Dore Zimwe Mu Mpamvu Ugomba Kunywa Amata Y’icyinzari (Turmeric Milk)
Kumva ngo amata y’icyinzari ntabwo ari amata y’icyinzari koko ahubwo ni amata aba avanze n’icyinzari bakora. Amata y’icyinzari n’indyo yabahinde gakondo, iba ikozwe mu mata n’icyinzari,tangawizi, sinamomu n’ibindi birungo wakwifuza.
Mu cyinzari higanjemo curcumin kandi ituma icyinzari kigira akamaro, harimo kurinda kocyera kandi ikaba na antioxydant.
Amata y’icyinzari afite imimaro myinshi. Komeza usome kugira ngo umenye imwe muriyo mimaro ndetse n’uko wayakora.
Uko wakora amata y’icyizari
Hari ibirungo byinshi ushobora gushyira mo ariko icya mbere ni amata, ushobora gukoresha amata y’ubwoko ushaka;
- ½ Igikombe cy’amata
- Ugatogosa amata k’umuriro uringaniye
- Ongeramo akayiko kamwe k’icyinzari n’ibindi birungo wateganyije gushyiramo.
- Ubireke bitogote nk’iminota 10 kugira ngo byivange.
- Ongeramo ubucyi
Ibi birangiye ushobora kuyanywa.
Akamaro kayo
1. Arinda uturemangingo kwangirika
Curcumin irimo antioxydant kandi antioxydant zifasha mu gusana uturemagingo twaba twarangiritse bigatuma rero bigabanya ibyago byo kurwara.
2. Yongera imikorere y’ubwonko
Nubwo hatari ubushakashatsi buhagije, ubuhari bwagaragaje ko amata y’icyinzari afasha kongera imikorere y’ubwonko.
Curcumin yongera igipimo cya BDNF(brain-derived neurotrophic factor) mu bwonko , iyi akaba ari poroteyine iba mu bwonko no mu misokoro ishinzwe gutuma uturandaryi dukomeza gukora neza bigatuma ubwonko butagira izindi ndwara.
Icyinzari kandi gishobora kugufasha kuba umunyabwenge gusa ntabushakashatsi burenze burabikorwaho.
3. Afasha kurwanya indwara y’agahinda gakabije
Iyi ndwara iterwa akenshi n’igabanyuka rya BDNF twabonye haruguru, iyo iyi poorteyini igabanyutse cyane bitera indwara y’agahinda gakabije. Muri bimwe icyinzari gifasha harimo kongera BDNF bityo gishobora gutera ibyishimo.
4. Anti-inflammatory
Ibirungo ushobora gushyira muri iki kinyobwa harimo nka tangawizi, sinamomu(cinnamon) bifasha kutokera. Ibi bishobora kurinda zimwe mu ndwara harimo;
- Umutima
- Ibimeme
- Indwara yo kwibagirwa
- Kanseri
5. Icyinzari gifasha kurinda kanseri cyangwa no kuyivura
Curcumin n’ingenzi mu kuvura kanseri kuko byagaragaye ko irinda ikwirakwira rya kanseri kuko yica uturemangingo twa kanseri ikanagabanya imiyoboro y’amaraso m’utubyimba(tumor). Mu gihe kizaza curcumin ariyo iri mu cyinzari izajya ikoreshwa mukuvura kanseri. Nubwo hakiri kare ku buryo umuntu atabihamya neza ariko ikigaragara nuko bishoboka.
6. Afasha kuringaniza isukari yo mu maraso
Kunywa amata y’icyinzari bifasha kurinda diyabete kuko bigabanya isukari nyinshi mu maraso. Gusa ibi ntibigomba gusimbura indi miti baba barakwandikiye ahubwo bifasha mu guhangana na diyabete.
7. Afasha mu igogora ryiza
Tangawizi ifasha mukuvura isesemi no kuruka. Icyinzari gikoreshwa mu buvuzi gakondo bwo mu nda nk’ikirungurira no kubyimba munda kubera ibiryo bya ma farini.
8. Akomeza amagufwa
Amata arimo vitamin D na Calcium ibi bikaba bifasha mugukomeza amagufwa.
Abantu bashobora gukora iki cy’inyobwa cy’amata n’icyinzari bakoresheje amata arimo intungamubiri nyinshi kugira ngo amagufwa akomere
Amata y’icyinzari n’ingirakamaro kandi ashobora kukurinda indwara zitandukanye nk’izavuze haruguru.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.