Menya Uko Wakuraho Umubiri Wumagaye Mu Birenge

Iyo ufite mu birenge humagaye, bitera uruhu rupfuye mu kirenge.
Ibirenge byumagaye n’ikibazo abantu bakunze kugira, bishobora kugutera kubangamirwa. Ibi babyita gushishuka, n’ibintu bisanzwe kuko biba buri minsi 30, kuko n’ingombwa ko umubiri ushishuka hakaza umushya, ibi rero bishobora gutwara igihe, kandi bishobora gutera umwera,no gusaduka.
Ibi bishobora kuvamo indwara nk’imyate,biba byiza ugiye kwa muganga.
Dore bimwe mubyo wakora kugira ngo ukureho uwo mubiri wangiritse.
Ese wakwibaza biterwa niki
Akenshi ibirenge byumagaye bituruka kuribi bikurikira
- Kutagira ubuhehere buhagije, cyane cyane iyo ukunda kwambara inkweto zifunze cyangwa ukunda kwambara amasogisi cyane.
- Gusaza. Iyo umuntu atangiye gusaza umubiri we ugenda utakaza ubushobozi bwo kuba wagira amazi, bityo rero abantu bashaje bashobora no guhura n’ikibazo cyo gushishuka ibirenge.
Uku niko ushobora gukuraho uwo mubiri
Gukubisha oatmeal woga ibirenge
Oatmeal ishobora gukuraho utwo turemagingo twangiritse two mu kirenge, kandi ifasha gushishuka neza mu kirenge.
- Wakora icyo gukubisha ukoresheje oatmeal n’amata;
- ubisiga mu kirenge ukabisigaho iminota 20,
- Warangiza ugakuba ukuraho uwo mubiri mubi
- Ukunyunguza n’amazi yakazuyazi.
- Warangiza ugasigaho amavuta ya gikotori
Ibi wabikora inshuro eshatu zikurikiranyije kugirango bigende neza.
Paraffin wax
Paraffin ifasha gufungura utwenge ruhu bikavanaho uturemangingo twangiritse cyangwa twapfuye, bigatuma imbaraga z’umubiri zigaruka bigasiga umubiri wo mu kirenge unyerera.
Ushobora kubyikorera mu rugo cyangwa muri spa, ariko ushaka kubikorera mu rugo wafata paraffin wax ukayiyengesha mu’ isafuriya, warangiza kubikora wafunga ibirenge byawe mu ishashi hanyuma ugahita ubishyira muriyo safuriya wakoreyemo paraffin wax yawe, byamara gukomera ugakuramo ibirenge ugakuraho ibyo bintu, bizavanaho nuwo mubiri mubi bisige umubiri wawe wo mu kirenge unyerera.
Gukoresha Scrab y’ibirenge
Iyi ushobora kuyigura kuri pharmacy. Wanayikorera mu rugo ukoresheje utuyiko 2 tw’umunyu, indimu, n’amavuta yaba bebe y’ubuto.
Warangiza ukabisiga mu kirenge ukuba neza, ukunyunguza, ugahanagura warangiza ugasiga mo amavuta ya gikotori.
Gukoresha ibuye rikuba mu kirenge bita ikoro
Uko warikoresha wabanza ugatumbika ibirenge byawe mu mazi y’akazuyazi, warangiza ukabisigamo iminota 10 kugira ngo umubiri wo mu kirenge worohe. Ugakubisha neza rya buye ukuraho wamubiri mubi, nyuma ugashyiraho vaseline kugira ngo mu kirenge horohe.
Gukoresha umunyu witwa epsom
Uyu numunyu uturuka muri manyeziyumu
- Fata uwo munyu ½ cy’igikombe uwushyire mu mazi yakazuyazi
- Jandika ibirenge byawe muri ayo mazi nk’iminota 20
- Ukubishe akaroso kugira ngo ukureho umubiri wumye.
Gukoresha ibyitwa baby peel
Ubu buvuzi wanabukorera mu rugo kuko bifasha uruhu gushishuka, iyi produit irimo ibituma umubiri wo mu kirenge ubobera. Urabifata ukabishyira mu birenge bitose, wabivanamo ugahita woga, ukisiga amavuta ya gikotori.
Kubobeza ibirenge byawe
Iyo ibirenge byawe bihora bibobereye bifasha kugabanya umwera mu kirenge, iyo uri kwisiga mu kirenge jyukoresha ibikoresho bitarimo impumuro cyangwa arukolo. Ukoreshe gikotori irimo igikakarubamba, elayo na petrolatum.
Icyitonderwa
Abantu bakunze kugira ibirenge byumye cyane, byaba byiza ukurikije ibyavuzwe hejuru kandi nanone bibaye bidakoze wareba umuganga ukwegereye.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.