Menya Ibijyanye N’ubucuruzi Bwo Ku Mbuga Za Interineti
Uko isi igenda itera imbere niko ubucurizi bwo ku mbuga za interineti nabwo butera imbere. Ibintu byinshi bisigaye bikorerwa Kuri interineti yaba ari ukugura cyangwa kugurisha ibikoresho by’ubwoko bwose. Abantu ntabwo bazigera barekera kugura kandi noneho kugurira kuri interineti bisigaye byoroshya ubucuruzi. Uko umunsi ushira abacururiza kuri interineti bariyongera. Ugasanga amakompanyi yakoreraga ubucuruzi ahantu hasanzwe asigaye afite imbuga abantu bahariraho.
Ubucuruzi bwo kuri interineti bwaragutse cyane kuva mu mwaka wa 2020, ku buryo bwingije miliyari 4, bitewe n’uko abenshi bagiye muri guma mu rugo kubera icyorezo cyateye cya COVID. Ndetse birateganywa ko mu mwaka wa 2025 Abantu bose bazajya bahahira kuri interineti kandi mu bice bitandukanye by’isi.
Abantu bagura mu buryo butandukanye kandi bakoresha amafaranga mu buryo butandukanye bitewe nibyo bo bakunda; abagabo bakunze kugura ibikoresho bya electronic, ibyo mu rugo,intebe , ndetse n’ibyimikino. Abagore bo bakunze kugura imyenda, ibiryo, n’ibikoresho by’ubwiza.
Ubucuruzi bwo kuri interineti bukubiye mo ibintu byinshi kubakiriya,harimo kuba babazanira ibyo baguze mu rugo, cyangwa ahantu baza kubifatira hazwi ko araho gufatira ibyo baguze.
Amateka y’ubucuruzi bwo kuri interineti agaragaza ko bwatangiye muri 1991, umugabo witwa Michael Aldrich ariwe wakoze icyitwa Redifon mu mwaka wa 1980. Ibi byahuzaga abacuruzi n’abakiriya bigatuma abantu bagura ibintu bigurwa ku ma electronic. Kugeza mu mwaka 1994 aho no kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga byatangiye, kuva ubwo ubucuruzi bwo kuri interineti bwahise bufata indi ntera mu gutera imbere.
Ubucuruzi bwo kuri interineti ubu busigaye bukoresha uburyo burenze bwo kwamamaza kubakiriya kugira ngo babone abakiriya bashya. Imbuga nkoranyambaga zabaye ahantu heza ho gukorera ubucuruzi kubera ko abantu basigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo burenze. Izo mbuga zirimo; Instagram, Facebook na twitter. Ndetse abacuruzi basigaye bigirira imbuga zabo bakorera ho ubucuruzi kandi bakamurikiraho icuruzwa byabo. Uburyo benshi bakoresha kugira ngo babashe kuba babona abakiriya harimo; gutanga promosiyo, kugabanya ibiciro ndetse n’ibindi byatuma bakurura abakiliya.
Umuntu ashobora gukanda akaba aguye ku kintu yifuza atabiteganyije. Iyo umukiliya ageze ku rubuga ucururizaho akabona rworoshye Kurukoresha ndetse no kubona ho ibintu bitagoranye bimutera kuba yagira icyo agura kuko biba bimworoheye.
Urubyiruko nirwo ahanini ruhahira kuri interienti.
Imbuga z’abacuruzi ndetse n’izindi kompanyi bakora ku buryo umuntu ashobora kuba ya dawunilodinga porogramu yo guhahiraho. Izi porogaramu rero zoroheje ibintu ku buryo icyo washaka cyose wakigura kuri interineti.
Isi yo gucururiza kuri interineti yateye imbere ku buryo ushobora kugurisha n’ibintu utagikeneye nk’ibikoresho cyangwa imyenda wambaye utagishaka kwambara.
Nanone, ubu abantu benshi basigaye bagura ibicuruzwa mu bihugu byakure bikoherezwa binyuze inzira y’amazi uburyo buzwi nka shipping. Nubwo ubu buryo busigaye buhenze bwafashije benshi mu bifuzaga gutangira ubucuruzi. Ibintu byinshi bikunda kuba byagurirwa kuri interineti bikoherezwa hakoreshejwe inzira y’amazi harimo amamashini, imodoka,amafirigo ndetse n’ibindi bitandukanye. Abantu bakunda ibikoresho by’umwimerere nibo ahanini bakunze gukoresha ubu buryo bwo kugurira ibintu kuri interineti bikoherezwa hakoreshejwe inzira y’amazi. Ababikora nk’ubucuruzi bo, bagura ibikoresho imahanga kuri make cyane hanyuma bakabigurisha kuri menshi cyane kubera ibiciro byo kohereza ukoresheje iyi nzira y’amazi biba biri hejuru.
Ikindi nanone igihugu cy’ubushinwa gifite inganda nyinshi zigenda zikora ama telefone ya make kikayagurisha muri Africa ku giciro gihendutse kurusha ikiri kw’isoko.
Ubucuruzi bwo kuri interineti buzakomeza kugenda butera imbere dore ko bumaze ku ntera nziza, ndetse by’akarusho urubyiruko rushishikajwe no kugurira no gucururiza kuri interineti.
Mu Rwanda naho ushobora kuhasanga imbuga zitandukanye ushobora kuguriraho ibicuruzwa.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.