Irebere Ubwiza Butangaje Bw’ingagi Zo Mu Birunga

Ingagi ni ibiremwa byihariye. Ni nini kandi zifite imbaraga nyinshi ariko nanone ziratuje kandi ziritonda bitangaje. Ingagi zirimo moko abiri; Ingagi z’iburasirazuba n’Ingagi z’iburengerazuba. Aya moko nayo agabanyijemo andi moko abiri abiri mato, bityo ziri mu moko mato mato ane ariyo Ingagi zo mu misozi migufi y’iburengerazuba, Ingagi zo mu misozi migufi y’iburasirazuba, Ingagi zo misozi miremire n’ ingagi zo mu misozi migufi iba mu ishyamba ry’inzitane n’irisanzwe.
Iyi nyandiko yibanda ku ngagi zo mu birunga; Ingagi nini cyane kuruta izindi zose, ziboneka mu misozi y’ibirunga mu Rwanda.
Gusoma iyi nyandiko biratuma usa n’utembera mu buturo bw’ibi biremwa bitangaje.
Ntagutindiye reka nkubwire imico yazo.
Imiterere n’imico y’Ingagi zo mu birunga
Amako yose y’ingagi ajya gusa ariko kandi hari ibintu biyatandukanya. Urugero, nkuko izina ryazo ribigaragaza ingagi zo mu misozi migufi ziba mu byanya bishashe mu gihe Ingagi zo mu misozi miremire zibera mu misozi miremire y’amashyamba.
Ikindi kintu gitandukanya Ingangi zo mu misozi miremire n’izo mu misozi mugufi ni igituza cyazo kinini, ubwoya bwegeranye cyane kandi burebure butuma zishobora kuba ahantu hakonja cyane, amaboko magufi, urwasaya rugari cyane, ndetse no kuba ari nini kuruta izindi ngagi zose.
Ingagi zo mu birunga zigira amasonisoni kandi muri rusange ziritonda ariko zishobora kugira amahane cyane igihe zenderejwe. Iyo zirakaye, zikubita mu gituza ari nako zisakuza, zisohora amajwi yumvikanisha umujinya. Zifite imbaraga nyinshi ku buryo zishobora kuca amashami y’ibiti cyangwa zikanarandura ibiti bitoya.
Ingagi zigira amaboko maremare ugereranyije n’amaguru yazo – imiterere ituma zigengera ku maguru ane ariko zigakomeza gusa n’izihagaze zemye. Ingangi zizi ubwenge ku buryo zishobora gukoresha ibikoresho byoroheje no kwiga indimi cyane cyane ururimi rw’amarenga.
Zikura ubuhehere zikeneye kugira ngo zibeho mu byo zirya ndetse no mu kime cya mu gitondo, bityo ntizikenera kunywa amazi.
Ubusanzwe Ingagi zishobora kurira ibiti ariko sinkunze kwibera hasi kubutaka.
Zishobora kubaho imyaka iri hagati ya 35 na 50.
Ingagi y’ingabo ikuze ishobora kugira uburebure bwa metero 1.7 n’ibiro biri hagati ya 140 na 275 mu gihe iy’ingore igira ibiro hafi 90.
Ingagi zishobora kwandura byoroshye indwara z’abantu, urugero nk’ibicurane no gucibwamo, detse zo zizahazwa cyane n’izi ndwara ku buryo zishobora no gupfa. Nubwo bimeze bityo ariko, Ingagi zo mu misozi miremire y’ibirunga ziboneka mu Rwanda zigira ubuzima bwiza kuko zirindwa kandi zikitabwaho bihoraho. Nanone zihabwa ubuvuzi iyo zirwaye cyangwa se zakomeretse.
Ingagi zo mu birunga ni indya byatsi. Zishora kurya amababi, uruti, imizi, indabyo n’imbuto.
Ingagi y’ingabo ikuze ishobora kurya ibiro 18 by’ibyatsi ku munsi.
Ese wabonye ko ingagi zisa cyane? Yego, ariko niba utekereza ko zisa cyane ku buryo utabasha kuzitandukanya, uribeshya. Ushobora gutandukanya Ingagi urebeye ku izuru ryazo. Buri yose iba yihariye. Biratangaje! Sibyo se?
Ingagi zo mu birunga ziba mu matsinda cyangwa se imiryango iba igizwe byibuze n’ingagi imwe y’ingabo irengeje imyaka 12 izwi ku izina rya silverback bisobanura zahabu mu mugongo n’izindi nyinshi z’ingore ndetse n’izikiri nto.
Buri Itsinda riyoborwa na silverback; izina rikomoka ku bwoya busa na zahabu buza ku mugongo wayo iyo igize imyaka byibuze cumi n’ibiri.
Nk’umutware w’umuryango, silverback niyo iyobora imirimo y’itsinda urugero nko kugena aho itsinda rijya kurira, igihe cyo kuruhuka ndetse n’aho ritemberera. Nanone niyo ikemura amakimbirane. Silverback irwanirira cyane umuryango wayo ikawurinda kandi ikirukana inyamanswa zishaka kugirara nabi umuryango wayo.
Silverback iba yungirijwe na blackbacks bisobanura umugongo w’umukara – Izi ni Ingagi z’ingabo zikiri nto zifasha Silverback kurinda umuryango. Blackbacks ziba zifite imyaka iri hagati ya 8 na 12 ariko zo aho zitandukaniye na Silverback ni uko zitagira ubwoya bwa zahabu ku mugongo.
Ingagi y’ingabo itangira kubyara ari uko gusa ifite itsinda ryoyo bwite iyoboye, aho iba imaze kugira imyaka wenda iri hagati ya 12 na 15.
Ingagi z’ingore zibyara zifite imyaka hafi 10 kandi ziba zishobora kurwanirira ibyana byazo kabone niyo byazisaba kuhasiga ubuzima. Iyo Ingagi y’ingore igeze muri iyi myaka, iva mu itsinda cyangwa se umuryango yavukiye mo ikajya mu wundi muryango gushaka iyo bazabyarana.
Ingagi zibyara umwana umwe hagashira igihe zikabona kongera kubyara. Ibyo tubivuze kuko ingangi zidakunze kubyara impanga. Bibaho gake cyane. Zitwita amezi icyenda, zikarera abana bazo imyaka myinshi mbere y’uko zongera kubyara.
Abana b’ingagi bakivuka baba ari bato cyane bafite nk’ibiro bibiri gusa. Kuva bafite amezi ane kugeza bagize imyaka ibiri cyangwa itatu, aba bana bahekwa na ba nyina ku mugango.
Kuva ku myaka itatu kugera kuri itandatu, ingagi zikiri nto zimara umunsi wazo zikina, zurira ibiti cyangwa zirukankanaho. Mbega ibintu byiza!
Nk’uko twigeze kubivuga, Ingagi ziba mu matsinda nanone yitwa imiryango. Buri muryango uba ufite izina ryawo ryihariye. Ingagi zo muri pariki y’ibirunga ziba mu miryango myinshi urugero nka Susa, Karisimbi, Sabyinyo, Amahoro, Agashya, Kwitonda, Umubano, Hirwa, Bwenge, Ugenda, Muhoza n’indi.
Ese wakwishimira kumenya byinshi kuri iyi miryango myiza cyane no kumva inkuru zitangaje z’ukuntu yabayeho? Igice gikurikira k’iyi nyandiko nibyo kibandaho.
Imiryango y’ingagi zo mu birunga
- Susa (Cyanga Susa-A)
Uyu muryango wakomoye izina ryawo ku kagezi gatemba iruhande rw’aho uyu muryango uba. Uyu muryango ugizwe n’ingagi 28 zirimo Silverbacks eshatu. Uzwi cyane kubera ko ufite abana b’impanga aribo Byishimo na Impano.
Nanone uyu muryango niwo ufite ingagi ikuze kuruta izindi mu Rwanda. Mbere yo kwicamo ibice bibiri uyu muryango niwo wari mu nini mu yindi yose.
- Karisimbi
Uyu muryango nanone ushobora kwitwa Susa-B kuko witandiukanyije n’uwa Susa-A twavuze haruguru kubera amakimbira adashira yabaga mu muryango mbere yo kwitandukanya. Uyu muryango witwa Karisimbi kubera ko wibera mu mpinga z’ikirunga cya Karisimbi. Ugizwe n’ingagi cumi n’eshanu.
- Igisha
Uyu muryango wo wakomotse kuri Susa B nyuma y’uko iyi miryango yombi yitandukanyije. Uyobowe na Silverback yitwa Igisha ikaba ariyo ukomara ho izina ryawo. Uyu muryango ugizwe n’ingagi 26.
- Isimbi
Umuryango Isimbi wabayeho nyuma yo kwitandukanmya n’uwa Karisimbi wari munini cyane. Uyu muryango ugizwe n’ingagi 13 uba ku dusongero tw’umusozi wa Karisimbi.
- Sabyinyo
Umuryango wa Sabyinyo wakuye izina ryawo ku kirunga cya Sabyinyo. Ugizwe n’Ingagi 8 ziyobowe na silverback yitwa Guhonda, ikaba ariyo nini kuruta izindi zose zo muri pariki y’ibirunga.
- Amahoro
Nkuko izina ryawo ribigaragaza, uyu muryango ugizwe n’ingagi z’inyamahoro. Kandi koko ni mu gihe. Burya ngo isuku igira isoko. Uyu muryango mwiza cyane ugizwe n’Ingagi 17 ziyobowe n’iyitwa Ubumwe, ikaba ari silverback y’inyamahoro cyane.
- Umubano
Ingagi cumi n’imwe zigize uyu muryango zahoze mu muryango wa Amahoro. Charles; Silverback iyobora umuryango wa umubano yakuriye mu muryango wayoborwaga na Ubumwe; Silverback iyobora umuryango wa Amahoro. Charles amaze gukura yanze gukomeza gukurikiza amabwiriza ya Ubumwe bityo atangira kumurwanya. Ntugire ngo byari byoroshye. Barwanye mu gihe cy’amezi menshi! Amaherezo Ubumwe yaratsinzwe maze Charles ajyana zimwe mu ngagi z’ingore zari mu muryango wa Amahoro, ajya gushinga umuryango mushya ariwo Umubano. Ingagi ziratangaje! Nyuma yaho Charles na Ubumwe ntibongeye gushyamirana ukundi. Si byiza se?
- Agasha
Uyu muryango mbere wari ugizwe n’ingagi 13 ariko ubu ufite izigera kuri 25. Mu mizo ya mbere, wayoborwaga na Nyakarima waje gusimburwa na Agashya wamurwanyije maze akigarurira umuryango we wose, akajya kuwutuza hejuru mu birunga kugira ngo Nyakarima atazawubona .
- Kwitonda
Uyu muryango uyuborwa na silverback yitwa Kwitonda akaba ari nayo ukomoraho izina ryawo. Ugizwe n’ingagi 18 zirimo Silverbacks ebyiri na Blackback imwe.
- Hirwa
Uyu muryango mushya ugizwe n’ingagi icyenda zirimo Silverback Imwe, Ingagi z’ingore 3 zikuze izikiri nto ebyiri n’abana batatu.
- Bwenge
Uyu muryango uba mu mpinga z’ikirunga cya Bisoke, uyobowe na Silverback yitwa Bwenge, ari nayo ukomora ho izina ryawo. Ugizwe n’ingagi cumi n’imwe. Mu bihe byashize, wigeze kugira ibyago upfusha abana batandatu bose.
- Ugenda
Uyu muryango uzwiho guhora wimuka uva mugace kamwe ujya mu kandi, iyo ikaba ari nayo mpamvu wahawe iri zina. Ugizwe n’Ingagi 11 zirimo silverbacks ebyiri.
- Muhoza
Uyu muryango uyobowe na Silverback nto mu zindi zose yitwa Muhoza. Ugizwe n’Ingagi cumi n’ebyiri z’imyaka itandukanye.
- Pablo
Uyu muryango wakomoye izina ryawo kuri Silverback yitwa Pablo yahoze iwuyobora. Niwo munini kuko ugizwe n’ingagi 26.
Noneho reka turebe uko kuzamuka mu birunga ujya gusura iyi miryango byaba bimeze:
Muri rusange, guterera imisozi y’ibirunga ugiye gusura iyi miryango y’ingagi birashimishije cyane, gusa urugendo rwawe rushobora kugira umwihariko bitewe n’uburebure bw’urugendo usabwa gukora ndetse n’uburyo rugoye.
Imiryango imwe iba ku dusongero tw’imisozi, bityo kuyisura biragoye. Indi yo ihora ihindura aho ibarizwa ndetse ishobora no kujya kure cyane.
Nubwo bimeze botyo ariko, Abakozi bashinzwe gutembereza ba mukerarugendo bamenya mbere y’igihe (ni ukuvuga umunsi umwe mbere yo gusura) aho umuryango runaka uherereye.
Ku bijyanye no gusura iyi miryango, Karisimbi ni iy’abantu bashoboye guterera imisozi mireremire, bafite amagara mazima kuburyo bashobora guterera umusozi umunsi wose. Ibi biterwa nuko umuryango wa Kalisimbi wihimbiye ubuturo mu mpinga z’ikirunga cya Karisimbi ndetse rimwe na rimwe ushobora no kujya ku gasongero ko hejuru cyane bigatuma kuwusura bigorana c yane.
Gusura umuryango wa Amahoro ni urundi rugendo rogoye ariko nanone rushimishije. Kugira ngo ubone uyu muryango ugomba guterera umusozi uhanamye ariko numara kubikora uzibonera iyo utabikora wari kuba uhombye
Silverback yitwa Agashya ikunda kujyana umuryango wayo ku dusongero tw’ibirunga bityo gusura umuryango wa Agashya nabyo bishobora kugorana.
Muhoza niwo muryango byoroshye gusura kuruta indi yose yo muri pariki y’ibirunga. Uyu muryango wibera mu ibango ry’imisozi y’ibirunga.
Ese wiboneye ukuntu gusura ingagi zo muri pariki y’ibirunga byaba bishimishije? Ibaze ko byari ugusoma gusa! Ngaho tekereza ukuntu byaba bishimishije kurushaho uramutse ibyiboneye n’amaso yawe? – Nukuri ntukwiriye kwitesha amahirwe yo kureba ubwiza butangaje bw’ibi binyabuzima byibera mu Rwanda!
Ibiciro byo gusura ingagi zo mu birunga
Ubu impushya zo gusura ingagi mu birunga zishyurwa amadorali y’Amerika 200 ku banyarwanda n’aba turarwanada bakomoka muri Afurika y’iburasirazuba, amadorali y’Amerika 500 Ku banyamahanga baba mu Rwanda n’amadorali y’Amerika1,500 kuri ba mukerarugendo mpuzamahanga.
Ibijyanye no guterera imisozi y’ibirunga
- Mbere na mbere, abagiye kuzamuka ibirunga bahurira hamwe bagahabwa amabwiriza. Iki gikorwa kimara iminota 30, Guhera 7:00 – 7:30. Amasaha yemewe yo kuzamuka ibirunga ni uguhera 8:30 z’igitondo kugera 7:00 z’umugoroba.
- Abazamuka ibirunga bagomba kuba barengeje imyaka 15.
- Umuntu urwaye ntiyemerewe kujya gusura Ingagi. Reka tuvuge ko watangiye urugendo ujya gusura ingagi ariko wagera mu nzira ukagaragara ho uburwayi. Ntuzakomeza urugendo bityo RDB izagusubiza 50% y’ayo wishyuye.
- Ku munsi hatangwa impushya 96 zo kuzamuka ibirunga.
- Buri muryango wingagi usurwa inshuro umunani buri musi.
Uzahabwa n’andi mabwiriza menshi niwigirayo
Ibindi wamenya
U Rwanda ni igihugu cyiza cyane kandi kirangwa n’amahoro. Niba uzaza gusura Ingagi uturutse hanze y’Urwanda, ntago waza ngo uzamuke ibirunga maze uhite usubirayo mu munsi umwe. Yego birashoboka…ariko nanone ntiwabyishimira kubera ko hari n’ahandi hantu heza henshi ushobora gusura nyuma yo gusura pariki y’ibirunga.
Ushobora gusura pariki ya Nyungwe irimo amako asaga 300 y’inyoni n’amako agera kuri 7 y’inyamabere. Gusura pariki ya Nyunge, bizaguha uburyo bwiza bwo kwitegereza inguge, ari nako uterera udusozi two muri iri shyamba ry’izitane ndetse no unagendere ku kiraro kinyura mu kirere kiri muri iyi pariki.
Nanone ushobora gusura ikiyaga cya Kivu na Pariki ya Akagera maze ukirebera inyamaswa nini cyane zirimo inzovu, intare, imbogo, inkende, impala, imparage n’
izindi.
Ndizera ko nyuma yo kumva ibi wiyemeje kuzaguma mu rwanda mu gihe cy’iminsi runaka. Niba ari uko bimeze, dore ahantu heza wa cumbika uri mu Rwanda.
Aya ni amwe mu mahoteli meza cyane ahererye hafi y’ibirunga:
-Kwitonda lodge
-Bisate lodge
-Sabyinyo silverback lodge
-Mountain Gorilla view lodge
-Gorillas Nest Lodge
-Le Bambou Gorilla
-Virunga Safari Lodge
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.