa kuyacana utavuye aho uri.

Aho wagura ibi bikoresho mu Rwanda

Hari ahantu henshi ho kugura ibikoresho byiza mu Rwanda. Hariho uburyo butandukanye ushobora guhitamo bitewe nibyo ukunda ndetse nuko ushaka gutegura inzu, icyumba cyangwa ibiro. Ushobora kubigura mu maduka y’ibikoresho cyangwa kuri ku mbuga za interineti. Urutonde rw’amaduka hamwe n’imbuga za interineti wabibona ho:

  • Fine furniture
  • Simba furniture
  • Rwanda furniture
  • Qilan furniture
  • Green fighter
  • Wood master
  • Chez John expo world furniture

Imbuga za interineti

Nigute wakora ibikoresho byawe bwite

Niba udashaka kugura ibikoresho byakozwe n’abandi, ushobora kwiga gukora ibyawe bwite.  Ufite ibikoresho ndetse n’igihe gihagije ntago byakugora.

Gukora ibikoresho byawe bwite bizatuma uzigama amafaranga menshi, kandi uzakoresha ibikoresho byiza ,bifite ubuziranenge kandi bizaramba. Niba buri gihe utanyurwa n’ibikoresho ugura. Uhora wifuza ko byenda kuba santimetero 4 z’uburebure cyangwa ngufi, byoroshye, byijime, n’ibindi. Iyo rero wihitiyemo ibikoresho byawe bwite, bigufasha gukora ibikoresho wishimiye.

Mu gihe ukora ibikoresho byawe bwite, ushobora kongeramo ubuhanga bwawe n’ubuhanga. Uzishimira ibikoresho byawe kandi igihe byangiritse ushobora kubisana ukoresheje bimwe bu bikoresho byasigaye . Hano hari ibikoresho bike ushobora gukenera kwifashisha:

  • imetero ipima
  • urukero
  • inyundo
  • ikaramu y’igiti
  • umuseno
  • irangi

Noneho ushobora gutangira gutegura ibikenewe. Soma gahunda witonze kandi utegure uburyo uzabikoramo. Iki ni ikintu cy’ingenzi ungomba gukora mbere yo kugura ibikoresho. Ugomba kwiga neza umushinga nibyo byakorohera.                                                                                                                       

Kora urutonde rw’ibyo ukeneye. Yisubiremo kenshi k’uburyo ntacyo wibagirwa mu byo uzakenera gukoresha.

Niba ufite ishyamba tegura neza aho uzakura ibiti bitewe nibyo ukeneye, urebe ibiti bigorortse kandi biringaniye. Iyo ukoze ameza agomba areshya yose, ikibaho cyo hejuru kigomba kuba kigororotse.

Mugihe wakase ibiti bihambire neza hanyuma ubirekebyumuke nijoro hanyuma ukarabe nawe uruhuke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ba uwambere gutanga ibitekerezo.