Ni Gute Wapima Umuvuduko Wa Interineti Yawe?
Ijambo umuvuduko wa interineti risobanura umuvuduko w’ihuzanzira n’ubwiza bw’ibikoresho byahujwe kuri interineti. Nonese ni gute wapima umuvuduko wa interineti yawe?
Bikorwa n’amagerageza atandukanye kandi akurikirana asesengura ibice bitandukanye bya interineti yawe, nko kureba umuvuduko wo kumanura (Download) cyangwa gushyira ibintu ku mbuga (Upload).
Gukora aya magerageza ni ingenzi kuko bishobora kugufasha kumenya uko wakemura ibibazo bya interineti yawe. Ushobora gutungurwa n’uko byoroshye. Bifata iminota mike cyane.
Reka turebere hamwe uko bikorwa:
Hari Porogaramu (Applications) nyinshi zishobora kubara umuvuduko wa interineti. Ushobora kuzimanura mububiko bwazo (stores) ukazishyira muri telefone yawe kugira ngo ubashe kumenya umuvuduko wa interineti uri gukoresha. Mu busanzwe izi Porogaramu zikorera ku byitwa systems Run mu ndimi z’amahanga. Ni ukuvuga “Android” cyangwa “iOS”.
Aha twaguteguriye bimwe mu byo wakwifashisha kugira ngo umenye umuvuduko wa interineti uri gukoresha.
TestMy.net
Iyi iroroshye kuyikoresha kuko nta porogaramu (Application) ikenerwa. Icyo usabwa ni ukujya kuri interineti ukandika TestMy.net.
Iguha amakuru menshi atandukanye ikanagufasha kumenya uko ikoreshwa kuko ikoresha ikitwa HTML5 bisobanuye ko yihuta cyane kandi ikanakora neza muri telefone no muri mudasobwa. Ishobora kuguha ibisubizo mu buryo bw’amagambo, igishushanyo cyangwa amafoto.
SpeedTest.net
Speedtest.net; imenyerewe na benshi mu kwifashishwa mu gupima imiyoboro (Connectivity) ya interineti. Icyo ikenera ni urubuga rushobora gukorana na Javascript ndetse no gushyira porogaramu ya adobe flash muri mudasobwa yawe. Iyi irihuta cyane ndetse ni ubuntu. Inafite imbuga zitandukanye zipima umuvuduko wa interineti zikoreshwa n’isi yose kandi zitanga ibisubizo byizewe.
Iyi porogaramu ifite uburyo bwose bwo kureba umuvuduko wa interineti ikoreshwa na buri muntu. Nanone kandi amakuru itanga iyaguha mu buryo bw’ibishishanyo ndetse ushobora no gusangiza abandi kuri interineti.
Speedtest.net, itanga apulikasiyo zitandukanye zakoreshwa muri telefoni zitandukanye nka iphone, Android ndetse na Windows. Umuvuduko wa seriveri ya interineti iri hafi ubarwa mu buryo bwikora bigendeye ku mubare uhabwa mudasobwa iri kuri interineti (IP adress) iri gukoreshwa.
The cmd screen
Umuvuduko wa interineti ushobora gupimwa kandi hakoreshejwe ikitwa CMD screen. Icyo usabwa ni ugukurikira izi nzira zoroshye tugiye kukwereka.
- Funga porogaramu zose zifunguye kuri mudasobwa yawe cyane cyane iziri gukoresha murandasi (interineti)
- Kanda Buto yo gutangira (Window) ndetse n’inyuguti ya R icyarimwe kuri Mwandikisho(key board) ya mudasobwa yawe.
- Andika “CMD”mu kadirishya kagaragara kuri mudasobwa yawe uhite wemeza (ukanda buto yanditseho enter).
- Andika ijambo PING rikurikiwe n’indangaruruga y’urubuga urwo arirwo rwose ruri kuri interineti ubundi utegereze. Uzahita ubona ibisubizo by’umuvuduko wa interineti uri gukoresha.
Nibyo ushobora gupima neza umuvuduko wa interineti yawe ukanongera umuvuduko w’umuyoboro mugari “Bandwidth” ugendeye ku makuru nyayo. Ubu buryo bworoshye tumaze kuganiraho buzabigufashamo. Gusa hari ubundi buryo butandukanye nawe ushobora kwigeragereza. Uramutse ufite igitekerezo wakidusangiza mu mwanya wagenewe ibitekerezo.
Ba uwambere gutanga ibitekerezo.